Benshi bafite amatsiko yosomwa ry’urubanza rwa Ndayisaba Eliab wamamaye atanga amasheke atazigamiwe.

Ubutabera niyo nzira iboneye ikemura ibibazo biba byavutse hagati y’umuntu nundi bananiwe kumvikana Ubu rero haribazwa k’umugabo witwa Ndayisaba Eliab waburanye murukiko rwisumbuye rwa Muhanga kubyaha by’ubuhemu.Benshi bibaza ukuntu Ndayisaba Eliab yahaye sheke itazigamiye uruganda rwa Gafunzo Rice mil,amakuru dukura mur’uruganda rwa Gafunzo ahamyako bagiranye amasezerano na Ndayisaba Eliab y’uko azagenda yishyura ,kugeza na n’ubu ntarabishyura bakaba bari mugihombo.Ndayisaba Eliab yanateje rushorera Alfa Nyanza Rice mill nabo barataka igihombo.

Ubwo Ndayisaba Eliab yaburanaga basomye umwirondoro we bavugako avuka umudugudu wa Mirambi, Akagali ka Burima, Umurenge wa Kinazi ,Akarere ka Ruhango,Intara y’Amajyepfo.Ariko igitangaje Ndayisaba Eliab yageze mu murenge wa Mwili,Akarere ka Kayonza ,Intara y’iburasirazuba ,aho avugwaho gutwara umuceli w’umuturage witwa Kayiranga David.Aha byaje kuba birebire Ndayisaba Eliab yandika urwandiko rusaba imbabazi.Ikindi cyavuzwe ku cyaha cyakozwe na Ndayisaba Eliab agikorera Kayiranga David n’uko Meya w’Akarere ka Kayonza Nyemazi Bosco imbere y’urwego rw’Umuvunyi yemeyeko icyo kibazo kizakemurwa,ariko kugeza na n’ubu ntacyo yakemuye.

Ubwo twaganiraga nabo munzego zizewe zikorera mu karere ka Kayonza,ariko bakangako twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo bagize bati” Ubwo urwego rw’Umuvunyi rwari mu karere ka Kayonza rwumva ibibazo bibangamiye abaturage ,haje kuvugwa mo ikibazo cy’umuturage witwa Kayiranga David wahinze umuceli umaze kwera Koperative Indatwa ikawutwara ivugako izahita imwishyura kugeza na n’ubu bakaba bataramwishyura.Bakomeje batangaza ko Meya w’Akarere ka Kayonza Nyemazi yemereye muruhame ko abikemura,icyatangaje n’uko yakingiye ikibaba Koperative Indatwa ,kongeraho Ndayisaba Eliab wawiyitiriye akaba abisabira imbabazi

Uwo munzego z’umutekano twaganiriye yagize ati”Ndayisaba Eliab yamaze imyaka igera hafi ibili yiyitirira ko afite inganda zirindwi nkuko yabyiyemereye mu ibaruwa yo kuwa 7/4/2022 yandikiye umuyobozi w’uruganda Higt Productive grain mill arusaba imbabazi.Ariko ntabwo aratera Intambwe yo kwishyura.Twagerageje uko twavugisha Ndayisaba Eliab ntibyakunda nibikunda tuzabagezaho icyo avuga kubimuvugaaho.

Ndayisaba Eliab utanga amasheke atazigamiwe (photo archives)

Ubu rero haribazwa ikihishe inyuma yikidatuma Ndayisaba Eliab atabazwa uburiganya akorera rubanda yagera no munkiko akarekurwa abo yambuye bagahora mugihombo.Abagiye bamburwa na Ndayisaba Eliab bose bafite amatsiko yo kuzumva isomwa ry’urubanza kuwa mbere tariki11 Ukuboza 2023.Niho hitezwe ukuri gusesuye n’ubwo har’undi uvugako azabyemera bibaye.Uko Ndayisaba Eliab aregwa n’abantu batandukanye ntibahabwe ubutabera hibazwa uzarenganura abo yarenganyije.
Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *