Nyakanga ukwezi kwabaye amateka y’isenywa ry’Ubwami mu Rwanda hagashingwa Repubulika kugeza n’ubu.

Ukwezi kwa Nyakanga hariho benshi mubanyarwanda bakubona ukundi ,kubera amateka.Bamwe bati Nyakanga yangaje Umwami ishyanga ahataba inshyushu . Nyakanga niyo yatumye benshi baba impabe .Umwami yatangiye ishyanga.Intandaro ya Nyakanga yangaje abana b’u Rwanda bamburwa gakondo.Umuzi wa Nyakanga wabuze gica.Ibihe by’iminsi bigira
amateka avugwamwo imyato kuwagizemo uruhare rw’intsinzi,hakanabamo uruhare rw’uwahuriyemo n’ingorane nawe akanenga iyo ntsinzi.

Umwami Kigeli V Ndahindurwa waciriwe ishyanga agatangirayo,(photo archives)

Ukwezi kwa Nyakanga kwavuzweho byinshi hagendewe uko ingoma zasimburanye.Igiteye agahinda n’uko uko ingoma yasimbuye indi u Rwanda rwabayemo ibibazo byabaye umuzi w’urwangano mu bana b’u Rwanda wakomeje kwizirika mubana b’u Rwanda ukaba waranze gucika.Duhere ku itariki 1 Nyakanga 1962 ubwo havuzweko u Rwanda rubonye ubwigenge.Abavuga ko babonye intsinzi bagize bati”ubukoroni bugiye nk’ifuni iheze.Turebe uko byagenze: Ishyaka MDR parmehutu niryo ryafashe ubutegetsi ribyina intsinzi rizamura idarapo.Inyito zarahundutse izina Komine riravuka.Ukwezi kwa Nyakanga kuba ngarukamwaka.Abahunze ingoma ya MDR parmehutu bo ntibemeraga ubwigenge,kuko havuzweko bwashyizweho ku ngufu.Benshi bati kwigenga no kumena amaraso ntaho bihurira.

.Itariki 5 Nyakanga 1973 nibwo humvikanye ko ubutegetsi bw’u Rwanda bwambuwe abasiviri bugafatwa n’abasirikare.Itariki 5 Nyakanga 1975 nibwo ishyaka MRND ryasakaye mu Rwanda.Itariki 5 Nyakanga zabaye ngarukamwaka.Abambuwe ubutegetsi ntibayishimiye.Itariki 4 Nyakanga 1994 ishyaka FPR ryafashe ubutegetsi nabwo abanyarwanda barahunze.Itariki 4 Nyakanga nayo yabaye ngarukamwaka.Ishusho y’ubutegetsi bw’u Rwanda mu kwezi kwa Nyakanga usanga hihishemo igihu cyanze gutamuruka n’ubwo usanga uko ingoma zisimburana zisa nk’aho haribyo zikuraho.Kuva 1 Nyakanga 1962 nibwo ishyaka MDR parmehutu ryavuzweho ko ritsinze UNAR yar’ifite igisirikare cyari gifite izina ry’Inyenzi.Mugihe MDR parmehutu yo igisirikare cyayo cyari gifite izina ry’Inzirabwoba.Ababirebeye mu nzira yo muri Nyakanga basanze amashyaka ariyo MDR parmehutu na UNAR aribo bakomeje kurwanira ingoma y’ubutegetsi kuva 1 Nyakanga 1962 kugeza 4 Nyakanga 1994.Abana bamwe mubari abategetsi b’ishyaka MDR parmehutu bari barashaje n’ubwo hari hakiriho abayishinze bakeya,bagiye muri MRND nibyo byanagaragaye kuko UNAR yabyaye FPR.Umunyarwanda wahunze MDR parmehutu yavuze ububi bwayo.Umunyarwanda wakamiwe na MDR parmehutu ayivuga ibigwi.Umunyarwanda wahunze MRND arayivuma.Umunyarwanda wakamiwe na MRND arayisingiza.Umunyarwanda wahunze FPR arayituka.Umunyarwanda wagabiwe na FPR arayisingiza.Isesengura rishingira k’ukwezi kwa Nyakanga ryerekanako ingoma ya Cyami yakuweho muri Nyakanga hagashingwa Repubulika.Amateka iyo yisubiyemo bigaragarako uko MDR parmehutu yakuyeho izina nka Nyanza igashyiraho Komine Nyabisindu,byaje kugaragara muyindi nzira kuko FPR yagaruye izina Nyanza irigira Akarere.Kuki rero Rebubulika y’u Rwanda ihorana igihunga cy’abana bayo bayihunga?MDR parmehutu iti “inyenzi zishaka gukuraho ubutegetsi bwacu.FPR iti”FDLR yakoze jenoside yakorewe abatutsi ishaka gukuraho ubutegetsi bwacu ikongera kugaruka gukora ubwicanyi.Kuki Repubulika ihorana icyo gihunga?Ubumwe bw’abanyarwanda bwo bwaba buhagaze gute kuva Repubulika isimbuye ingoma ya Cyami?urwikekwe nirwo rwasimbuye ubumwe hagati mubanyarwanda.Benshi mubanyarwanda usanga batinya ukwezi kwa Nyakanga cyane ko basanga kutarabayemo byiza.
Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *