harelimanaS.N.E.P.Sendika y’abarimu mu mayira abili Harelimana arayishenye nagatsiko ke

Uruhururikane rw’amagambo akomeje kuvugwa muri SNEP nashingiye ku macakubiri ,ubujura n’igitugu bimaze guhabwa intebe bigashyirwa mu mihigo na Harerimana Faustin nabo bafatanije kurya umutungo wayo .Iyi sendika y’abarimu imaze imyaka isagamakumyabiri n’itanu.Iyi sendika yashinzwe kugirango irengere umwalimu wigisha mu mashuri abanza.harelimana

                      Nguwo Harelimana Faustin uyogoje sendika y'abarimu

Amakuru ava mu barimu bose bo mu Rwanda yemeza ko SNEP ntacyo ibamariye ahubwo ari ikigega cya Harerimana n’ikipe ye igizwe na Yvones Banamwabo n’undi witwa Stephania Mukangango.Amakuru duhabwa n’abarimu ngo bakatwa buri kwezi k’umushahara amafarana ijana y’u Rwanda(100frw) SNEP ishingwa yari ifite inshingano zo kuvugira abarimu mu ngeri zitandukanye.

Nkuko twabitangarijwe na bamwe mu barimu ngo ubuyobozi buriho ubu ntaho bubaganisha ngo icyo bwishakira ni ukwigwizaho ubutunzi gusa.Umwe muri abo barimu yadutangarije ko ngo bakunda gukoresha amanama adafitiye inyungu abanyamuryango.Ibi ngo bikorwa kugirango basohore umutungo mu nzira zo kuwunyereza.Urugero nkaho bakora raporo yuko inama yitabiriwe n’abantu maganabiri kandi ubwo bwitabire butanageze no kuri mirongo itanu. Ibi natwe twabihamya kuko hari inama bakoreye mu bunyegero bwa Kimironko bazana abatari n'abarimu mu ntangiriro z'uy'umwaka.

Ikindi kwiha umushahara uri hejuru cyane mu gihe nta nubundi buyobozi bwigeze bwihemba ako kayabo.Harerimana Faustin ubwe yihaye umushahara ungana n’ibihumbi magana inani buri kwezi.Aba badamu nabo bahembwa magana atandatu buri kwezi.Umwarimu ati:Ibyo byose birirwa bakinamo biva mu mushahara wacu kandi utarenze ibihumbi mirongo ine ku kwezi.Iy’ikipe ya Harerimana irubaka ikinyoma gikabije kuko ivuga ko ibimaze gukorwa ariyo yabikoze kandi imaze imyaka mike ibohoje sendika,wareba icyo yakoze ukakibura ahubwo ugasanga yarubatse amatiku yonyine.

Harerimana Faustin kwitiranya M.R.N.D na F.P.R.Uy’umugabo arazwi cyane kuko yavukaga mu cyahoze ari Komine Musasa akaba yarazwi mu ishyaka ryari k’ubutegetsi ariryo M.R.N.D.Inkotanyi zateye ategeka ikigo cy’amashuri abanza cya Musagara.Harerimana ariyoberanya kandi mbere yari muri komite nyobozi za segiteri ya Musagara ,ubu ikaba ari Umurenge wa Muhondo wo mu karere ka Gakenke.Harelimana yaje kwiyamamariza kuyobora Komine Musasa aza gutsindwa kuko abaturage batamwemeraga kubera ko yari umunyamanyanga.

Abandi bati: Harelimana aramutse ategetse Komine yarara arimbuye abo batavuga rumwe .Abatanga ay’amakuru bayakura ku kuntu yajyaga ajya mu nama yo kwamagana inkotanyi ,ari nako yatotezaga abo we na bagenzi be bitaga ibyitso ,kuko muri icyo gihe yajyaga

ashinja abatutsi ubugambanyi avuga ko ari ibyitso by'inkotanyi.Umuturage ati:Niba umuntu yarafite urwangano nk’urwo icyo gihe murumva yaritwaye ate.Burya abanyarwanda babivuze ukuri ngo bikura inkuni bakazikunika abandi.Ubu Harelimana yirirwa atoteza abo yajyaga yita ko ari abanzi baFPR  ko bayanga  .Ahaaa!!! bisuzumwe neza,nigute uwarokowe na F.P.R yayanga igakundwa n’uwayihunze akajya mu mashyamba ya Tingitingi.

Uruhurikane rw’amagambo kuri Harerimana rwaje no kumushinja ko haba hari umuntu witwa Gakumba waba warishwe akaba atarigeze atanga amakuru ye.Byaje kugeza naho abifungirwa ,ariko abaturage bakaba batibaza uburyo yarekuwemo.Ese n’imbabazi za Leta cyangwa yemeye icyaha  ahaaaa!!!! Ntawamenya Leta nitabimubaza imana yo izabimubaza.Harerimana yaje kongera gufungwa ashinjwa urupfu rw’umusilikare ,ariko nabwo abaturage ntabwo bibaza uburyo yarekuwemo.Harerimana ntabwo yemera F.P.R.Umvako i Nyanza bogeza!!!! Harerimana yanze kwemera F.P.R nibyayo byose kugeza naho avuga ko ubumwe n;ubwiyunge ari ubukoroni nkubwo ku ngoma ya cyami.

Ibi bivugwa hashingiwe ku bikorwa bya Harerimana aho yanga ko umuhungu we arongora umukobwa w’umututsikazi.Ati byifashe gute’’’Umuhungu wa Harerimana witwa  Epaphrodithe  Mumporeze wiyumvishije ko agomba guca ikibazo cy’amoko akarongora uwo badahuje ubwoko ,kugirango ndi umunyarwanda imucengeremo neza. Amakuru dukura mu nshuti za Harelimana ngo Mumporeze yaje kumubwira ko yakundanye n’umukobwa kandi akaba ari umututsi kazi.Harelimana yaje kubyamaganira kure kugeza naho afungishije umuhungu we amashinja ko yanyweye urumogi.

Singuko!! burya ntabwo baracishwa muri Yorudani ngo bezwe!!!!Mumporeze yaje kurekurwa maze arwanya ingengabitecyerezo ya se Harelimana yiyemeza guca amacakubiri ashingiye ku moko.Mumporeze yaje kugana kiliziya Gaturika ya Regina Pacis Remera bakora ubukwe,icyo gihe hari tariki 18/01/2014.Nyakibi ntirara bushyitsi!!!! Uziko Harelimana n’umugore we batigeze bataha ubukwe bw’umwana wabo yewe no kugeza no kubana bo mu rugo.

Amakuru ava mu barimu bo ku kigo cy’ishuri ribanza rya Remera Gaturika aremeza ko Harelimana yashutse uyobora uwo murenge bagakoreshereza inama ku biro by’uwo murenge kandi amategeko ya sendika abibujijwe.Uwo munsi Kitegetse Saverina akaba umugore wa  Harelimana  yaritwaye nabi kugeza n’uy’umunsi,kuko yanze kubaha uyobora iryo shuri.Bamwe mu barimu bati:Harelimana yaje gukoresha inama kugirango yumve niba bamunenga ku macakubiri yo kwanga ko umuhungu we arongora umututsikazi.

Umwe mu barimu yadutangarije ko ngo bamusuzuguye bakamwereka ko ibitekerezo bye babimenye mbere yuko aza.Umunyacyaha yiruka ntawe umwirukankanye.Umugore wa Harelimana ariwe Kitegetse yaje kwivamo ,aho yavuze ko bamwe muri bagenzi be bamutahuyeho amacakubiri ashingiye ku moko.Kitegetse ati:Ibintu byakomeye kuko nabo twari inshuti batangiye kuncikaho kuko ntatashye ubukwe bw’umwana wanjye.Harelimana we imitima yamubanye myinshi ngo kuko yumva igikomye akagirango baje kumufungira ingengabitekerezo,undi ati:Harelimana iyo abonye imodoka ya polisi yitambukiye nabwo agirango iramufashe.

Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge izatubwire niba Harelimana yaragiye mu ngando cyangwa ntazo yagiyemo.F.P.R izatubwire aho umuntu nk’uyu agomba kuba mu gihe agihembera urwangano runyuza  mu bwoko.Nigute Harelimana yayobora sendika y’abarimu afite amacakubiri kandi tuziko aribo musingi w’uburezi bw’u Rwanda.Niba indangagaciro z’u Rwanda zamagana amacakubiri  nuyahembera,kuki Harelimana yakomeza kuba muri sendika y’abarimu.Niba ari ukwanga gukoma rutenderi ntimumbaze?Ikizakurikira  kizafatishwa yombi.Tubitege amaso.Abo bireba nibakumire amazi atararenga inkombe.

Nsengumuremyi Ephrem

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *