Bamwe mubasoreshwa bo mukarere ka Nyanza mu ntara y’amajyepfo n’umukozi wa RRA Nzahabwa Janvier ishyamba si ryeru.

Uko iminsi ishira indi igataha Leta y’u Rwanda ikangurira buri muturarwanda gusora ,kuko ariyo nkingi yo kubaka igihugu.Nta misoro nt’amahoro Amahoro yahungabana,nta misoro nt’amahoro imihanda ntiyaharurwa.Nta misoro nt’amahoro abanyarwanda ntibavuzwa.Ubu turi mu karere ka Nyanza ho mu ntara y’amajyepfo ahavugwa ko hariyo itsinda rikingirwa ikibaba ntiryishyure imisoro.Ubwo hasakaraga inkuru ko hariho abatishyura imisoro ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com cyafashe umwanya wo kugenzura kugirengo kimenye niba amakuru avugwa ariyo ya nyayo.

Muraho, Nitwa Ephrem Nsengumuremyi nd’umunyamakuru nyobora ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com

Hariho amakuru avugwa mu karere ka Nyanza murwego mukuriyemo RRA ,ko harimo ibibazo bitandukanye bishingiye ku kimenyane mubacuruzi,nk’aho iyo ugiye kugenzura ngo hariho bamwe babwirwa bagafunga,abandi bagacibwa amande,utange ishusho y’icyo kibazo kihavugwa mu karere ka Nyanza murwego rwo gusoresha umusoro ku nyungu?

Itegeko rinyemerera guhabwa amakuru nk’uko nawe rikwemerera gutangazwaho inkuru igukekwaho uhawe umwanya wo kugira icyo uyivugaho.Ni muri urwo rwego Umuyobozi, umukozi wa leta atanga amakuru

Nzahabwa Janvier uhagarariye RRA

Mwiriwe, ayo makuru kuri njye ntabwo ariyo, gusa ubusanzwe iyo umuntu aciwe amande ntabwo abyishimira. Iby’ikimenyane nabyo ntabyo cyane ko enforcement ya EBM tumazemo iminsi twari equipe nini harimo n’abaturutse ahandi , tugakora mu matsinda kandi tuvanze! Naho ibyuko bamwe bafunga, hari abacuruzi usanga bagifite imyumvire iri hasi kandi barigishijwe bakibona abakozi ba RRA bagafunga. Ikindi gusoresha umusoro ku nyungu se ubwo urumva ikimenyane cyazamo gute? Ko umusoro ku nyungu umenyekanishwa hakurikije uko wacuruje! Ibyo bintu ni unwa mbere mbyumvise pe!

Icyakoze ngiye gukurikirana ayo makuru menye uko bimeze!

Ikinyamakuru ingenzi

Kandi abaturage baduha amakuru ko ari manager jamvier uba wabikoze, ari kuko abakozi bakorana atuma nibo bamuvuga ko aba yabatumye hamwe ntabatume ahandi

Nahano ugire icyo ubitangazaho

Nzahabwa Janvier uhagarariye RRA

Kandi akabikora mumirenge yose

Ikindi harimo abacuruzi beshi mumirenge itandukanye batajya bishyura TVA nimisoro kunyungi, ibirombe byimicanga bidasoreshwa nimisenyi

 

Abasoreshwa Kandi bavugako iyo manager janvier agiye kuri terrain cg team ye ayohereje abanza guhamagara babandi badasora akababurira bagakinga iyo team ye akenshi niyo iduha amakuru yimikorere ye

Kandi abaturage baduha amakuru ko ari manager janvier uba wabikoze, ari kuko abakozi bakorana atuma nibo bamuvuga ko aba yabatumye hamwe ntabatume ahandi

Uduhe ishusho y’uko bihagaze n’uko byakemuka

Nzahabwa Janvier uhagarariye RRA

Ibyo bintu ni ibihuha kabisa , kuko njye ntabyo nzi

Abantu urabazi ariko!

Ikinyamakuru ingenzi

Jyewe nawe ntabwo tuziranye,twe iyo duhawe amakuru turayatohoza niyo mpamvu nakubajije

Nzahabwa Janvier uhagarariye RRA

Yeah ariko ku ruhande rwanjye nakubwiye uko bimeze, ariko ngiye gukurikirana menye niba ntabakozi dukorana bashobora kuba babikora mu nyungu zabo banyitwaza!

Ikinyamakuru ingenzi

Ahubwo se wabonye ko sms naguhaye nazikuye kubampaye amakuru?

Twigeze kuvugana ku kibazo kibigendanye n’abasoreshwa mu karere ka Nyanza,ubu noneho hari amakuru avuga ko hariho igenzura ryakozwe ngo mugasanga harimo amakosa yagiye akorwa ubu bihagaze gute?

Operation yakozwe Tariki 21/ukwakira 2025 k’ubacuruzi ni Alice, Olivier na Sylivani muri centre ya Gatagara,mutange ishusho y’icyo kibazo uko cyakemutse kuko bavuzweho kunyereza umusoro?

Andi makuru atugeraho ngo hariho abafite ibirarane by’imisoro byo byaba bihagaze gute?

Nzahabwa Janvier uhagarariye RRA

Ok igenzura rirakomeje ntirirarangira

Ikinyamakuru ingenzi

Aba bavugwa cyangwa bakekwaho kunyereza umusoro wa leta baba barakozweho igenzura bwa mbere cyangwa harimo urikozweho inshuro irenga imwe?

Nzahabwa Janvier uhagarariye RRA

Abagira ibirarane bo baba hose ntabwo ari umwihariko wa Nyanza kabisa

Ikindi harimo abatagira EBM nabatayikoresha uko bikwiye bikabafasha kunyereza imisoro bahindura ama tin buri kanya

Ngaho Reka nguhe babantu
1.nkundabagenzi felecien
Icyakora :araranguza iduka
Aho akorera :centre ya kigogo
Umurenge wa Mukingo
Tel :0725945992

2.musabyimana yasson
Icyakora :araranguza iduka
Aho akorera :centre ya ntyazo
Umurenge wa ntyazo
Tel:0788417925

3 mucyo kundwa
Icyakora :iduka kuranguza
Aho akorera :centre ya busoro
Umurenge wa busoro
Tel:0722333941

4.mukashema Alice
Icyakora :kuranguza inzoga
Aho akorera :centre ya Gatagara
Umurenge wa mukingo
Tel:0726229931

5.bicamumpaka innocent
Tel :0788860731
Aho akorera :gasoro /runyanzige
Icyakora :ibirombe byimicanga

6.ndahimana sylvani
Tel :0788656138
Aho akorera :Gatagara centre /butansinda centre
Icyakora :umucuruzi inzoga

7.nsabimana silivani
Icyakora :ubucuruzi
Aho akorera :centre ya kirambi
Umurenge wa nyagisozo
Tel :0788876584

8.habimana David
Icyakora :araranguza iduka ninzoga
Aho akorera centre yo kumweya
Tel 0784710647

9.havugimana eliab
Icyakora :kuranguza
Aho akorera :rwabicuma
Tel 0735535480

10.peter
Aho akorera centre ya kibirizi
Umurenge wa kibirizi
Icyakora :umucuruzi
Tel :0722333941

Ikinyamakuru ingenzi

Aba basoreshwa waba warabagenzuye?niba warabagenzuye bihagaze gute?ko bivugwa ko wabakingiye ikibaba?

Nzahabwa Janvier uhagarariye RRA

Haaaa noneho uransekeje!

Ikinyamakuru ingenzi

Icyo cyegeranyo se kirahari cyangwa nta gihari niba abo baturage bahari utangeho amakuru kuko hariho nimero ya buri muntu

Ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com cyagerageje kuvugisha Muneza uhagarariye RRA mu ntara y’amajyepfo

Muraho,Nitwa Ephrem Nsengumuremyi nd’umunyamakuru nyobora Ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com

Hariho amakuru avugwa mu karere ka Nyanza ku basoreshwa bakekwaho kudasora mbibaza ukorera RRA mu karere ka Nyanza ambwira ko hatangiye gukorwa iperereza ,ariko kugeza n’ubu uru rutonde ntabwo rwigeze rucibwa amande mwe nk’abayobora RRA mu ntara y’amajyepfo iki kibazo mwaba mukizi niba mukizi mugezehe mugikemura?abandi basoreshwa batangaza ko bahangayikishwa n’uko basora abandi ntibasore.Mutange ishusho y’ikigenderwaho y’umusoreshwa utasoze?

Hano byakorewe muntara uyobora waba ubitangaho amakuru kuko havugwa Oliver,Alice na Silivani bo muri centre ya Gatagara ko bakozweho iperereza?

Twakoze inkuru ntacyo arasubiza.kugeza ubu benshi bakekwaho kunyereza umusoro ntakirabagaragaraho kuko benshi bavugako muri centere ya Gatagara hariyo umugore wakingiwe ikibaba.Inzego z’ubuyobozi zikwiye kugenzura uko byifashe ku basoreshwa bo mu karere ka Nyanza.

Ubwanditsi

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *