Ruhago nyarwanda: Ikipe y’APR fc yongeye gutakaza amanota Kiyovu sports yivuga ibigwi.
Uko bizagenda kose umupira w’amaguru mu isi hose utanga ibyishimo ku ikipe ibonye intsinzi.Reka tuze muri Rwanda Premier league aho igeze k’umukino wa 19 bivuzeko itangiye igice cya kabili cya shampiyona.Kuri stade Amahoro n’iho habereye umukino wa shampiyona y’u Rwanda ,aho ikipe y’APR fc yakiriye iya Kiyovu sports.Umukino watangiye ubona usa nk’aho abakinnyi n’abatoza b’ikipe y’APR fc bizeye intsinzi imbere ya Kiyovu sports.Uko iminota y’umukino yagendaga yicuma ninako icyizere cyo kubona intsinzi kuri APR fc cyayoyotse.Umukino waje kurangira ikipe zombi zinganyije igitego kimwe kuri kimwe.Imigendekere y’umukino urebye impande zombi wabonaga ikipe y’APR fc iri k’urwego ruciriritse n’ubwo Kiyovu sports itabonyemo igitego.

Icyegeranyo ku makipe yo mu Rwanda akina umupira w’amaguru bizwiko APR fc ariyo igura abakinnyi bahenze,ikanahemba menshi.Nyuma y’umukino buri mufana w’ikipe y’APR fc yagize intimba kuko byerekanako kuzatwara igikombe cya shampiyona biri kure.Abarebye umupira harimo abafana b’izindi kipe bemejeko imisifurire igiye igenda neza APR fc kubona intsinzi yajya iyibona yayikoreye uretse kuyiyiha .Kuki buvugwa ko ikipe z’uturere ziha APR fc amanota?kuki bivugwa ko hariho abasifuzi baha APR fc amanota itakoreye?kubaka umupira w’amaguru mu Rwanda kinyamwuga biragoye cyane ko hagiye hagaragaramo amakosa menshi.Uruhande rw’ikipe y’APR fc agahinda nikose,mugihe uruhande rwa Kiyovu sports ibyishimo ari byose.Umufana ashimishwa n’intinzi.
Kalisa Jean de Dieu


Abanyarwanda barasaba Afande Gen Kabarebe kubakiza De Gaule.