Amakuru

Abatunze Moto za lisansi n’abazikoresha tagisi batangiye kubunza imitima yaho bazerekeza.

Iterambere mu isi rizamura bamwe rigakenesha abandi.Urujya n’uruza rw’ibibazo biri muri Moto zinywa lisansi rukomeje kuvugisha benshi.Ese abaguze Moto zinywa lisansi barazerekezahe?Niba Moto zinywa lisansi zahawe integuza ko zigiye kuva ku isoko ,benshi mubazitunze bafite ikibazo cy’uko bazibonye bafashe amadeni muri banki,none bakaba bagiye kuziparika,mugihe banki yo izakomeza kubara ideni.
Abamotari bo bati “Moto zacu zigiye gukumirwa ku isoko ry’u Rwanda,ubwo ubushomeri burahita butwugariza abana bave mu ishuri,abakodesha inzu abure iyo aba.


Ijambo ry’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb Jean de Dieu Uwihanganye, yatangaje ko Moto zikoresha lisansi cyangwa mazutu zigiye guhagarikwa kwinjira ku isoko ry’u Rwanda, abantu bakayoboka izikoresha amashanyarazi.Iri jambo ntabwo ryumviswe neza,kuko igihe hasenywaga amakoperative benshi mubamotari bakanguriwe kugana amabanki buri wese agatunga Moto ye.

Muri Mutarama 2025 nibwo hafashwe icyemezo cyo kutongera gutanga impushya kuri Moto nshya zikora ubucuruzi (taxi moto) zikoresha lisansi mu Mujyi wa Kigali.

N’icyemezo cyafatiwe abashya bashaka kwinjira mu kimotari, bivuze ko umuntu mushya ugiye gukora ikimotari iyo agiye kuri RURA gushaka ibyangombwa, asabwa ko Moto akoresha iba iy’amashanyarazi.

Amb Uwihangaye yagaragaje ko icyo cyemezo kiri gutanga umusaruro kandi ko mu gihe cya vuba’ icyo cyemezo kizaba cyamaze gufatwa ku rwego rw’Igihugu.

Ati “Muzi ko Leta yafashe icyemezo ko Moto zitwara abantu zigomba kuba ari iz’amashanyarazi cyane cyane mu Mujyi wa Kigali. Mu minsi ya vuba tugiye kwagura izo ngamba zibe iz’igihugu cyose. Ntihagire Moto yongera kwinjira mu gihugu itari iy’amashanyarazi, n’izitwara abantu mu gihugu hose bibe bityo.”

Yongeyeho ati “Isoko rimaze gufata, hari abazana moto, hari abakora ibyo gutanga umuriro, ntabwo ushobora kuvuga ko byera ngo de, ariko isoko rimaze gukura ku buryo dushobora kubyagura.”

Imibare yerekana ko nibura mu mwaka wa 2025, mu Rwanda hagurishijwe Moto 14.031 bingana n’izamuka rya 28% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.

Umubare munini w’izi Moto zacurujwe ni izikoresha amashanyarazi, cyane ko zimaze kwiyongera ku kigero cya 686% kuva zagera mu Rwanda nk’uko urubuga ‘motorcyclesdata’ rubigaragaza.

Iyo hafashwe icyemezo cyo guhagarika kwandika Moto zikoresha ibikomoka kuri peteroli nka bumwe mu buryo bwo gutwara abagenzi, izisanzwe zemerewe gukora zo zikomeza umurimo nk’uko Abamotari bo barasanga bagomba kubahiriza gahunda ya Leta,ariko kubona Moto y’amashanyarazi ku ideni basanganywe irindi bizabagora.Igihombo kuri ba nyiri Moto zinywa lisansi cyo kigiye kuba kinini ,kuko abenshi hari abari barazipatanye ,haba uwarugiye kurangiza kuyishyura ,haba uwayiguze bose bagiye kujya mubibazo.Hategerejwe kureba uko zizacibwa ku isoko.
Kimenyi claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *