Amakuru

Umuhanzi wahanze igihano ahora yibukwa mungeri zitandukanye.Nyakwigendera Lucien Nyakabwa arakibukwa.

Guhanga ibihangano bitandukanye byaremanywe n’u RwandaUmuhanzi Nyakwigendera Nyakabwa Lucien yatabarutse afite imyaka 41 kuko yitabye Imana 1995.
.Ubu ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com kiri ku gihangano cy’indilimbo z’umuhanzi Nyakwigendera Lucien Nyakabwa.Abo mu myaka yo hambere igihe hari Radio Rwanda gusa haba mu ndilimbo zafunguraga izitwaga iza burakeye,iza satanu y’amanywa kugera Radio Rwanda ifunze samunani.Izanyuragaho mu zasabwe ntihaburagamo indilimbo z’umuhanzi Nyakwigendera Lucien Nyakabwa.Abakuze ngo bazikundiraga imitoma yabaga irimo.Abasore n’inkimi bo muri byo bihe nabo n’uko.
Indirimbo ‘Dina’ y’umuhanzi Nyakwigendera Nyakabwa Lucien ngo yayihimbiye umukobwa yakundaga.Abo mubihe byo hambere bagize bati ”
Nyakabwa Lucien ngo ajya kuririmba indilimbo Rubunda ku mazi,yarafatiye ku bihe byicyo gihe
hashingiwe uko bamwe banywa inzoga.Indi ndilimbo Umuhanzi Nyakwigendera Nyakabwa Lucien yaje guhanga n’iyo yaje kwita
Nyiragitariro, .Uwaganiriye n’ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com yagize ati”Iyi ndilimbo yayihimbye abikuye kuri bamwe mubagore bagiraga imyitwarire itari myiza.Ibyo yahimbye ngo ubu n’ibwo ba Nyiragitariro babaye benshi.

Nyakwigendera Lucien Nyakabwa umuhanzi wakunzwe cyane (photo archives)

Ihogoza,iyi ndilimbo nayo yarimo imitoma kuko benshi bayikoresheje babwira inshuti zabo.Mwana wa mama, iki gihangano nacyo gifite ibisobanuro biganisha mu mpanuro.Ikica amahirwe gitera uburwayi .Iyi ndilimbo nayo uwayumvise cyangwa uyumva ubu bose basanga harimo impanuro zihanitse .
Ibihangano by’umuhanzi Nyakwigendera Nyakabwa Lucien benshi bemeza ko ari nyinshi.Radio Rwanda n’izindi zitandukanye zikunda kuzikoresha muri “Karahanyuze “umusaza witwa Habimana wakunze umuziki mu myaka yo hambere yadutangarije ko Nyakwigendera Nyakabwa Lucien yigeze gucurangana na Nkurunziza Francois.Uyu Habimana yagize ati,”igihe Nkurunziza Francois yangaga gufatanya na Orchestre imwe ikamucyurira ngo “Nta mugabo umwe “na Nkurunziza Francois akabasubiza agira ati”Amahoro ku giti cy’umuntu yafatanije na Nyakwigendera Nyakabwa Lucien “Umwe yahimbye iye n’undi iye ariko bagakora umuziki cyane ko za orchestre zari zimaze kuba nyinshi. Nkurunziza François mu ndilimbo ye uko nagiye i Bugande yaje gufashwa na Nyakwigendera Nyakabwa Lucien barayitunganya.
Uko imyaka igenda ishira hadutse abitwa ko bahanga kandi bashimuta iza ba Nyakwigendera harimo niza Nyakabwa Lucien.Amategeko arengera ibihangano yagiyehe?umuntu ashimuta indilimbo atabisabiye uruhushya.Umuntu ashimuta ikinyamakuru cy’umuntu akagikoraho online cyangwa YouTube.Umuhanzi Jean Baptiste Byumvuhore igihe akora igitaramo na Kayirebwa we yavuzeko akiri umwana yakundaga indilimbo z’umuhanzi Nyakwigendera Nyakabwa Lucien bikaba ariyo mpamvu yasubiye mugihangano cye cyitwa Ihogoza.Wowese wiba ibihangano bya Nyakwigendera Nyakabwa Lucien utabisabye wumva itegeko ritazakugonga,?
Indirimbo za Nyakwigendera Nyakabwa Lucien abantu iyo babonye ibiriho bibaza ishusho yabibonagamo kuko n’ibwo byigaragaza.”Nta ngoma itagira abubu”
Ibihangano by’umuhanzi Nyakwigendera Lucien Nyakabwa yarakunzwe mubihe bye no muri bi bihe nabwo biracyakunzwe.Ese waba ufite icyo uzi kuri Nyakwigendera Lucien Nyakabwa? Ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com kikugezaho amateka ya buri muhanzi.
Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *