Abakera bati”umurengwe wica nk’inzara.Mugwaneza Martin yamennye Toni enye z’umuceli akingirwa ikibaba.

Urujya n’uruza rw’ibibazo byugarije abanyarwanda kenshi usanga babitezwa n’abaturanyi babo cyangwa ,abari munzego z’ubuyobozi butandukanye.Igiteye agahinda n’uko usanga ubuyobozi bukuru bw’igihugu bukangurira abo mu nzego zibanze ko umuturage agomba kuba ku isonga,ariko hakaba abatabikozwa.Uko bukeye uko bwije usanga mu ntara zigize igihugu cy’u Rwanda barira ayo kwarika kubera ihohoterwa bakorewe nabo mu nzego zibanze kuva ku Isibo, Umudugudu, Akagali, Umurenge ndetse no ku karere.Inkuru yacu iri mu ntara y’iburasirazuba,Akarere ka Kayonza, Umurenge wa Mwiri, Akagali ka Kageyo, Umudugudu wa Rwisirabo.

Abakera bati”umurengwe usiga inzara koko?abandi bati “umurengwe wica nkinzara koko?Ibi biravugwa mugihe hirya no hino ibiciro by’ibyo kurya bikomeje gutumbagira hari aho usanga imiryango imwe n’imwe irya rimwe k’umunsi ,cyangwa hariho banaburara rwose.Ukibaza uburyo Mugwaneza Martin wafashe Toni enye n’igice z’umuceli wa Kayiranga David akawumugomwa,ndetse n’abanyarwanda muri rusange akawumena mu byondo kugirengo hatagira n’ikiro na kimwe cyabasha kurokokamo.Ubwo ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com twageraga mu mudugudu wa Rwisirabo, Akagali ka Kageyo, Umurenge wa Mwiri,ho mu karere ka Kayonza nibwo bamwe mubaturage bahatuye badusanganije akarengane bakorerwa n’abayobozi nk’aho aribo bakabarenganuye.Umwe k’uwundi mubo twaganiriye yanzeko dutangaza amazina ye kubera umutekano we,ariko yagize ati”tariki 9 Gashyantare 2022 nibwo uwari umuyobozi icyo gihe Mugwaneza Martin yafashe umuceli w’umuturage witwa Kayiranga David awumena mubyondo.Mugwaneza Martin n’ubu yivuga imyato ko ntacyo yaba ntanuwagira icyo amukoraho,kandi koko yarawumennye nta n’ubwo yawishyuye.
Umurengwe nk’uyu w’
‘abadatinya
gufata amatoni n’amatoni y’imiceri bakamena mubyondo,inzego z’ubuyobozi kuva mumudugudu wa Rwisirabo ya1Akagari ka Kageyo,Umurenge wa Mwiriwe, Akarere ka Kayonza, bakaba ntacyo bigeze bakora ngo Mugwaneza Martin aryozwe icyaha yakoze ,none akomeje kwivuga imyato .Undi waduhaye amakuru yadutangarije ko Mugwaneza Martin icyo gihe ajya murugo rwa Kayiranga David agakuramo umuceli Toni enye n’igice yari Perezida wa njyanama y’Akagali ka Kageyo,kandi ngo yabaye no mu nzego z’ubuyobozi bw’umurenge wa Mwiri.

Umwe mubo twaganiriye uba muri Koperative Indatwa utashatse ko amazina ye yatangazwa kubera umutekano we ,tuganira yagize ati”Mugwaneza Martin yitwaje ko ayobora njyanama y’Akagali ,maze ngo abwira Kayiranga David ko ngo Koperative indatwa y’abahinzi b’umuceri iwumutumye ngo iwugure yawugeza kubiro by’iyo Koperative akawurunda hasi ukahanyagirirwa kugeza Toni enye n’igice zangiritse, nyuma agakingirwa ikibaba n’inzego z’ibanze cyane ko nawe yari umuyobozi.

Muraho

Nitwa Ephrem Nsengumuremyi nd’umunyamakuru nyobora ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com

Hari amakuru akuvugwaho ko ahutuye mu mudugudu wa Rwisirabo, Akagali ka Kageyo, Umurenge wa Mwiri , Akarere ka Kayonza ,Intara y’iburasirazuba wafashe umuceli w’umuturage witwa Kayiranga David ukawunyagiza ukawangiza,uwo musaruro w’uwo muceli wanganaga na Toni enye.Twagirengo uduhe ishusho y’icyo kibazo?

Mugwaneza Martin wamennye Toni enye n’igice z’umuceli akaba yivuga imyato (photo archives)

Twakoze iyi nkuru Mugwaneza Martin yanze kutuvugisha.Uyu muceli wa Kayiranga David wangijwe na Mugwaneza Martin icyo gihe wari ufite agaciro kangana n’amafaranga y’u Rwanda 2,2447500 frw.Twavuganye na Kayiranga David tumubaza niba koko yarahuye n’ikibazo cyo kwangiririzwa umutungo we w’umuceli ungana na Toni enye n’igice? Kayiranga David asubiza yagize ati”nahuye n’ikibazo gikomeye nkorerwa urugomo ntwarirwa umusaruro wanjye w’umuceli utwarwa na Mugwaneza Martin abeshya ko awutumwe na koperative indatwa kugirengo iwugure.Icyambabaje n’uko yawumennye mucyondo atanawunyaze ngo anawuhe abanyarwanda bawurye.
Ingenzi ubuse waranyazwe birarangira? Kayiranga David ntegereje ubutabera.Ibi bintu biteye agahinda kenshi cyane ko usanga umuturage aterwa igihombo ,kandi inshuro nyinshi bashora imali bafashe ideni.Ninde wakingiye ikibaba Mugwaneza Martin wamennye Toni enye n’igice z’umuceli?uwo bireba niwe uhanzwe amaso.
Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *