Politiki

Umujyi wa Kigali:Inzego z’ubuyobozi zitandukanye zafashe ibiyobyabwenge bitandukanye bishyirwa muruhame.

Urujya n’uruza rw’ibibazo bimwe na bimwe biteza umutekano muke byemezwa ko bitezwa n’abanywa ibiyobyabwenge.Inzego z’ubuyobozi zihora zikangurira abaturage umwe kuba ijisho rya mugenzi we murwego rw’umutekano.Umujyi wa Kigali urangwamwo uduce tumwe na tumwe usangamo abanywa ibiyobyanwenge bitandukanye urugero.Kuva murugabano rw’Akarere ka Rulindo ,Intara y’Amajyaruguru ,n’Akarere ka. Gasabo ,ho mu munyi wa Kigali.Iyo ugeze Gasata na Nyabugogo ho usanga banywa urumogi,(imyotsi iba itumuka).Inzoga zahimbwe amazina atandukanye.Ahahimbwe izina rya Njamena mu murenge wa Kigali .Ahandi hagaragara ibiyobyanwenge bitandukanye ni Muhima,Cyahafi, Kimisagara kugera Nyakabanda wagera Biryogo,Rwezamenyo ho ugirango ni muyindi si yihariye.Gikondo Juwakali wagera ku isoko rya Ziniya ukibaza niba inzego z’ubuyobozi zijya zihagera.Kanombe mu Kajagali ugakomereza Kabuga mu Gahoromani havururizwa icyo bita urwagwa,kandi ari ibiyobyanwenge.
Uduce dufatwa nk’icyaro cy’Umujyi wa Kigali harangwayo icyo bita urwagwa.Ikindi higanjeyo urumogi.Abaturage b’Umujyi wa Kigali bishimiye ko inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta
iz’umutekano bafashe ibiyobyanwenge bitandukanye bakabimenera muruhame.
Ubutumwa bwa
Polisi y’u Rwanda yatanze ku bacuruza ibiyobyanwenge , ntabwo aribwo bwa mbere ibutanze mubikorwa nk’ibi iyo hafashwe abacuruza ibiyobyanwenge. Ibiyobyabwenge byangimwe bingana na toni .
Umuturage w’inyangamugayo akwiye gushimwa kuko atanga amakuru,kandi akayatangira ku gihe buri wese ukora ibinyuranyije n’ihame ryo kubaka u Rwanda agafatwa.Abayobozi bari muriki gikorwa ni:
Urwego rw’Ubugenzacyaha, Urwego rw’ubushinjacyaha, Inzego z’ibanze ndetse n’abaturage.
Kuba hakozwe igikorwa cyo kwangiza mu ruhame ibiyobyabwenge ndetse n’ibicuruzwa bitemewe byafatanywe abaturage babicuruza mu bihe bitandukanye mu mujyi wa Kigali, iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Nduba ahasanzwe hajyanwa imyanda ikusanywa mu mujyi wa Kigali.Bagize bati “Wowe muturage uhishira ucuruza ibiyobyanwenge wumva wubaka u Rwanda?
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Welars Gahonzire yagize ati “ibiyobwange n’ibindi bicuruzwa bitemewe byangijwe byari bibitse mu masitasiyo ya Polisi atandukanye yo mu mujyi wa Kigali.
Yakomeje atangaza ko ibiyobyanwenge byangijwe
bigizwe: Urumogi ibiro 352, Kanyanga Litiro 1203, Inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge z’amoko atandukanye, ibiribwa, ibinyobwa bitandukanye, amavuta atukuza azwi nka Mukorogo, ndetse n’ibindi bitandukanye bi byose bikaba bifite agaciro ka Miliyoni 61.701.740 z’amafaranga y’u Rwanda.

Inzego z’ubuyobozi zitandukanye zamennye ibiyobyanwenge bitandukanye

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yatangaje ko ibi biyobyabwenge n’ibicuruzwa bitemewe byafatanywe abaturage mu Mirenge itandukanye igize Umujyi wa Kigali ndetse no mubihe bitandukanye biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, ababifatiwemo bakorewe amadosiye bashyikirizwa ubutabera.
Polisi y’igihugu irashimira abaturage batanze amakuru ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi bicuruzwa bitemewe bigafatwa bitarakwirakwira mu baturage ngo bibagireho ingaruka, aha Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yibukije abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bantu bazwi ko bacuruza ibintu bitemewe.
Polisi kandi irihanangiriza abaturage bishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi bicuruzwa bitemewe kubireka bagashaka ibindi bakora byabagirira akamaro, iranabibutsa ko ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda harimo n’igifungo cy’igihe Nk’uko twabiberetse haruguru mu nkuru yacu ko hari uduce twigize indakoreka twanze kureka gukoresha ibiyobyanwenge ,ubu hari bamwe mubaturage bemeza ko hari abagira inganda benga inzoga zitujuje ubuziranenge,mugihe basuwe n’inzego bakerekana izo benze nzima,ariko izo mbi bakazihisha.Abaturage baranenga bamwe mukorera urwego rw’igihugu rwa Dasso hamwe n’Urw’irondo kuko iyo hateguwe igikorwa cyo gufata abacuruza ibiyobyanwenge bababwira bagatoroka.Ubufatanye bw’inzego zibanze n’abaturage n’ibwo buzahashya ibiyobyanwenge.
Kimenyi claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *