Ubuziranenge ku Isonga: Abikorera basabye ubufatanye bwimbitse n’Inzego za Leta mu guteza imbere inganda no kunoza  ubuziranenge.

Ubuziranenge bw’ibicuruzwa ni urufunguzo rukomeye mu kwinjira ku masoko yagutse ndetse no kugera ku rwego mpuzamahanga, kurinda ubuzima bw’abaturage no kubaka ubukungu burambye. Mu Rwanda, ibigo bito n’ibiciriritse (SMEs) bifatwa nk’inkingi y’iterambere ry’ubukungu, ariko abikorera bavuga ko usanga bihura n’imbogamizi mu gusobanukirwa no kubahiriza ibisabwa n’inzego z’ubuziranenge. Kugira ngo ibyo bikemuke, abikorera barasaba ubufatanye bwimbitse n’inzego za Leta mu kubegera, kubaha amakuru asobanutse, no kuborohereza kubona serivisi zijyanye no kugenzura ubuziranenge.

Ni muri urwo rwego Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rwateguye inama nyunguranabitekerezo yahuje inzego za Leta zishinzwe ubuziranenge Harimo Rwanda FDA, RICA ,REMA ndetse na minisiteri ishinzwe ubucuruzi n’inganda hagamijwe gufasha abikorera kurushaho kumva no kubahiriza ibisabwa, banaganira n’inzego zishinzwe igenzura ku mbogamizi zihari no kurebera hamwe ibisubizo by’ibibazo bahura nabyo.

Ibiganiro byabereye mu Mujyi wa Kigali, Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Kamena 2025, byitabirwa n’abahagarariye inzego za Leta, abikorera n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Iyi nama kandi yaganiriwemo uburyo bwo kuzamura ubushobozi bw’ibigo bito n’ibiciriritse mu bijyanye n’ubuziranenge bw’ibyo bikora.

Ibi biganiro byibanze ku gufasha ibi bigo kumva inshingano bifite mu bijyanye no kubahiriza ubuziranenge bw’ibicuruzwa, hagamijwe kurinda ubuzima bw’abaturage no kongerera agaciro ibikorerwa mu Rwanda mu rwego rwa “Made in Rwanda”.

Joseph Mutabazi, Umuyobozi Wungirije ushinzwe Ubuvugizi muri PSF, yavuze ko iyi nama yari igamije gutanga ubumenyi ku bijyanye n’ubuziranenge, gusobanura uko ubwo bumenyi bushyirwa mu bikorwa, no kurebera hamwe uko inzego z’ubugenzuzi zakorana neza n’abikorera.

Yagize ati:”Dufite gahunda yo gufasha ibigo bito n’ibiciriritse kumva neza uko ubuziranenge bukora. Iyo byasabwe kuzuza ibisabwa, bitwara amafaranga menshi ariko ikibabaje ni uko kubyemerera kongera gukora bigorana. Ibi ni ibintu dusaba inzego z’ubugenzuzi kurushaho kwegera abikorera no gukemura ibibazo mu bufatanye.”

Yakomeje avuga ko kugira ngo inganda zo mu Rwanda zizamuke kandi “Made in Rwanda” igire agaciro, ubuziranenge butagomba kugirwa ubushake ahubwo bugomba kuba inshingano zaburi mucuruzi cg umushoramari bikaba ihame ry’imikorere.

Niyitegeka Jean Damascène, ukora mu ishami ry’ubugenzuzi bw’inganda n’amasoko muri RICA yashimangiye ko ibiganiro nk’ibi ari amahirwe ku bikorera kuko bibafasha gusobanukirwa inshingano n’amategeko agenga ubuziranenge.

Ati:”Ndizera ko nyuma y’ibi biganiro, abikorera barushijeho gusobanukirwa neza ibipimo by’ubuziranenge n’uburyo bashobora kugera ku masoko mpuzamahanga bafite ibicuruzwa byujuje ubuziranenge kurwego mpuzamahanga, iyi nama yafashije abikorera gusobanukirwa aho bashobora kubariza mu gihe bahuye n’ibibazo runaka kuko wasngaga bajya kubariza aho badakwiye kubari ibi bigatuma ibibazo bafite bidacyemuka”
Bamwe mu bikorera bitabiriye ibi biganiro bavuze ko byabafashije kumenya aho bajya kubaza ibibazo bijyanye n’ubuziranenge, birinda kugwa mu rujijo rwo kubariza mu rwego rutabifite mu inshingano.

Abikorera basabye koroherezwa mu kubona service z’ubuziranenge ( Ingenzi Photo )

Safari Francois, utunganya ibiryo by’amatungo mu buryo bwa kijyambere, yavuze ko mbere yajyaga ajya kubariza ibibazo bye aho bitari bikwiye, bigatuma abura ibisubizo.

Ati:”Twamenye itandukaniro hagati ya Rwanda FDA , RICA na REMA, Ibi biganiro byadufashije cyane kugira ubumenyi n’ubushobozi bwo gukorana neza n’inzego zose ariko hari ibibazo dukunze guhura nabyo iyo basuye nk’uruganda bagasanga haribyo batujuje bakabafungira kugira babikosore iyo bamaze kubikosora usanga bigorana kugira bafungurirwe twifuzaga ko nibyo byakosoka.”

Mugenzi we Nyirabahizi Tereza, umuhinzi wabigize umwuga, yavuze ko hakenewe ubukangurambaga buva mu biro bukagera ku baturage b’icyaro.

Yagize ati:”Aha nkatwe tuba twahaje tuhugukira byinshi ariko Hari ibintu byinshi bikorwa nabi mu masoko ariko abaturage ntibabimenya. Abashinzwe ubuziranenge bakwiye kujya hanze kurusha kwicara mu biro. Hari n’inzoga zemewe n’inzego ariko zigira ingaruka zikomeye ku buzima. ibi bikajya kumenyekana aruko zishe abantu kandi ari ibintu byari bikwiye kurindwa mbere yuko biteza ingaruka bajye babigenzura mbere y’uko bitera ibyago.”

Uwari uhagarariye Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yagaragaje ko ubuziranenge ari inkingi ya mwamba mu kugera ku ntego z’igihugu ziteganywa muri gahunda ya NST2 n’iya Vision 2050.

Yagize ati:”Ibigo bito n’ibiciriritse ni inkingi y’iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda. NST2 isaba ko abikorera bazamura umusaruro ukomoka ku buhinzi ukiyongera ukagera hejuru ya 6% buri mwaka, naho mu nganda ukagera hejuru ya 10%. Nta bwo bizagerwaho tutabanje kunoza ubuziranenge naho ishoramari naryo rikava kuri 15.9% rikagera kuri 21.5% mu rwego rwogufasha igihugu muri gahunda ya NST2.”

Abikorera basobanuriwe itandukaniro ry’ibigo bishinzwe ubuziranenge ( Ingenzi photo )

Yongeyeho ko amafaranga ava mu byo u Rwanda rwohereza hanze agomba kuva kuri miliyoni 3.5$ akagera kuri miliyoni 7$, kandi ibi bizagerwaho gusa ari uko ibicuruzwa by’u Rwanda byujuje ubuziranenge mpuzamahanga.

Ibiganiro byasojwe hasabwa inzego zose z’ubugenzuzi kwegera abikorera kurushaho, no gushyira imbaraga mu gufasha ibigo bito n’ibiciriritse kubona serivisi zijyanye n’ubuziranenge bitabagoye.

Urwego rw’Abikorera, PSF, ruvuga ko ruzakomeza gukorana bya hafi n’inzego za Leta mu kurushaho guteza imbere ubuziranenge n’imikoranire myiza mu rwego rwo kubaka ubukungu burambye no gufasha ibikorerwa mu Rwanda kugera ku isoko mpuzamahanga.
By Hadjara Nshimiyimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *