Kwibuka 31: Abatuye Kamonyi-Rukoma basabwe Guharanira Ukuri, Ubutabera n’Ubuzima bwiza bw’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tariki ya 19 Mata 2025, mu Murenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi, habereye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyahuriyemo abayobozi batandukanye b’inzego z’ibanze, abayobozi ba IBUKA, abarokotse Jenoside n’abaturage, aho bibukaga inzirakarengane zirenga 170 zishwe muri Jenoside, zikazirikanwa buri mwaka ku Kugicumbi cy’urwibutso ruri ahazwi nko “Mu Kiryamo cy’Inzovu”.

Uyu muhango watangijwe no gushyira indabo Kugicumbi cy’urwibutso ruri Mukiryamo kinzovu, ahibukirwa Abatutsi bazize Jenoside bishwe , bamwe bagatwikirwa mu nzu, abandi bagatwikirwa mu nsengero no ku misozi babwirwaga ko bari buhabone umutekano. Ni ahantu hafite amateka akomeye kuko harimo igice cyahoze ari Komini Taba, izwi ku rwego mpuzamahanga kubera uruhare rw’ubuyobozi bwayo bubi muri Jenoside.

Kamonyi – Rukoma basabwe gufasha no kwita kubatishoboye barokotse Genocide yakorewe Abatutsi. ( Ingenzi Photo )

Komini Taba ni imwe mu zari zigize Perefegitura ya Gitarama mbere y’amavugurura y’imitegekere mu Rwanda. Ubuyobozi bwaho, cyane cyane Jean-Paul Akayezu wari Burugumesitiri, bwagize uruhare rukomeye mu itegurwa n’ ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside. Akayezu yaje gufatwa akatirwa kubera ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Ubuhamya bw’abarokotse bwerekanye uburyo Abatutsi bo muri Taba bicwaga ku manywa y’ihangu, abandi bagatereranwa n’abagombaga kubarinda. Ibikorwa nk’ibi ni byo bigaragaza impamvu amateka y’ako gace agomba kwigishwa urubyiruko, kugira ngo hatazagira uwongera gushukwa n’amacakubiri cyangwa ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu ijambo ry’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere, yashimangiye ko nubwo imyaka 31 ishize Jenoside ihagaritswe, ingaruka zayo zigihari, cyane cyane ku barokotse batishoboye.

Yagize ati: “Mu bufatanye na IBUKA, abaturage n’abandi bafatanyabikorwa, turi gukomeza igikorwa ngarukamwaka cyo gusura abarokotse batishoboye, kubaganiriza, kubumva no kubashyigikira. Hari amazu yubakiwe abarokotse amaze gusaza, ariko turimo gutekereza ku buryo bwo kuyasana no gutanga ibisubizo birambye.”

Yongeyeho ko gahunda bise Resilience Campaign izajya iba buri mwaka, igamije gukomeza abarokotse no kubafasha gukomeza kubaho bafite icyizere. Yavuze kandi ko abaturage bose bafite uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ubushotoranyi bushingiye ku mateka mabi cyane kumbuga nkoranyambaga


Umuyobozi wa IBUKA mu Murenge wa Rukoma yashimye intambwe imaze guterwa mu gukemura ibibazo by’abarokotse, avuga ko byinshi byakemuwe, ibyasigaye na byo bikaba bishobora gukemuka . Yavuze ko hari icyizere cy’uko ubufatanye n’ubuyobozi buzabafasha gukomeza kubaho mu cyubahiro no mu bwisanzure.

Mukandirima Assoumpta, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Rukoma, yatanze ubuhamya bushimangira uruhare rw’ubuyobozi bubi muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati:“Imyaka 31 irashize, ariko ubuyobozi bwiza bwaratwitayeho, budukomeza, butumara intimba. Ubu dufite amahoro kandi dufite icyizere cy’ejo hazaza ibyabaye ni uruhare rw’abayobozi babi bimakaje amacakubiri n’urwango mubanyarwanda ndashima Imana ko abaduteye ibyago yabadukijije ubu tukaba dufite ubuyobozi bwiza bumaze kutugeza kuri byinshi”

Mayor Nahayo yasabye ababyeyi n’abarezi gukomeza gusobanurira abana n’urubyiruko amateka nyayo y’igihugu, kuko hari abakura badafite amakuru afatika. Yagaragaje impungenge z’amakuru atari yo atangirwa ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati:“ Abakuze dufite inshingano zo kwigisha urubyiruko amateka yacu, tukarutoza gukunda igihugu no kukubakira ku kuri, ubutabera n’ubudaheranwa, urubyiruko rufite inshingano mu gufata iyambera murwanya ingendabitekerezo aho yava hose n’imvugo zihembera urwango”

Igicumbi cy’urwibutso Mu murenge wa Rukoma cyibukirwaho Abatutsi barenga 170. ( Ingenzi Photo )

Umuyobozi w’akarere Dr Nahayo yasoje avuga ko mu minsi 100 yo kwibuka,ndetse no mu bindi bihe ko amagambo cyangwa ibikorwa byose bigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside bizakomeza kwamaganwa.

Ati:“Ntituzihanganira uwo ari we wese uzashaka kubiba amacakubiri. Dufite inshingano yo kurinda amateka no kubaka igihugu gishingiye ku bumwe n’ubwiyunge.”

Kwibuka ni uguharanira ko amateka atibagirana, ko abarokotse babaho neza kandi ko igihugu kidashobora kongera kugwa mu mwijima cyanyuzemo.

By Hadjara Nshimiyimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *