As Kigali yatsinze ikipe ya Rayon sports abafana bivumbura kuri Komite nyobozi bayisaba kwegura inzira zikigendwa.
Umutoza w’ikipe ya Rayon Haruna ntazi iyo ava n’iyo ajya kuko we n’uwo kungiriza.Umutoza Haruna ntazi gusoma umukino,ntazi gukumira imikinire y’ikipe bariho bakina.Kuba rero ubwe atazi inzira banyuraho ngo intsinzi iboneke yishaka aho agerekaho icyaha ,ngo ibyo yabwiye abakinnyi s’ibyo bakoze?ikinyoma cya Haruna utoza Rayon sports ntabwo abafana bacyakiriye.Uyu Haruna yazanywe n’abakomisiyineri,kuko nta n’ubwo yaramenyerewe mubatoza b’abarundi bubatse amazina none ananiwe no kuryubakira mu ikipe ya Rayon sports.Abakunzi ba Rayon sports bati hakenewe umutoza n’abakinnyi bahanganira intsinzi.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yatangiye gushyuha ikipe zimwe na zimwe zigatsinda izindi zigatsindwa abafana bizo zitsindwa bakajya mu bwigunge.Kuri stade Pele stadium Nyamirambo habereye umukino wa munani wahuje ikipe ya Rayon sports yari yakiriyemo iy’As Kigali.Umukino waruciriritse.Turebe uko ikipe zombi zihagaze.As Kigali yo iri hejuru kuko yatahanye intsinzi y’ibitego bibili k’ubusa bwa Rayon sports.As Kigali yo isanzwe itagira abafana nta byinshi wayivugaho,kuko Umujyi wa Kigali n’iyo nyirayo.Tuze turebe uko ikipe ya Rayon sports ihagaze kuva muri Nyakanga 2025.Rayon sports ifite amahirwe menshi kuko ikibuga ikoreraho imyitozo ntigikidesha.Rayon sports yageze ku isoko kare igura umutoza Rofti ,yongeraho kurambagiza abakinnyi benshi batandukanye.Shampiyona ijya gutangira abakunzi b’ikipe ya Rayon sports batunguwe no kubona umutoza Rofti ariwe kizigenza uzayitoza.Rofti atoza ikipe ya Mukura Vs byerekanyeko aciriritse kuko imikino 30 igize Rwanda Premier league yatsinzemo imikino 9 gusa.Ahandi hatunguranye n’uko Rayon sports yazanye umunyezamu Pavelah wirukanywe n’ikipe y’APR fc.Abakinnyi nka Serumogo Ally na Niyonzima sefu Olivier.Uko bwagiye bucya bukira ikibuga cyaje guca urubanza.Umutoza Rofti abaciyeho ikipe igabirwa umushingantahe Haruna.Imikino ibili Rayon sports itsinzwe ibitego bitanu yo nta n’ishoti iteye mu izamu.Inzego zigize Rayon sports ko zikomeje kurebana ay’ingwe zimwe zibeshya ko hariho abagumura abakinnyi.Iki cyo n’ikinyoma ntawagumuye abakinnyi,ntawabanyuzeho ngo bitsindishe, ahubwo abakinnyi bari k’urwego ruciriritse.Rayon sports ikenewemo impinduka zihuse kuko uko itsindwa abafana baracika ku kibuga.Abafana ntibagutanga umusanzu wa buri kwezi muri fan club,bityo fan base ibe irarundutse.

Umukino wa cyenda niwo shiraniro ku ikipe ya Rayon sports,kuko niranuka itawutsinze izagera ku mwanya wa cumi kumanura.Harakorwa iki ngo abafana b’ikipe ya Rayon sports bo kuyireka?harakorwa iki ngo habeho Rayon sports iharanira intsinzi? Rayon sports irasabwa gushaka umutoza ubizi,kandi ufite igitsure.Mugihe hategerejwe kugura abakinnyi muri Mutarama 2026 iy’ikipe ya Rayon sports izaba ikina ntacyizere abafana bayifitiye.
Kimenyi Claude

