Umuco nyarwanda:Uko bucya bukira umuco uracika umuganura u Rwanda rwarazwe n’Umwami Ruganzu Ndoli ukaburirwa irengero.
Imwe mu mihango nyarwanda ikomeje kugenda icika bamwe mubabigiramo inyungu bakivuga imyato.
Iyo wibeshya ko wicaye ijabiro uzagabira uwukunze ukanyaga uwo wanze uzamenyeko ibihe bisimburana.Umuco nyarwanda uko bazawukoresha kose uzaba Inkingi kubazawubungabunga.
Turebe umunsi mukuru witwaga umuganura mubanyarwanda n’uko uwo muhango wakorwaga.Amateka y’u Rwanda ku ngoma ya Cyami mbere y’uko abazungu barwigabiza umwaka warangiraga muri Kamena .Buri munyarwanda agasarura imyaka yahinze agahunika bikarangira muri Nyakanga.Umuganura wabaga muri Kanama kanamira Nzeli.Umwami Nyir ‘u Rwanda niwe wakoraga umuhango wo kuganuza abanyarwanda.
Umuhango ukomeye habagamo kwarika umutsima.
Uko u Rwanda rwagiye ruturwa n’abanyamadini atandukanye abanyarwanda bakayoboka umuco wagiye ucika.Repubulika yaje guca umuganda n’umuganura ngo n’ubuhake bwa Cyami.Muri Gashyantare 1974 n’ibwo umuganda wongeye kugaruka uba itegeko kugeza n’ubu.Tariki 1 Kanama 1974 n’ibwo umuganura wagarutse kugeza n’ubu.

Kuva 2000 kugeza ubu abahanga muby’umuco n’amateka bemeza ko nta muganura ugikorwa hashingiwe ku bihingwa ngandurarugo.Kongeraho amata y’inka yahabwaga abana.
Urutoke rugizwe
Intuntu,intokantoke n’izindi nsina zingwaga zikavamo urwagwa .Igihugu cyose cyuzuye intuburano zitwa Fiya zitagira umutobe,bityo ahatabinetse umutobe ntihava urwagwa.Amasaka henshi mu isibo kugeza mutugali arahingwa akarandurwa,ubwo umutsima n’ikigage byo kuganura bizavahe?abana bavuka ubu bazagira ikibazo cyo kumenya igisabo,inkongiro ,umukerenki,umutozo n’ibindi.
Umuganura usobanuye byinshi mu mateka y’u Rwanda n’ubuzima bwarwo kuva rwahangwa kugeza ubu.Ariko kuganura k’ubu gutandukanye n’umuhango nyir’izina.Niba nta bihingwa gakondo bigihingwa gukora umuhango w’umuganura byavaho.Isesengura ryerekanako umuhango wo kuganura utandukanye n’ukorwa ubu.

Umwami nyir’ingoma ,nyir’uburumbuke no kororoka isengesho ryari rikomeye!ryavugirwaga k’umunsi mukuru w’umuganura.
Mu mateka y’u Rwanda, umuganura wari umwe mu mihango ikomeye yahuzaga umuryango nyarwanda. Nyuma yo gusarura, abaturage bajyanaga umusaruro wabo ahateganyijwe hazakorerwa umuganura.Ibi byakorwaga mbere y’uko umwaka utangira.Bizwiko umwaka watangiraga imvura iguye muri Nzeli ,kuko n’ibwo abanyarwanda batangiraga guhinga .Umuhango w’umuganura wakorwaga abanyarwanda bagira bati “Turashima Imana y’u Rwanda rugira”bakongera bagashima Umwami w’u Rwanda.Iyo barangizaga gushima kuruwo musozi habaga hari umutware agafungura umuhango bagasangira k’umusaruro bejeje bagasabana.

U Rwanda rwose hakorwaga uwo muhango wo gukomeza kwereka abaturage umuco gakondo w’igihugu,kuko n’uwabaga atarabashije kweza umusaruro uhagije abaturanyi bamuhaga umuganda wo kumuhingira mu mwaka w’ihinga ukurikiyeho, bityo umwaka ukuriyeho nawe akeza.
Umuganura warukomeye cyane kuko wahuzaga inzego zayoboraga u Rwanda,ariko ubu niyo wavuzweho ntabwo uhuza inzego zitandukanye w’ubutegetsi.Icyerekana ko umuganura warufite ikimenyetso gikomeye n’uko warimo Ubwiru, Umutekano kuko iteka u Rwanda rwahoraga mu ntambara y’abaturanyi nyuma hagasorezwa k’ubukungu.Guhunika mu bigega nabyo byari inshingano zikomeye.

Kuganura byabaga bikomeye kuko Umwami yabaga yahaye icyubahiro abanyarwanda.Buri karere k’u Rwanda haraho bavuga Umwami yabarikiye umutsima,ahandi bakavuga ko Umwami yabavugiye umutsima.Niba uyu muhango Umwami yaragaburiraga abanyarwanda hafatiwe k’umusaruro weze ,ubu benshi bakaba batuye mu mudugudu hazaganurwa iki?
Iyo umuganura wasozwaga hakurikiragaho imihigo y’inkera kubyina,kwivuga,kwigisha abakiri bato kirazira.

Icyerekanako umuganura wari umuhango ukomeye n’uko Umwami
yafataga umwuko akavuga umutsima hari uza kumuganuza
harimo Umwamikazi n’Umugabekazi bakarya bakanywa ku nzoga zateguwe zigizwe n’amoko yose .Buri wese ufite igihangano cye agatarama cyangwa harabahuje imbyino bakabyina.U Rwanda rw’ubu haraganurwa iki?hazagire Meya werekana umusaruro washingirwaho hakorwa umuganura.Niba byemezwako umunyarwanda aganura ibyo yejeje ubu bikaba ntabyo umuganura bazawukureho.U Rwanda rw’ubu umuco waracitse amata abuganirizwa mubikarito.Ubukwe ntibukigira imisango kuko bikorwa mumafaranga ibitaramo bibera muri Radio . Tubitege amaso.
Ubwanditsi

