Abaturage bo mu murenge wa Jabana yo mu karere ka Gasabo Umujyi wa Kigali ishyamba si ryeru na Gitifu Jonas Shema bapfa iyimurwa ry’imitungo badahawe ingurane.

Igicu gikomeje kubudika mu mudugudu wa Cyeyere,ho mu kagali k’Akamatamu, Umurenge wa Jabana ,ho mukarere ka Gasabo,Umujyi wa Kigali kiva ku kibazo kiri hagati y’abaturage na Gitifu w’Umurenge Shema Jonas.Uko iminsi igenda yicuma u Rwanda ruragera ku iterambere.Uko bucya bukira buri rwego rwa Leta y’u Rwanda ruhigira umuhigo wo kuzamura imibereho y’umuturage akaba ku isonga.Jabana ya Gasabo iyoborwa na Shema Jonas ho byafashe intera ivuza iyabahanda,ishingiye ko mu mudugudu wa Cyeyere hafashwe bamwe mubaturage bakabarirwa imitungo yabo,ngo bimurwe,ariko igiteye agahinda abandi Gitifu w’Umurenge wa Jabana Shema Jonas akaba yarababwiyeko bazimurwa badahawe ingurane.Ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com cyageze mu mudugudu wa Cyeyere kugirengo kimenye uko byifashe.Abaturage twaganiriye banze ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo, tuganira bagize bati”ubwo twari mu muganda twatunguwe n’ijambo ry’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana Shema Jonas atubwirako bamwe bazabarirwa bakimurwa ahazubakwa ibigega bya Essence,ariko abandi akatubwirako tuzimuka ntangurane duhawe.
Twashatse kumenya ukuri tubaza Gitifu w’Umurenge wa Jabana Shema Jonas .

Shema Jonas Gitifu w’Umurenge wa Jabana (photo archives)

Uraho

Nitwa Ephrem Nsengumuremyi nd’umunyamakuru nyobora ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com

Hariho amakuru avugwa mu murenge wa Jabana ko hari abaturage batuye Umudugudu wa Cyeyere, Akagali ka Akamatamu.Kuba babwirwa ko bazamurwa badahawe ingurane.Uduhe ishusho y’icyo kibazo uko gihagaze.Ese ibigega bya Essence bizashyirwa hagati mu nganda?

Gitifu w’Umurenge Shema Jonas:

Mwaramutse;
Ntaho biraba ko umuturage yimurwa nta ngurane twarabisobanuye ariko utarasobanukiwe azatwegere tumusobanurire kuko kubaka ibigega bya essance ni gahunda ya Leta izagirira abaturarwanda n’igihugu akamaro.

Ikinyamakuru ingenzi

Ubu amakuru atugeraho nay’uko hariho bamwe mubaturage bo muri uyu mudugudu mwabwiyeko bazimurwa bishyuwe, n’aho abandi bakazimurwa ntacyo bahawe,baganira n’ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com aba baturage batangaje ko igihe uza mu muganda wababwjyeko abazimurwa bishyuwe arabafite Metero 150 kugeza kuri 200 , n’aho abandi bakagenda ntacyo bahawe.Utange ishusho y’uzimurwa uko ubutaka bwe buzaba bungana?unagire icyo utangaza kuzimurwa adahawe ingurane impamvu atazayihabwa?

Gitifu w’Umurenge Shema Jonas:

Nubwo twaganiriye mu buryo buri privet, ubundi ibikorwa y’umujyi wa kigali bivugirwa n’umuvugizi Emma Claudine 0788597423. Thx

Ikinyamakuru ingenzi

Nanyuze munzira zishaka amakuru.kuva kubashinzwe imiturire nibo bampaye nimero zawe,kuko ibyo bikorwa ngo niwowe bireba

Abaturage batangaza ko kwimurwa byavuzwe nawe Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana Shema Jonas.

Gitifu w’Umurenge Shema Jonas

Nukenera ibirenze ibyo uzaza kuri office tuganire ibirebana n’inshingano za ES n’aho ibikorwa by’umujyi wa kigali bivugwa n’umuvugizi nakubwiye nabangiye mu nshingano ze

Abazimurwa bose bazahabwa ingurane niyo mpamvu bari kubarurirwa imitungo yabo; abavuze ko hari abatazishyurwa si twe twabivuze

Ikinyamakuru ingenzi

Abegereye uruganda rukora Matela kugera k’u ishyamba bo ntibabariwe,ariko ruguru yaho inzu zihari zashyizwe mubazimurwa, n’iki cyashingiweho wemeza abazimurwa n’abatazimurwa kandi bose baturanye,niho abaturage bavugako byakozwe na ES Jonas Shema w’Umurenge wa Jabana.Niki watangaza cyamara impungenge aba baturage uyobora bavuga ko batazimurwa?

Gitifu w’Umurenge Shema Jonas

Ndi mu nama turaza kuvugana

Inzego z’ubuyobozi zitandukanye twagerageje kubaza ku kibazo cyo kwimura abaturage bishyuwe,abandi batishyuwe abo twaganiriye banze ko twatangaza amazina yabo, ariko batubwiye ko byabazwa uwabibwiye abaturage ariwe Shema Jonas.Henshi usanga abaturage bataka ko bakurwa mu mitungo yabo ntacyo bahawe,kandi umushoramari aba yaratanze amafaranga yo kubimura.Uwo bireba ninde?uwo bitareba ninde?uzabikemura ninde? uzabikemura ninde? inzego zitandukanye z’ubuyobozi zikuriye Umurenge wa Jabana nizo zihanzwe amaso.
Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *