Mu ikipe ya Rayon sports ubugambanyi buravuza ubuhuha bushamikiye kuri Rugema Jocyeline Alias Mado
Rugema Jocyeline Alias Mado ninde wamukoresheje gufata amajwi Perezida w’ikipe ya Rayon sports Twagirayezu Thadee akayashyira ku karubanda.Wabyanga wabyemera hagati mu ikipe ya Rayon sports ishyamba si ryeru?ubuse noneho ko Mado yatangiye gukekwaho gukora icyaha birarangira gute?Iminsi iba myinshi ,ariko igahimwa n’umwe.Ikibazo cyo mu ikipe ya Rayon sports cyarenze umupira w’amaguru kinjizwa murwego rw’ubugambanyi bushenye fan base baziko bashenye abakinnyi.Urwego rwose rwa Leta ruratabazwa na buri mukunzi wa Rayon sports kugirengo rutabare.Ibyari inama byabaye isoko,ibyari imikorere mibi byahindutse ubugambanyi.Dore uko bihagaze.Ubwo habaga inama ya komite nyobozi ya Rayon sports n’urwego rw’ikirenga rwayo nibwo hafashwe amajwi n’amafoto muburyo bwishe itegeko ,kuko uwabikoze akabishyira hanze yagirengo abone ikimenyetso cy’uko Twagirayezu Thadee yananiranye.Isesengura kubyavuzwe na Rutagambwa Martin,kongeraho ibyo yavugiye kuri Radio wasanze kubaka ubumwe bwo kuyobora Rayon sports ntabuhari.Amakuru yasakaye muri fan base nay’uko Rugema Jocyeline Alias Mado yabwiwe ko yakoze ikosa ryo gufata amajwi akayashyira hanze.Umunyamategeko ngo yabwiye Mado ko yakoze icyaha gishobora kumufunga nawe ngo ati”ntabwo narinziko arikosa,gusa abarwanya Thadeo banshutse.

Icyaha cyakozwe na Rugema Jocyeline Alias Mado gihanishwa ingingo ya 286 , nk’uko umunyamategeko waganiriye n’ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com yagize ati”iki cyaha Mado yakoze n’uguhungabanya ubuzima bwite bw’abandi hakoreshejwe ikoranabuhanga.Yakomeje agira ati”umuntu wese ufashe cyangwa atangaje amafoto,amajwi,amashusho n’ibindi bigaragaza ibyakorewe mu ibanga atabiherewe uburenganzira aba akoze icyaha.
Uko umunyamategeko abishyira mu byiciro:
Iyo icyaha agihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cy’umwaka umwe kugeza kur’ibili.Hiyongeraho ihazabu iri hagati y’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi.magana atanu.Ashobora no kugera kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.Mubushishozi bw’urukiko yahabwa igihano kimwe muribyo.Uko hanzaha bivugwa bigashimangirwa n’abavugako bakunda umupira w’amaguru mu Rwanda bagasoreza kubanda Rayon sports ,bo barasaba ko hakorwa iperereza kugirengo hamenyekane icyatumye Mado afata amajwi.
Kimenyi Claude