ADEPR :Igicu cyongeye kubudika mu gihe hizihizwa yubile y’imyaka 85 itorero ry’ADEPR rigeze mu Rwanda ryigisha ijambo rihimbaza Yesu Kirstu.
Ubwo mu Rwanda humvikanaga itorero ry’ADEPR benshi barifashe nk’irivuga Yesu Kirstu muburyo burenze,cyane ko kuva rigeze mu Rwanda kugeza mbere y’uko rigabizwa Pasiteli Ndayizeye Isaie ryafatwaga cyangwa ryitwaga iry’abakiranutse rigabimbazwa ko ari (abarokore).Ingoma ya Pasiteli Ndayizeye Isaie hariho ibintu 10 wasobanukirwa bimaze kuyiranga. Pasiteli Ndayizeye Isaie amaze imyaka itanu k’ubuyobozi,ariko ibibazo biravuza ubuhuha.Ese ubu bihagaze gute mu itorero ry’ADEPR hagati mu bashumba?bihagaze gute mu itorero ry’ADEPR mubakiristu?Uko bivugwa tariki 20 ukuboza 2025
muri Dove Hotel ku Gisozi hizihizwa Yubile y’imyaka 85 ADEPR imaze igeze mu Rwanda ; iyi yubile nayo yateje urusaku mu bakirisitu kuko na bakeya batumiwe bava hirya no hino mu gihugu bategetswe kwiyishyurira amatike y’ingendo ngo bakazahabwa amafunguro gusa . Hashize iminsi myinshi iri torero ry’ADEPR rirangwamo akavuyo n’akajagari mu miyoborere yaryo kugeza na n’ubu kuri iyi mandat iyobowe na Pasiteli Ndayizeye Isaie ntacyahindutse ,ahubwo byarushijeho kuba bibi. Ababirebera kure bamwe bakagira bati igiti kiriho imbuto nicyo giterwa amabuye, abandi bati ni umuco mubi w’ubusambo, munyangire no gushaka kwikubira kwa bamwe mu bashumba k’umutungo utari muto utangwa n’abaturage barenga miliyoni eshatu z’abanyarwanda buri munsi.

Nyuma yaho basimbuye Rev. Karuranga Ephraim na Karangwa John batari bagize icyo bari bishe nta nicyo bari bakijije, ahubwo bananiwe kumvikana ngo bayobore iri dini, hanyuma barisenya bavaho. Ndetse uwitwa Karangwa John we yaragambaniwe aranafungwa azira ibyaha by’inyandiko mpimbano (uretse ko ubutabera bw’u Rwanda rwabimugizeho umwere, akaba atakibikurikiranyweho.)
Abo bayobozi bamaze kwisenya, ikigo RGB gifite gucunga amadini n’amatorero mu nshingano zacyo cyari kiyobowe na Madame Kayitesi Usta cyarahagobotse mu itangazo cyashyize ahagaragara no mu nkuru mpamo yatangajwe na nyiri ubwite ubwe ,yatangaje ko iyo Komite n’izindi nzego z’imiyoborere zose z’ADEPR zikuweho bityo ko RGB ishyizeho komite y’inzinacyuho igiye kuyobora itorero mu gihe kingana n’ umwaka umwe gusa kuva le 08/10/2020 kikazarangira kuwa 08/10/2021. Ifite inshingano zo kwiga amategeko mashya azagenga itorero hanyuma akemezwa akanakurikizwa.
Iyo Komite rero y’inzibacyuho yaje iyobowe na Pasiteli Ndayizeye Isaie hasigaye ukwezi 1 ngo inzibacyuho bahawe irangire baje no gukora ikinamico ryo kwitora 25/09/2021 biyimika muri mandant y’imyaka 6 ubu bakaba bamaze 5 yose k’ubuyobozi bw’iri torero bakaba basigaje umwaka 1 ngo mandat yabo irangire nibatiyongeza indi dore ko bigaragara nkaho bashimuse iri torero bakarikura mumaboko y’abanyetorero bakikorera ibyo bashatse kuko bavuga ko ntawabakoraho kuko bashyizweho na RGB.
Dore rero bimwe mu bikorwa biranze imikorere y’ingoma ya Pasiteli Isaie Ndayizeye wimitswe na RGB (Rwanda Governance Board) yari ihagarariwe na Dr. Usta Kayitesi icyo gihe. Tukazajya dusesengura buri gikorwa mu nkuru yacyo yihariye dutanga n’ibimenyetso yakiranze mu nkuru zacu zitaha.
Ngibi Ibyo bikorwa 10 biranze ingoma ya Pasiteli Isaie Ndayizeye:
Guhindura amategeko n’amahame shingiro by’ADEPR,ariko bakabikora mu buryo bubi burushije ubwa mbere .
Aho yasenye ama Paroisse 450 yari asanzweho, inama nyobozi zari zigizwe n’abadiyakoni bose akazisenya, amabwiriza agenga abaririmbyi ubu hakaba hari umwuka mubi mu baririmbyi, kwimika abagore k’ubupastori n’ibindi.
Kwimika icyenewabo,itonesha na munyumvishirize mu itorero ry’ADEPR. Uko byagiye bikorwa ni nk’
aha bagiye basiga bamwe ibyasha bababeshyera ngo intego z’abandi zigerweho, kwimika benewabo harimo na murumuna w’umugore we k’ubupastori (Muramu we) witwa Mukeshimana Anne asize abandi benshi bujuje ibisabwa, by’umwihariko kwirukana abapasitori bose bahoze mu gisirikari cy’u Rwanda nyuma bakaza kwisanga mu muhamagaro w’ivugabutumwa.
Kwirukana abashumbababaziza ubusa,gukurura itorero mu manza zose rikazitsindwa.Kuba ADEPR ihora mu manza nyinshi z’urudaca mu nkiko kandi zose ADEPR yarazitsinzwe ,ubu yasubirishijemo inyuze mu karengane ivugako inkiko zayirenganyije.
Abarenga ibihumbi bibiri (2000 persons) barirukanywe ku nshingano zabo nta tegeko na rimwe rizwi ryisunzwe. Haba iry’ ADEPR cyangwa irigenga umurimo mu Rwanda. Ibi byatumye itorero Pasiteli Isaie Ndayizeye arihombya amafranga atagira ingano arenga Miliyari zitabarika yagendeye muri izi manza kuko zose itorero ry’ADEPR ryazitsinzwemo
Kwaya no kunyereza umutungo w’itorero ry’ADEPR mu buryo bukabije bikozwe na biro nyobozi yashyizeho na RGB.
Kwiha imishahara ikabije kwa biro nyobozi bisumbye abandi bashumba bose babayeho, Miliyoni zirenga 600 z’imitungo y’ ADEPR yagurishijwe mu gishanga cya Gikondo ntawe uzi irengero, amafranga agera hafi kuri miliyoni 300 basubijwe ku kibanza cya Manumetal kiri i Nyarugenge mu mujyi wa Kigali yarariwe, imodoka z’ama JP zahoze ari iz’indembo n’uturere zirenga 35 zaragurishijwe amafranga baririra, imashini 12 zisatura imbaho, imashini isya amabuye nazo nuko!, kugurisha insengero n’ubutaka by’itorero hirya no hino mu gihugu; imishahara y’abakozi bahagaritswe mu gihe amaze kingana n’imyaka 5, amafranga yinjizwa n’ibigo by’itorero.Ayo mafaranga yose ateranijwe ararenga miliyari 10 zitazwi irengero hatabariwemo ayishyuwe umwenda wa BRD yenda kungana na miliyari 3. Kandi nta gikorwa na kimwe cy’iterambere ry’itorero kizwi uyu Pasiteli Isaie Ndayizeye yaba yarigeze akora cyagaragaza irengero ry’umutungo ungana gutyo, uretse ejo bundi yatangaje ko ngo agiye kubaka Stade y’imikino: aha tukibaza ukuntu umuntu yakubaka iyo stade afite insengero zirenga igihumbi na Magana cyenda (1900) zifunze kubwo kutuzuza ibisabwa yarabuze no gufasha basi ngo 1/5 cyazo zibyuzuze abaturage babashe kubona aho basengera.
Kudaha umwanya Abakirisitu babakeneye:
Kutagira ikibazo na kimwe cy’aba Kristo bakemura kuva bajyaho, nubwo batahwemye kubatakambira. Iteka ntibaba mu biro bahora mu mahoteli barya umutungo w’itorero no mu Manama, n’imyiherero idashira. Aho bacurira ubuhemu bungana butyo! Iyo ubandikiye n’ubutumwa bugufi (Message) bagusubiza bagira bati Sorry, I can’t talk right now (sinshoboye kukuvugisha nonaha) cyangwa ngo I’m in the meeting, I will call you later (ndi munama ndaza kuguhamagara hanyuma) nyamara ugategereza ugaheba bikaba birangiriye aho. Mbese bafata abanyetorero nkaho ntacyo bamaze ngo kuko batabimitse ahubwo bimitswe na Leta binyuze muri RGB, mubyukuri nta ndangagaciro za Gishumba bifitemo pe!
Gusenya burundu Kaminuza y’itorero ry’ADEPRUSENYA yitwaga FATEK:
Iyo Kaminuza yari yahagaritswe na HEC (High Education council) iyisaba kuzuza ibisabwa hanyuma igahabwa uburenganzira bwo gukomeza gukora (Accreditation). Pasiteli Isaie na Komite ye bihutiye gusana Dove Hotel kuko nta nyungu babonaga mu kuzuza ibyo basabwaga kuri FATEK. Ibi bihamywa nuko banze gukora Application for Accreditation muri HEC nkuko ayandi matorero nka New Life yabisabwe akabikora kandi akanemererwa. Ndetse basanze ibyasabwaga byari byaratangiye gukorwa aho hari hamaze kubakwa ibyumba by’amashuri bikenewe, gukora document yagombaga gushyikirizwa HEC, n’ibindi. Byose bagahita babikubita hasi, ahubwo bagahitako kujya kwiga muri Kaminuza y’aba Anglican yitwa East African college of theology ibarizwa I Kabuga; Nyamara aba Pasiteli n’aba Kristo bigaga muri iyi Kaminuza bishyuye amafranga yabo atagira ingano bararira ayo kwarika. Ibi ngo bakaba barabikoze kugira ngo Abashumba bize muri FATEK batagira amahirwe yo kuba nabo bahabwa imyanya y’ubuyobozi cyangwa bakaba bahangana nabo mu matora (Kwambika abantu ubusembwa na munyangire. Nyamara ntibazi ko inyungu yo kwiga ari ubumenyi! kandi burahari ntaho bwagiye).
Kuyoberwa Aho ikigo DICO cy’ ADEPR gushyira amafaranga cyinjiza
Mubyukuri itorero ryabumbiye hamwe ibigo byose byinjiza amafranga y’itorero (Amahoteli, Aamashuli, Ibitaro n’ibindi bigo) ribiha ikigo cyitwa DICO ngo abe aricyo cyegeranya ayo mafranga, ariko uwagira umu kristo cyangwa umudiyakoni undi mu Pasiteli wo muri ADEPR wabaza ngo amafraga ava muri ibyo bigo ajyahe ntanumwe wabasha kubisobanura kuko bene itorero batamurikirwa aho umutungo wabo bakobokeye uhererezwa!
Hazamuwe ibendeda ry’’ABATINGANYI mu itorero ry’ADEPR ,kandi haraciwe guhanura munsengero .
Absrimu n’abapasiteli bose babanjirije Ndayizeye Isaie mu buyobozi yabimye ijambo,kugeza n’ubu ntawuhabwa umwanya mu rusengero. Hafunzwe insengero nyinshi z’ADEPR nyinshi
,Ndetse amaturo nicy’icyacumi bizamuka bijya ku biro bya Ndayizeye bigirwa 93%. Naho intica ntikize ya7% ikaba ariyo gusa isigara mu itorero ryo hasi.Itorero rigategekwa kwishyura imisoro,umuriro n’abazamu n’abandi bakora imirimo itandukanye yo munsengero. Abo muri ADEPR bo bati:
Turatabaza inzego zose zireberera abanyarwanda kuba maso zigatabara Itorero ry’ADEPR ISAIE Ndayizeye atararigeza mu manga ,kuko ibyo yita ngo n’impinduka mu buryo bwuzuye we n’agatsiko ke k’abo basangiye ibyo mu itorero ry’ADEPR bo baziko ari rwihishwa nyamara byaravumbuwe. Abanyetorero bo bakaba bahazahariye ,ndetse babirebera byose kandi babifitiye amakuru ahagije.
Mu nkuru zacu za vuba zitaha tuzabasesengurira buri ngingo muri izo 10 tubagejejeho, tubaha n’ibimenyetso bya buri kimwe.
Kimenyi Claude

