Gukina umupira w’amaguru bya kinyamwuga bikomeje kuzamura urwego rwa bamwe mubanyarwanda.
Abakinnyi b’abanyarwanda Djihad Bizimana na Manzi Thierry bakinira ikipe ya AL AHLY TRIPOLI yo mugihugu cya Libya.
Mu gihe shampiona y’umupira w’amaguru mu gihug cya Misiri ikomeje kubera mu mujyi w’i Millan mu Butaliyani, hakinwa imikino ya kamarampaka amakipe akomeje kugenda agaragaza urwego rwayo. Muri ayo makipe ari gukinira imikino yayo mu Butaliyani, harimo n’ikinamo Abanyarwanda Djihad BIZIMANA NA THIERY Manzi, ari yo Ahly Tripoli.
K’umugoroba w’ejo hashize, mu mukino wayihuje na Al Akhda warangiye ari ubusa ku busa begukana inota rimwe. Iri nota ryaje ryiyongera ku manota atatu babonye mu mukino ubanza batsinzemo Al Ahly Benghazi ibitego bibiri ku busa, harimo n’icya Djihad BIZIMANA. Muri uyu mukino aba bakinnyi bombi bakinnye iminota yose basoza umukino badasimbujwe.

Iyi shampiyona ikinwa mu matsinda hakurikijwe uturere, muri mikino ya kamarampaka, ubu ikipe ya Al Ahly Tripoli ni iya mbere n’amanota ane, ikaba ikurikiwe na Al Hilal Benghazi nayo ifite ane ariko ikaba irushwa igitego kimwe izigamye.
Ku wa Gatandatu tariki 2 Kanama ikipe Al-Ahly Tripoli nibwo izagaruka mu kibuga ikina na Al-Ittihad mu mukino w’umunsi wa gatatu, hanyuma iyi kipe izasoze ikina Al-Hilal ku wa 6 Kanama ndetse na Al-Ahly Benghazi ku wa 10 Kanama. Ikipe izasoza ku mwanya wa mbere izahita ibona itike yo guhagararira Libya mu mikino nyafurika ( CAF Champions League).Aba basore bakomeje gukina nk’abagize umwuga.
Kubwimana Aimable