Ruhago nyarwanda”Rayon day ishusho y’abareyo mbere y’uko ikipe yabo bihebeye itangira amarushanwa y’imbere mu gihugu nayo muri Afurika.

Umukunzi w’umupira w’amaguru mu Rwanda iyo yumvise ko ikipe ya Rayon sports izakina umukino uwariwo wose waba shampiyona cyangwa uwa gicuti bitabira kuwureba.Guhera mu mpera z’ukwezi kwa Kamena kugeza n’ubu mu ikipe ya Rayon sports harimo harategurwamo kuyubaka.Komite nyobozi y’ikipe ya Rayon sports iyobowe na Twagirayezu Thadee yakoze inzira zubaka igura abakinnyi.Ubu Komite nyobozi y’ikipe ya Rayon sports irararikira abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, akarusho abareyo kwitabira Rayon day aho bazakina n’ikipe Yanga yo mugihugu cya Tanzania.Amakuru ava hagati mu ikipe ya Rayon sports aremeza ko ibyo Yanga yabasabye byose byamaze gufatwaho umwanzuro byakozwe nk’uko impande zombi zabishyize umukono.Nyuma y’uko Komite nyobozi ya Rayon sports iriho yubaka,ariko ishyamba ryagurumanye.Uko ishyamba rihagaze mu ikipe ya Rayon sports riyobowe na. Muvunyi Paul.Kuba Muvunyi Paul n’abo bafatanije bakoresha umutoza akanga abakinnyi kugeza naho bigira muzindi kipe Hamiss Cedric yakoze imyitozo mu ikipe ya Rayon sports kubera kugongana bishingiye ku ishyamba ridashaka ko komite nyobozi igumaho baha umutoza amabwiriza bucya Hamiss Cedric yigira muri Kiyovu sports.

Abakunzi b’ikipe ya Rayon sports batangajwe no kumva umutoza akoreshwa n’abirirwa bandika ibaruwa ko komite nyobozi igomba gusenywa.Muvunyi Paul kuba yari yateguye ko Rayon day itagomba gukorwa mbere y’inteko rusange,none abizerwa ba Leta bemejeko ,hagomba kuba Rayon day,naho inteko rusange ikazaba nyuma.Uko bihagaze mu ikipe ya Rayon sports , n’uko harimo ishyamba rirenze,uko ryaremwaga . Abakunzi b’ikipe ya Rayon sports barasabwa kwirinda ubarangaza ayibangisha bakagura amatike ,bityo ikipe bihebeye bakayiba hafi.Uko iminsi igenda yegereza mu ikipe ya Rayon sports barategura imikino nyafutika.Ikindi kiteguwe n’itangira rya shampiyona.Kuba rero mu ikipe ya Rayon sports harimo itsinda rirwanya komite nyobozi birasaba ko inzego zitandukanye z’ubuyobozi bwa Leta bushyiramo ingufu zo Kuba ikipe irambye.
Rayon day rero n’iyo shusho izerekana uko bazafasha ubuyobozi kuyubaka.
Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *