Mukashema Christine n’umugabo we ubwimvikane buke nibwo bukomeje kubaranga mu mibanire yabo.

Muratangira mutwibwira?

Nitwa Mukashema Christine nd’umuturage utuye mu karere ka Nyarugenge

nkaba mfite ikibazo cy’uko ikinyamakuru cyanyu Ingenzi na ingenzinyayo com cyanyanditseho inkuru kitambajije ngo nanjye ngira icyo mvuga kubyo Kayonga Gerard yansebeje.

Ingenzi watubwira uko ikibazo kimeneze n’intandaro yacyo?

Mukashema Christine :ikibazo cyanjye na Kayonga Gerard kimaze imyaka myinshi kuva twashakana yaranjujubije ,ngenda nihangana,ariko ubu aba ukwe nanjye nkaba ukwanjye.

Ingenzi niba ntabanga ririmo mwaba mwarapfuye iki?

Mukashema Christine:Kuvuga iby’urugo nta wo ar’umuco w’iwacu,ariko Kayonga Gerard yakoze amakosa arenze urugero,amwe arayafungirwa mubihe bitandukanye mukurikirana mu magereza,ariko yafungurwa akambuza umutekano kugeza n’ubwo yatangiye kujya akora inyandiko mpimbano nkiyi mbereka nza no kubaha kopi kugirengo buriwe arebe uburyo Kayonga Gerard yanyishe urubozo.Iyi nyandiko mureba yayikoze ashaka kumfungisha kuko yaragamije kwerekana ko yapfuye arijywe nayikoze.Ikibabaje n’uko Kayonga Gerard yagiye kundega mubugenzacyaha abuze ibimenyetso binshinja,we inyandiko mpimbano iranuhama,ndetse arabyemera,ariko icyantangaje n’uko atayifungiwe.Naje kumva ubugenzacyaha bumpamagara bumusabira imbabazi Naje kwibaza niba mu Rwanda haruwemerewe gucura imigambi mibisha ntayikurikiranweho,abandi bakabiryozwa.

Ingenzi kugeza ubu umutekano wawe wifashe ute?

Mukashema Christine: Umutekano wanjye uragerwa ku mashyi kuko Kayonga Gerard anggabaho ibitero iteka,kuko yafashe ibyangombwa byanjye birimo irangamuntu ayibaruzaho sm card ayikoresha yiyoherereza ubutumwa kuri Telefone ye, kugirengo byerekane ko ari jyewe nabikoze.Yaje ku njujubya afatanije nuwahoze ayobora umudugudu Abatarushwa witwa Munyempanzi Olivier kugeza n’ubwo bagiye kubeshya muri RIB ko namusabuye amakaro,nyuma babura ibimenyetso bagasaba imbabazi.

Ingenzi ko Kayonga Gerard avuga ko hari ikibanza wamuhuguje cyo wagira icyo ukivugaho?

Mukashema Christine:Hano naho urebe imyanzuro y’inkiko iraguha ukuri.Ahubwo Kayonga Gerard yamenyeko Umujyi wa Kigali ugiye kuhashyira ibikorwa remezo ashaka kuzatwara amafaranga wenyinye kandi twarahahanye,bityo rero amafaranga ari k’Umujyi wa Kigali aratambamiwe.

Ingenzi ko Kayonga Gerard avugako wagiye umuhohotera urabivugaho iki?
Mukashema Christine:Abazi imibanire yacu nibo batanga ubuhamya kuko tariki 8 Nyakanga 2017 yinjiye murugo sasita z’ijoro yinjirana umugambi mubisha wo kungirira nabi nkizwa n’umuturanyi kuko navugije induru.

Nibwo yakomeje kuntoteza ahimba ibyaha binyuranye , kugeza ubwo muhunze akanga gushirwa ageza n’ubwo akoresheje umukobwa wareraga abana ngo bazangirire nabi,Imana yaje kundinda iburizamo uwo mugambi mubisha.
Uko ibimenyetso byagiye bigaragara uwo mukobwa amaze kuva iwanjye yasanze Kayonga Gerard bahimba icyaha cy’amacakubili bandega mu bugenzacyaha.Inzego zasuzumye icyo kirego basanga ntashingiro gifite.Kayonga yakomeje kuntoteza anshinja ko Diplome yanjye ikoreshwa n’abandi bantu,inzego z’umutekano zamfashe ku ishuri aho nigisha bajya gusuzuma icyo kirego,nubu ntikiraburanishwa.
Ingenzi ibyo uvuga ubifitiye ibimenyetso?
Mukashema Christine ndabifite kuko aho nagiye mbazwa hose har’inyandiko.Aho urwego rw’ubugenzacyaha rwamfatiraga habaga har’abantu.

Ingenzi niki wongeraho kur’iki kiganiro?
Mukashema Christine ibyo nakongeraho ni byinshi ,ariko ikihutirwa n’umutekano wanjye ,kuko Kayonga Gerard afite itsinda rinini rikomeje kumbuza umutekano icyo nzaba azakibazwe.Iyo ndangije akazi sinanyura ku isoko ngo ngire icyo nahaha,kubera kwirinda kugenda kumugoroba kugirengo ntagirirwa nabi.Inzego z’umutekano zimemyeko uwanjye ari mukeya,kuko nkuko nabivuze icyo nzaba azakibazwe.

Ubwanditsi

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *