đˇđźâ¨ Uko Munyakazi Sadate Abona Visit Rwanda Ihindura Isura yâu Rwanda ku Ruhando Mpuzamahanga đ no Mu Bukerarugendo âď¸đď¸
Inshuti yâurubyiruko, Munyakazi Sadate, yagarutse ku ruhare rwa gahunda ya Visit Rwanda mu guhindura isura yâu Rwanda ku rwego mpuzamahanga no guteza imbere ubukerarugendo, ndetse anasobanura uburyo imyumvire imwe yâAbanyaburayi ku mugabane wâAfurika ikomeje kuranga bamwe, ariko na none igahinduka ku Rwanda kubera ibikorwa birambye mu kumenyekanisha igihugu.
Mu myaka myinshi ishize, u Rwanda rwabaye kimwe mu bihugu bya Afurika byashoboye guhindura imyumvire nâisura mu maso yâamahanga mu buryo bugaragara. Iyo unyuze mu bihugu bitandukanye byâi Burayi cyangwa Amerika, ukaganira nâabaturage baho ku bijyanye nâu Rwanda, usanga hari icyahindutse: igihugu gito, gifite amateka akomeye, ariko cyabashije kwiyubaka no kwigaragaza mu rwego rutamenyerewe ku bihugu byo mu karere.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X (Twitter), Sadate yavuze ko yagiye atembera mu bihugu bitandukanye byâi Burayi, agasanga abaturage benshi bataramenya neza Afurika, batayibona nkâumugabane ugizwe nâibihugu bifite imiterere nâibikorwa bitandukanye, ahubwo bamwe bayifata nkâigihugu kimwe cyugarijwe nâamakuba. Gusa ngo iyo myumvire ihinduka iyo bigeze ku Rwanda.
Visit Rwanda ihindura ishusho yâu Rwanda
Munyakazi ashimangira ko gahunda ya Visit Rwanda yagize uruhare rufatika mu guhindura uko u Rwanda rwafatwaga. Avuga ko iyi gahunda yafashije abanyamahanga kumenya u Rwanda nkâigihugu gifite umuco, amateka nâumurage , ndetse na serivisi ziteye imbere ku rwego rwo hejuru mu bukerarugendo.
Sadate mu butumwa bwe yibukije amagambo Perezida Paul Kagame yavuze ku wa 1 Mata 2024 mu kiganiro nâitangazamakuru, ubwo yasubizaga ikibazo cyâumunyamakuru wari watangaje ko hari abatabariza impamvu u Rwanda rwakorana nâamakipe akomeye yo mu Burayi. Perezida Kagame icyo gihe yavuze ko abo bibaza ibyo âari injijiâ, ashimangira ko bidafatika kuvuga ko u Rwanda rutera inkunga ayo makipe, ahubwo ko ari ubufatanye bufitiye inyungu impande zombi.
Imibare ishimangira inyungu zâubufatanye
Munyakazi Sadate agaragaza ko ku mwaka wa mbere wâimikoranire ya Visit Rwanda nâamakipe akomeye, ubukerarugendo bwâu Rwanda bwazamutse ku gipimo cya 17% mu 2019, bukinjiza miliyoni 498$ ugereranyije na miliyoni 425$ mu 2018. Abaturutse mu Bwongereza biyongereyeho 17%, naho abaturutse mu Burayi muri rusange biyongera 22%. Nk’uko imibare ya RDB ibigaragaza
Intandaro yâiyi mpinduka, nkâuko abivuga, ni uko igihugu cyashoboye gusesa imyumvire yari ishingiye ku makuru atariyo ku Rwanda.
Yongeraho ko icyatunguranye ari uko nubwo u Rwanda rwamamarizaga cyane mu Bwongereza no mu Burayi, abakerarugendo benshi basura u Rwanda baturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi ngo byatumye icyerekezo cya Visit Rwanda cyaguka, gishyira imbaraga mu bufatanye na siporo yo muri Amerika nko muri NBA ndetse no mu mukino wâamagare.
Intego nshya zâubukerarugendo
Ku rwego rwâigihugu, u Rwanda rwinjije miliyoni 647$ mu 2024 avuye mu bukerarugendo, mu gihe intego ari uko aya mafaranga azagera kuri miliyari 1$ mu 2029. Munyakazi avuga ko ibi bishoboka kuko hari icyerekezo gihamye nâubuyobozi bufite icyerekezo.
Sadate asaba urubyiruko gushyigikira ubuyobozi

Munyakazi asoza ubutumwa bwe agaragaza ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho bituruka ku buyobozi bwiza bwa Perezida Paul Kagame, amushimira kuba yarahagaritse Jenoside, akubaka ubumwe bwâAbanyarwanda, agahesha igihugu icyubahiro. Abwira urubyiruko ko rugomba gukomera ku cyerekezo cyâigihugu, no gushyigikira ibikorwa biteza imbere u Rwanda.
By Hadjara NSHIMIYIMANA

