Ubutabera:Umujyi wa Kigali uvuguruje ibyemezo by’urukiko uheza umuturage Kayonga Sifa mugihirahiro.
Uko bucya bukira inzego zitandukanye z’ubuyobozi zigira ijambo rigira riti”umuturage ku isonga”ubu rero siko bihagaze mu mujyi wa Kigali.Ubu twandika iyi nkuru mu Mujyi wa Kigali haravugwa inkuru y’uko wavuguruje ibyemezo by’urukiko.Uko bihagaze nuku’umuturage Kayonga Sifa afite umutungo mu mudugudu w’Ubumwe, Akagali ka Kabahizi, Umurenge wa Gitega,Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali.Ubwo hatangizwaga igikorwa cyo kubaka amazu ya Kijyambere ,aho twavuze haruguru hakozwe igenagaciro rijyanye no kwishyura ahanyujijwe umuhanda.Ubwo impande zombi zemeranyaga amafaranga yishyurwa umutungo haje kuzamo ikibazo cy’umuryango wa Charles Uwizeyimana n’umugore bashakanye byemewe n’amategeko Kayonga Sifa.
Urukiko rwaje kwakira ikirego cyagatanya cy’umuryango wa Charles Uwizeyimana n’umugore we Kayonga Sifa.Urukiko rwanzuyeko umutungo wose wegurirwa Kayonga Sifa,kuko ariwe wasigaranye abana ,mugihe Uwizeyimana Charles amaze imyaka irenga icumi ataba murugo.Kayonga Sifa akibona kashe mpuruza yagannye Umujyi wa Kigali kugirengo ibyemezo by’urukiko bishyirwe mubikorwa.
Kayonga Sifa aganira n’itangazamakuru yagize ati”Umujyi wa Kigali wanze gushyira mubikorwa ibyemezo by’urukiko,niyambaje umunyamategeko kugirengo anyishyurize.Icyantangaje n’uko twageze ku biro by’umujyi wa Kigali duhura n’Umunyamategeko wabo witwa Hubert Vieri Kiteretse arangije aratwirukana aribwirako ntacyo tuvugana.Itangazamakuru ubuse urakora iki nuranuka utishyuwe amafaranga yagenwe n’urukiko?Kayonga Sifa nkurikije uko maze igihe nsiragizwa nashyizeho umuhesha w’inkiko w’umwuga ngo anyishyurize.Ikinyamakuru ingenzi twatangiye kubaza inzego zirebwa n’iki kibazo cya Kayonga Sifa.
Mwiriwe
Nitwa Ephrem Nsengumuremyi nd’umunyamakuru nyobora ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com
Muyobozi hariho Ikibazo cy’umuturage witwa Kayonga Sifa utishyurwa amafaranga ye,mugihe urukiko rwategetseko agomba kuyahabwa yose,none Umujyi wa Kigali mubereye Umuyobozi wamubwiyeko ngo ahabwa 50,% ,byaba bya byashingiweho kuyihe ngingo ivuguruza icyemezo cyafashwe n’urukiko?
Dukoze iyi nkuru Meya w’Umujyi wa Kigali ntacyo arasubiza kukarengane gakorerwa uyu muturage utishyurwa amafaranga yabonye bivuye kubyemezo by’urukiko.
Twabajije umunyamatego w’Umujyi wa Kigali Hubert Vieri Kiteretse kugirengo agire icyo atangaza.
Muraho
Nitwa Ephrem Nsengumuremyi nd’umunyamakuru nyobora ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com
Mbajije mu mujyi wa Kigali niho nkuye nimero zawe.Hari amakuru ngirengo nkubaze agendanye n’ikibazo cy’umuturage witwa Kayonga Sifa.Ikibazo cye gishingira k’umutungo we yishyuwe n’Umujyi wa Kigali,waruri mu murenge wa Gitega,none wanzeko yoshyurwa amafaranga ye yose washingiye kuki uvugako yakwishyurwa 50 ,% ?
Ushingira kuyihe ngingo usimbura kashe mpuruza y’urukiko?ese guheza umuturage mugihirabiro?
Hubert Vieri Kiteretse
Ibi bireba wowe kuko amakuru atugeraho niwowe batubwiyeko ariwowe wanze ko umuturage yishyurwa
Vugisha umuvuzi w’Umujyi wa Kigali yitwa Emma Claudine NTIRENGANYA.
Ikinyamakuru ingenzi
Ibi bireba wowe kuko amakuru atugeraho niwowe batubwiyeko ariwowe wanze ko umuturage yishyurwa
Ikinyamakuru ingenzi cyaje kubaza umuvugizi w’Umujyi wa Kigali ku kibazo cyo guheza umuturage Kayonga Sifa mugihirahiro banga kumwisbyura
Mwiriwe
Ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com kifuje kubaza Umujyi wa Kigali ikibazo cy’umuturage witwa Kayonga Sifa utishyurwa amafaranga ye yategetswe n’urukiko bakayagaabanyamo kabili?
Amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com dukesha abanyamategeko badutangarijeko ntawuvuguruza icyemezo cyafashwe n’urukiko.Umunyamategeko yagize ati”ntabwo Umujyi wa Kigali ugomba guhindura icyemezo cyafashwe n’urukiko,kuko umuturage agomba kwishyurwa uko byemejwe.Umujyi wa Kigali nugira icyemezo ubifataho bishyura Kayonga Sifa tuzabagezaho umwanzuro.
Ubwanditsi