Muhire Abisa umukozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe umushinga wo kwimura abaturage rurageretse na Kayonga Sifa bapfa umutungo we.
Amajyambere uko agenda yiyongera hariho byinshi bisabwa Leta n’ibisabwa umuturage wimurwa.Ubu inkuru yacu iri mu mudugudu w’Ubumwe, Akagali ka Kabahizi, Umurenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge,Umujyi wa Kigali,aho ibintu byasubiye urudubi.Ubwo Umujyi wa Kigali watangizaga igikorwa cyo gusenya utujagali mu murenge wa Gitega hariho abaturage bishyuwe n’abandi batishyuwe barimo Kayonga Sifa.Umujyi wa Kigali ubwo wateguraga gusenyera Kayonga Sifa hapimwe umutungo we uko ungana n’uko wakwishyurwa.Impande zombi haba urw’Umujyi wa Kigali n’urwa Kayonga Sifa bemeranyijwe miliyoni makumyabili n’enye z’amafaranga y’u Rwanda.Igitangaje n’uko tariki 16 Gicurasi 2025 nibwo Umujyi wa Kigali wandikiye Kayonga Sifa ibaruwa dufitiye kopi ivugako yagenewe kwishyurwa miliyoni cumi n’icyenda n’ibihumbi mirongo itanu na bitanu y’amafaranga y’u Rwanda.Haribazwa impamvu Umujyi wa Kigali wakuraho amafaranga hafi miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.Kayonga Sifa arasabako Umujyi wa Kigali wareka kumuheza mugihirahiro .Muhire Abias umukozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe umushinga wo kwimura abaturage twagerageje kumushaka ngo twumve icyo abivugaho.
Nitwa Ephrem Nsengumuremyi nd’umunyamakuru nyobora ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com
Hariho amakuru akuvugwaho ko wanze kwishyura umuryango wa Uwizeyimana Charles na Kayonga Sifa kugeza naho igenagaciro mwari mwemeranijwe waje kurihindura ishusho y’icyo kibazo kikuvugwaho ihagaze gute?

Itegeko rinyemerera guhabwa amakuru nk’uko nawe rikwemerera gutangazwaho inkuru igukekwaho uhawe umwanya kugirengo ugire icyo utangaza
Ubwo Muhire Abias yajyaga mu mudugudu w’Ubumwe,Akagali ka Kabahizi, Umurenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali ahari umutungo wa Kayonga Sifa bahinduye igikorwa cyo gusenya . Amakuru itangazamakuru ryakuye mu Cyahafi hariyo n’indi mitungo itarishyuwe ahanyuze umuhanda,aremeza ko hazafatwa igihande cya ruguru hagashingurwa amapoto ahashinze babone kongera umuhanda.Kayonga Sifa yabwiye itangazamakuru ko Umujyi wa Kigali wamusabye ko umugenagaciro we n’uwabo bahura hakemezwa igiciro cyatuma yishyurwa.Kayonga Sifa yakomeje abwira itangazamakuru ko we yababajwe n’ijambo umukozi w’Umujyi wa Kigali witwa Baptiste yamubwiye,ngo bizakizwa n’inkiko.Kayonga Sifa akaba atabaza inzego zitandukanye kugirengo zimurenganure k’u karengane ariho akorerwa.Mugihe rero Umujyi wa Kigali ukomeje guheza umuturage mugihirahiro biteye agahinda.
Ubwanditsi