Rukundo Patrick akomeje gukekwaho guhagarira inyungu z’APR fc mu ikipe ya Rayon sports bikazanamo amakimbirane.

Abakunzi b’ikipe ya Rayon sports na Rukundo Patrick Ishyamba si ryeru.Ari abafana b’ikipe ya Rayon sports na Rukundo Patrick ninde uza guhomba? Rukundo Patrick niwe uza guhomba nk’uko bamwamaganye akandika akegura.Nubuse Rukundo Patrick aregura?areguzwa biragenda gute?
Umupira w’amaguru mu isi hose utandukanywa n’amarangamutima yo guha umuntu kuba mu makipe abiri akina mu cyiciro kimwe.Hashize imyaka runaka umugabo witwa Rukundo Patrick agaragaweho ko aba mu ikipe ya Rayon sports ,ariko ari umufana w’ikipe y’APR fc.Ubeshya iminsi ,ariko ntubeshya umunsi.Igihe hashyirwaho komite nyobozi ya Rayon sports igahabwa Uwayezu Fidel n’uyu Rukundo Patrick yagabiwe gukemura Impaka.Aha rero suko byaje kugenda kuko yaserutse mu ikipe y’APR fc mukeba wa Rayon sports yambaye umukara n’umweru.Ubwo ishyamba ryaragurumanye hagati y’abakunzi b’ikipe ya Rayon sports na Rukundo Patrick.Uko abakunzi b’ikipe ya Rayon sports batsaga umuriro byagize umusaruro,kuko Rukundo Patrick yahise yagura yanditse ibaruwa.

Rukundo Patrick mu nzira ebyeri mu ikipe ya Rayon sports :kwegura kuneza no kweguzwa ku ngufu (photo archives)

Komite nyobozi ya Twagirayezu Thadee ninde wagatuye Rukundo Patrick akamuhshinga umutungo wa Rayon sports?amakuru ava ahizewe,andi akava hagati mu ikipe ya Rayon sports ngo igihe bashyiragaho inzego zitandukanye z’ubuyobozi hacicikanye telephone zivugako Rukundo Patrick ajya muri nyobozi.Muvunyi Paul wimitse Rukundo Patrick nawe ubu yatangiye kwicuza kuko inshingano bamuhaye zo gucunga umutungo yarawusesaguye mu igurwa ry’abakinnyi,kandi nabo badashoboye.

Ikimenyetso cy’uko Rukundo Patrick ahagarariye inyungu z’APR fc mu ikipe ya Rayon sports ,naho tariki 13/8/2025 yabwiye abashinzwe imyinjirize ko ikipe ariye,ko ayifite mu biganza.Dukora iyi nkuru twagerageje Rukundo Patrick ngo twumve icyo atangaza ku nkuru zimuvugwaho zo gutesha agaciro abakunzi b’ikipe ya Rayon sports azana abo kwa mukeba muri Rayon Day yanga kugira icyo abitangazaho.Andi makuru dukesha abizerwa bo murwego rw’ikirenga mu ikipe ya Rayon sports ngo bakusanyije ibimenyetso byose by’amakosa ya Rukundo Patrick nibasanga byujuje ko yakurwa muri Komite nyobozi barabikora,kuko ngo nta wufite ubudahangarwa bumuha gukorera umuryango icyo yishakira.Kuba rero Rukundo Patrick yaba agiye kwirukanwa muri Komite nyobozi byaba byiza shampiyona itaratangira.
Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *