Amakuru

“Menya impamvu yo gutunga ubutaka bwawe bwite” Radio Kibugabuga ku bufatanye na ingenzinyayo.com mu kubagezaho ibiganiro ku kamaro ko kugira imitungo bwite ikwanditseho.

Twabateguriye ibirambuye ku kamaro ko gutunga imitungo bwite byumwihariko, hari bimwe mu bigaragazwa nk’akamaro ko gutunga umutungo bwite byumwihariko ubutaka.
IMITERERE N’IMIGURIRE N’IMIGURISHIRIZE Y’UBUTAKA.
• IMPAMVU YO GUTUNGA UBUTAKA.
 Kuki tugomba gutunga ubutaka: kugira ngo tube duteganyirije imiryango yacu n’abadukomokaho bose, utibagiwe n’abavandimwe.

[Dusanzwe rero dufite Company AMIZERO CONSULTANCY LTD, ifasha mu guhuza abagura n’abagurisha UBUTAKA, yaba amasambu, ibibanza, amazu n’ibindi tukanabagira inama ndetse tukanabigira imishinga mwakorera kuri ubwo butaka. Uri mu Rwanda duhamagare kuri 0787089254/0788457324/0782156835 naho uri hanze y’u Rwanda banzaho akamenyetso ko guteranya(+) ukurikizeho izo numero ubundi tugufashe]

Akamaro ko gutunga ubutaka: Icyo ubwo butaka bumarira abadukomokaho n’imiryango yacu, ni uko urugero uyu munsi ubutaka bwagenewe ubuhinzi, tubuhingaho ibihingwa bitandukanye maze bya bihingwa tukabyifashisha mu kudutungira ubuzima ari byo bita {KWIHAZA MU BIRIBWA} mbese tubirya, ikindi kandi ibi bihingwa iyo byabaye byinshi bidufasha kwikenura mu bibazo duhura nabyo urugero ukaba wagurishaho maze ugakemura ibindi bibazo ari byo twita {GUSAGURIRA AMASOKO} ni mu gihe kandi uku gusagurira amasoko bishobora no gutuma dutera imbere.
Urugero: Hari ukuba uku gusagurira amasoko bituma twubaka amazu twifuza tukava mu bukode, kwishyura ubwo bwisungane mu kwivuza (Mutuel de Sante, cg n’ubundi bwoko bw’ubwishingizi…….), harimo kandi kudufasha kwishyurira Abana amafaranga y’ishuli, urugero nka Njye Cypridion Habimana ubaganiriza akamaro k’ubutaka bwo mu buhinzi navutse nsanga Ababyeyi banjye ari abahinzi kandi batuye mu cyaro, bandihiriye amashuli abanza, amashuli yisumbuye ndetse na Kaminuza.


Murumva rero uretse urugero rwanjye hari n’abandi batandukanye bafite urugero rwiza ku kamaro ko gutunga ubutaka bwo mu buhinzi, tumaze kubona ko budufasha mu kubuhingamo ibihingwa turya tukanasagurira amasoko ngira ngo mwese muzi neza ko nta mubiri utarya kuko nta buzima ugira, ibyo turya rero ntibituruka mu kirere ahubwo bituruka mu butaka.

Nshuti Bavandimwe bakunzi beza ba Radio Kibugabuga na Ingenzinyayo.com; uyu uracyari wa Mwanya mwiza wo kuganira namwe ku bijyanye n’akamaro ko gutunga ubutaka, ari nayo mpamvu mba mpora mbagira inama yo guharanira gutunga ubutaka.
[Dusanzwe rero dufite Company AMIZERO CONSULTANCY LTD, ifasha mu guhuza abagura n’abagurisha UBUTAKA, yaba amasambu, ibibanza, amazu n’ibindi tukanabagira inama ndetse tukanabigira imishinga mwakorera kuri ubwo butaka. Uri mu Rwanda duhamagare kuri 0787089254/0788457324/0782156835 naho uri hanze y’u Rwanda banzaho akamenyetso ko guteranya(+) ukurikizeho izo numero ubundi tugufashe]

Dore rero akandi kamaro ko gutunga ubutaka bwawe bwite, uretse kubukoreramo imishinga nk’iyi y’ubuhinzi nagiraga ngo mbabwire ko ubutaka bukorerwamo ibikorwa bitandukanye by’iterambere, ariko rero ikiruta byose ni uko iyo ufite ubutaka byo ubwabyo biba ari isoko y”ISHORAMARI”, kuko iyo ugize ikibazo ushaka gukemura ukataho ubwo “ugurisha” maze ugakemura cya kibazo ku buryo bworoshye kandi nkagusezeranya ko wunguka maze ukaba ubonye neza akamaro ko gutunga ubutaka bwawe bwite.

Nshuti rero bakunzi beza ba Radio Kibugabuga na Ingenzinyayo.com, reka mbashimire ku kuba muduhora hafi. Twari dusanzwe tubagezaho amasambu, ibibanza, amazu n’amamodoka bigurishwa, ariko rero ni ngombwa ko tuzajya tubagezaho uruhererekane rw’ibiganiro tubasonaburira ibyiza byo gutunga imitungo nk’iyi tubafasha mu kubahuza mwaba mwe mufite imitungo mugurisha ndetse na mwe mukeneye iyo mugura.
Nimuduhamagare kuri 0787089254/0788457324/0782156835 waba uri hanze y’u Rwanda ugatangizaho akamenyetso ko guteranya (+)

Inkuru yanditswe na Cypridion Habimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *