Inzozi zabaye impamo: Abana ba Sainte Trinite de Nyamata Academy ni bo batoraguraga imipira ku mukino wahuje Bugesera FC na Rayons Sport(Ball Boys).
Abana ba Sainte Trinite de Nyamata Academy, nibo batoranyijwe kugirango bajye bafasha amakipe atandukanye muri Rwanda premier league(Ball Boys) inzozi rero zaje kuba impamo aho kuri iki cyumweru tariki 14 Ukuboza 2025, bakoze ku mukino wahuje Bugesera FC vs Rayon Sports.
Trinite Jean de Dieu washinze iyi Sainte Trinite de Nyamata Academy yavuze ko hari Andi makipe ari kubegera ngo bajye bayaha aba BALL Boys.
Agira ati “Nyuma yokugirirwa ikizezere na Bugesera FC na MINADEF, vuba aha muri Rwanda premier league, hari andi makipe yatangiye kwegera ubuyobozi bwa Sainte Trinite de Nyamata Organization ngo nayo tujye tuyaha aba ball boys.”
Trinite Jean de Dieu akomeza avuga ko Sainte Trinite de Nyamata Academy igiye kujya inatanga aba Ball Girls(Abakobwa batoragura imipira).
“vuba aha n’ikipe z’abakobwa turaza kuziha aba ball girls.”

Ubuyobozi bwa Sainte Trinite de Nyamata Academy bushimira Igihugu , MINISPORTS, FERWAFA, Rwanda premier league, Akarere ka Bugesera, Bugesera FC, hamwe n’ababyeyi babaha abana.
Ariko Kandi bashimira “HOPE LINE SPORTS” nk’umuterankunga mukuru wa Sainte Trinite de Nyamata Academy. Ubuyobozi bugira Buti “ho HOPE LINE SPORTS ikura Imana iyikubire 7”
Byari biteganijwe ko aba Ball Boys ba Sainte Trinite de Nyamata Academy bagomba gutangira gufata imipira ku mukino wa Bugesera FC vs Rayon Sports, ariko si ko byagenze kuko umurava wabo n’ubunyamwuga bahise batangirira ku mukino wahuje Bugesera FC vs Mukura VS.
Inkuru yanditswe na Cypridion Habimana

