#Kwibuka31: PSF yibutse abikorera bazize Jenoside, Itanga Miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda zo gufasha Abarokotse
Mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda bose mu gikorwa ngarukamwaka cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Urugaga rw’Abikorera (PSF) rwasobanuye ko rugomba gukomeza kuba inkingi y’ubumwe n’iterambere. Binyuze mu bikorwa bifatika, PSF yagaragaje ubwitange n’ubufasha iremera abarokotse Jenoside batishoboye ndetse inibuka abacuruzi bazize Jenoside yakorewe abatutsi.
Ku wa 25 Mata 2025, mbere y’ibikorwa nyirizina byo Kwibuka byabereye ku cyicaro cya PSF i Gikondo, uru rugaga rw’abikorera rwatangiye rutanga inkunga y’Amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu ndetse n’amabati 1,000, bigenewe gusanira abarokotse Jenoside batishoboye mu Karere ka Kicukiro.
Abanyamuryango ba Kigali

Rugera Jeannette, Umuyobozi wungirije wa PSF mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko iyi nkunga igamije gufasha abarokotse kugira imibereho myiza, nubwo atari nini, ariko ko PSF yiyemeje gutanga ubufasha nk’ubu buri mwaka. Yagize ati: “Turashaka ko abarokotse bagira aho kuba heza kandi hizewe, kuko imyaka ishize hagenda hangirika byinshi, inzu zikangirika. N’ubwo ubushobozi atari bwinshi, tuzajya dutanga uko dushoboye dukomeze kubaba hafi.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwashimye cyane uru rugaga rw’abikorera. Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere, Mutsinzi Antoine, yavuze ko iyi nkunga izafasha cyane muri gahunda yo gusana inzu 30 muri uyu mwaka, mu gihe hakenewe amafaranga agera kuri miliyoni 40 kugira ngo hasanwe inzu zose 150 zangiritse.
Ati: “Inkunga ya PSF hamwe n’aya mabati baduhaye ni ingenzi cyane. Dufite miliyoni 15 tumaze kubona, kandi turashimira PSF ko idushyigikiye mu rugamba rwo kubaka ubuzima bushya ku barokotse ,iyi nkunga izadufasha gusana inzu zangiritse .”
Nyuma y’iki gikorwa, abagize Inama y’Ubuyobozi ya PSF basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, bunamira ndetse bashyira indabo ku mva ziruhukiyemo abarenga ibihumbi 250 bazize Jenoside yakorewe abatutsi.
Mu mugoroba wo Kwibuka wabereye ku cyicaro cya PSF, Perezida wa PSF, Jeanne Françoise Mubiligi, yasobanuye ko uru rugaga rutazibagirwa uruhare rw’abacuruzi bamwe batatiye igihango bagafatanya na Leta yakoze Jenoside, ariko ko ubu PSF yihaye inshingano yo guharanira ubumwe n’iterambere.
Yagize ati: “Abari abacuruzi bifatanyije n’abakoze Jenoside, bakoresheje amafaranga yabo, imodoka, ndetse n’itangazamakuru ry’ivangura nka RTLM na Kangura,ibyo ntituzabyibagirwa. Duharanira ko ayo mateka mabi atazasubira ukundi, ni yo mpamvu duhura tukibuka buri mwaka.”
Yakomeje ashimira Leta iyobowe na Perezida Paul Kagame n’Inkotanyi, avuga ko umutekano babagejejeho ariwo shingiro ry’iterambere rihamye ugaragara mu gihugu cyose.
Ati: “PSF yubakiye kuri uwo mutekano n’icyerekezo cyiza cy’igihugu, ni yo mpamvu uyu munsi abikorera bafite uruhare rukomeye mu iterambere ry’u Rwanda.”
Sadate Munyakazi, umwe mu bikorera warokotse Jenoside, yavuze ko isomo rikomeye rikomoka kuri Jenoside ari iryo gushyira imbere urukundo n’ubumwe.
Ati:”Intego ya mbere ni ukubaho abantu bashyize hamwe,iterambere ridashingiye ku rukundo no ku bumwe ntiryashoboka. Niyo mpamvu tugomba kwigisha urukundo no kwanga ivangura tukirinda imvugo n’ibikorwa bibiba urwango mu Abanyarwanda.”
Munyakazi yanasangije abitabiriye amateka ye akomeye yo kurokoka Jenoside akiri umwana w’imyaka 12, aho yagiye ahura n’akaga kenshi, ariko agakizwa n’Ingabo za RPA-Inkotanyi ku itariki ya 28 Gicurasi 1994. Yagize ati: “Twabonye icyizere tubonye Inkotanyi, none ubu turi abarokotse duhagaze neza ubu fite umuryango tugomba kubaka u Rwanda rushingiye ku mahoro ubumwe n’umutekano.”
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa cyo kwibuka, yashimye uruhare rwa PSF mu Kwibuka no mu iterambere ry’igihugu, asaba abikorera kurangwa n’ubumwe, urukundo rw’igihugu n’imyitwarire myiza.
Ati: “Turi aho twese twamenye ko kubaka igihugu bikorwa na ba nyiracyo,nta wundi muntu uzava hanze ngo atugire ibyo dukeneye. Tugomba guharanira ubwigenge bwacu, tukubaka igihugu dukunda.”
Yongeraho ko amateka ya Jenoside atwereka ko amahitamo mabi yagize ingaruka mbi ku gihugu, ati: “Ni twe tugomba guhitamo kuba urumuri,dufite ubushobozi bwo kwigira no kwihangira ibisubizo, tugaharanira ejo hazaza heza hadashingiye ku mwiryane, gukora ibyiza no gukora ibibi byose bishingira kumahitamo ntanakimwe kiza gitunguranye duharanire kugira amahitamo meza dutoze n’abakiri bato guhitamo neza.”
Ibuka, umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside, wasabye abikorera kudahishira abakoze Jenoside bagihishwe, no gutanga amakuru ku hantu hakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro.
By Hadjara Nshimiyimana.