Ministri w’ubutabera Dr Emmanuel Ugirashebuja yihanije abakora cyamunara zigamije gutesha agaciro imitungo ya rubanda kugirengo bayigure.

Ubutabera nimwe mu nzira iboneye igamije guca akarengane.Binazwiko mubutabera habamo ruswa.Iyo ushaka kurenganya rubanda utanga ruswa kugirengo byihute niba afungwa ntibigere no ku minsi yagenwe.Rubanda nawe kugirengo yoroherezwe ibihano agatanga ruswa.Iyi ruswa izacika gute?uwo bireba niwe uhanzwe amaso.Urugamba rwatangijwe na Ministeri w’ubutabera Dr Emmanuel Ugirashebuja rwo guhangana na cyamunara.

Nirere Maderne (umuvunyi mukuru)

Ubwo abanyarwanda benshi bari bateze amatwi ijambo ryiza Ministeri w’ubutabera Dr Emmanuel Ugirashebuja aza kuvuga kuri bamwe mubahesha b’inkiko b’umwuga ,kongeraho abo muri za banki udasize abo muri RDB birirwa bakora za cyamunara muburyo bwo guhombya abaturage.Kuki bamwe mubahesha b’inkiko b’umwuga bakoze cyamunara muburyo butari bwo batabiryijwe hagahanwa bamwe gusa?ubwo Busingye Jonshon yari Ministri w’ubutabera yahagaritse abahesha b’inkiko b’umwuga kuko bakoze inyandiko mpimbano bagurisha imitungo y’abaturage.Uwaje ku isonga ni Ntagomwa Elie Irakiza waje gufungirwa umutungo wa Rwabukwisi Jean .Igitangaje imyaka 6 yakatiwe ntiyayikoze yose,ariko yirukanywe murugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga.Mpirikanyi Gaspard nawe yarirukanywe.Abandi baje gutoroka ubutabera.Bamwe mubahesha b’inkiko b’umwuga twaganiriye bakanga ko dutangaza amazina yabo kubera umutekano wabo bagize bati”Twemerako muritwe harimo bagenzi bacu bakoramo amakosa bakigabiza imitungo ya rubanda batitaye ku igena gaciro kugirengo bakuremo ayabo,ariko ikibabaje n’uko hari abahanwa abandi ntibahanwe Urugero umuhesha w’inkiko w’umwuga Kanyana Bibiane yakoze inyandiko mpimbano avugako Dr Bararengana Seraphim yariye inka,kandi ataribyo yigabije amazu ye mu Kiyovu cy’abakire na Kimihurura arayagurisha.Nta nkurikizi.Kanyana Bibiane yafashe iriya etage iri mu Gisimenti arayigurisha kandi yishyuzaga nyirayo miliyoni mirongo icyenda n’eshatu,mugihe nyirayo yarafite ubwishyu kuri konte miliyoni ijana na mirongo irindwi ntakurikizi yabaye.Uwo muhesha w’inkiko w’umwuga akomeza agira ati”Mugenzi wacu Nyamitali Innocent yahawe imanza mpimbano na Niyonzima Etienne ngo amwishyurize.Uwo bari babeshyeye ko yasahuye Niyonzima Etienne yatanze ikirego cyo gutesha agaciro cyamunara . Nyamitali Innocent yaratsinzwe.Igitangaje 16/Mutarama 2025 murukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rukorera Nyamirambo nibwo haburanwaga gutesha agaciro impapuro mpimbano Niyonzima Etienne akoresha yishyuza.Umucamanza yabujije itangazamakuru kwerekwana ibyahavugiwe hategerejwe Isomwa ry’urubanza.

Ministri w’ubutabera Dr Emmanuel Ugirashebuja (photo archives)

Andi makuru yagaragaye ko abahesha b’inkiko b’umwuga batesha agaciro imitungo ya rubanda naho inzu y’igorofa ya Kandinga Adela yagurishijwe miliyoni mirongo ine na zirindwi y’amafaranga y’u Rwanda,yo yarifite agaciro ka miliyoni maganatatu y’u Rwanda.Ibibazo bikomeza kugaragara cyane ko harubwo banki zanga ko nyir’umutungo agurisha kugirengo ayishyure.Ministri w’ubutabera Dr Emmanuel Ugirashebuja yemejeko mugihe uwahawe ideni ananiwe kwishyura yakwigurishiriza nawe akishyura banki.Murugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga usanga benshi muribo binubira ubusumbane bafatirwa iyo habayemo ikosa mu kazi.Kuba urugaga rwarashyizeho icyo bise ikinyamakuru bakacyita Ahabona bagahatirwa kunyuzamo amatangazo,mugihe ntacyangombwa cya RURA bafite.Gukora cyamunara muburyo bwo guhombya abaturage bigomba gusubirwamo.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *