Abahinzi ba kawa bibumbiye muri koperetive Abakundakawa Rushashi bakomeje kuba indashyikirwa mwiterambere binyuze mu buhinzi bwa kawa
Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kongera umusaruro w’ikawa no kuwugeza ku rwego mpuzamahanga, koperative Abakundakawa Rushashi yo mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Rushashi, ikomeje kuba indashyikirwa n’urugo rwiza mu guteza imbere umuhinzi wa kawa
Abanyamuryango biyi koperative bavuga ko iyi tsinzi bamaze kugeraho ari urugendo rwubakiye ku guhanga udushya, kwimakaza ubusugire bw’umugore mu buhinzi bwa kawa no gukorana bya hafi n’umuryango Sustainable Growers uzwi cyane ku izina rya Question Coffee.
Abanyamuryango ba koperetive Abakundakawa Rushashi bavuga ko “ikawa y’abagore” ari kimwe mu byatumye barenga imbibi z’isoko ry’u Rwanda. Uyu mushinga washyizwe imbere n’abagore bafashijwe na Sustainable Growers, bigishwa uburyo bugezweho bwo guhinga, gutunganya no kugurisha ikawa.

(Photo ingenzi )
Nk’uko Uwitonze Giselle na mugenziwe Mukeshimana Jeanine abanyamuryango, bati:”Ibanga nta rindi, ni uko ikawa yacu ihingwa kandi igatunganywa mu buryo bugezweho kuva itewe kugeza igeze ku i soko yewe no mu gikombe. Tubifashijwemo na mahugurwa atandukanye duhabwa , twigishwa kandi uburyo bwo kurwanya udukoko binyuze mu bafashamyumvire, Iyo ikawa ihinzwe gutyo ikagira isuku, iraryoha, ikaba ari nayo ituma abaguzi bayikunda maze bakaduha amadorari bityo tukiteza imbere”

Umuhinzi wa Kawa
(Photo ingenzi)
Ikawa y’umwimerere nimwe muzitunganywa na Abakundakawa Rushashi ndetse ikomeje gukundwa cyane ku masoko yo hanze. ku isoko mpuzamahanga imibare ivuga ko igiciro cy’iyi kawa kiri hejuru ku kigero cya 20% – 30% ugereranyije n’indi kawa isanzwe.

(Photo ingenzi)
Umuryango Sustainable Growers, binyuze muri Question Coffee, wubatse umusingi ukomeye wo gufasha abagore mu kubongerera ubumenyi mu buhinzi bw’ikawa ndetse ukabafasha no kugeza ikawa yabo ku isoko mpuzamahanga.

(Photo ingenzi)
Gahima Jimmy, uhagarariye Sustainable Growers, ati:”Dufasha abahinzi kuva batangira guhinga kugeza basaruye. Tubaha imbuto nziza, amahugurwa n’ibikoresho,tukabahuza n’amasoko yo mu Rwanda ndetse no hanze,twibanda cyane mu gushishikariza abahinzi cyane abagaore kwitabira guhinga ikawa kugira ngo ikawa y’umugore ibone isoko kandi igurishwe ku giciro cyiza. Ibi byose ni mu rwego rwo kongerera agaciro ikawa y’u Rwanda by’umwihariko ikawa itunganywa n’abagore.”
Uyu muryango umaze gufasha abarenga 50,000 bagera mu makoperative atandukanye mu gihugu hose, 70% muri bo bakaba ari abagore .
Perezida wa koperative Abakundakawa Rushashi Bizimana Anastase avuga ko kubufatanye na sustainable growers ifasha abari n’abatega rugori mu guhinga ikawa, nabo nka koperative bagira umwihariko wo gukora ikawa y’abagore mu buryo butandukanye n’izindi Kawa kuburyo icuruzwa ku giciro cyo hejuru ku masoko mpuza mahanga mu rwego rwo guteza imbere Umugore.

(Photo ingenzi)
Bizimana Anastase, Yagize ati:”Ikawa yacu iri hejuru cyane ku buryohe, niyo mpamvu ,kuyibonera abaguzi bitworohera
Ikawa y’abagore tuyitandukanya n’indi, ikagurishwa ku giciro cyo hejuru mu rwego rwo guteza imbere umugore. ubu ducuruza mu Burayi, Amerika na Aziya no hirya no hino ku isi. Ibi byose tubikesha guhugura abahinzi, kuko uburyohe bw’ikawa butangirira mu murima.”
Perezida wa Koperative avuga ko bakomeje gushyira imbaraga mu gushyira i kawa ku uruganda bitarenze amasaha umunani nyuma y’isarura, kuko iyo i kawa itindijwe mu murima itakaza uburyohe bwayo.
Bizimana ,akomeza avuga ko kurubu biteje imbere cyane kuko baguye uruganda,mu nyubako bubaka ububiko ,(Stock)bubaka ibiro byo gukorerama , ndetse bubaka Guest house ndetse barateganya ko bazubaka inzu y’ubwanikiro kuko umusaruro mu gihe cyimvura bagorwa no kwanika
Abakundakawa.” ni koperative yabahinzi ba kawa Yavutse mu mwaka wa 1999 nk’ishyirahamwe rigizwe n’abahinzi ba kawa 100. Muri icyo gihe, abahinzi bahuraga n’imbogamizi zo kubona isoko kuko bakoraga ku giti cyabo. Kugira ngo iki kibazo gikemuke, bahisemo guhuriza hamwe imbaraga bashinga itsinda ry’abahinzi bagamije gushakira hamwe isoko ry’umusaruro wabo.
Mu mwaka wa 2004, Abakundakawa yanditswe ku mugaragaro iba koperative yemewe
Mu mwaka wa 2021, Abakundakawa yabonaga kawa iva ku banyamuryango 2,272 ndetse n’abandi bahinzi 3,800 batari abanyamuryango ariko batuye hafi y’aho ikorera, bituma igera ku bahinzi 6,072 bose bungukira mu bufatanye bw’iyi koperative. Kawa yose ikusanywa ikongerwa i Minazi no muri Rushashi, aho koperative ifite sitasiyo ebyiri zo gutunganyiriza kawa. Izi sitasiyo zifite ubushobozi bwo gutunganya Toni 1,800 z’itonoye ya kawa (coffee cherries).
Mu ntangiriro, umusaruro wari mucye cyane, ku gipimo cy’ikamyo imwe gusa, ariko ubu umusaruro wiyongereye ku buryo bageze ku bipimo bya kontineri 11 z’amababi ya kawa atunganyije (green coffee) buri mwaka.
Isoko nyamukuru rya kawa ya Abakundakawa ni muri Amerika no ku mugabane w’u Burayi.
Ikawa ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu bikomeye ku Rwanda.Uyu munsi, ikawa igize 26% by’amadevize yinjira mu gihugu.Muri 2024, u Rwanda rwohereje hanze tonnes zirenga 17,000 z’ikawa, zinjiza asaga $105 miliyoni.
Umwanditsi:Ahimana Theoneste