Ambassderi Busingye Johnston niwe wabaye ikiraro cyarenganyije Rudasingwa Munana James kugeza naho Akarere ka Nyarugenge kagiye kumusenyera inzu.

Abaturage bo mu kagali ka Mumena Umurenge wa Nyamirambo ho mu karere ka Nyarugenge baratabariza umuturage witwa Rudasingwa Munana James kuko ariho arenganywa kubera imanza afitanye n'umugore bigeze gushakana witwa Kampororo,ariko ubu akaba yitwa Niwenkunda.

Ambassderi Busingye Johnston (photo archives)

Abakera bati "utazize inarashatse azira inarabyaye.Abo muri Nyamirambo bo bati"Rudasingwa Munana James azize inarashatse "Intandaro y'ibi bibazo byugarije Rudasingwa Munana James ngo birava ku manza yaburanye n'umugore we.

Umwe mubakorera ubucuruzi mu nzu ya Rudasingwa Munana James tuganira yanze ko amazina ye yatangazwa kubera umutekano we yagize ati "Narindi mu kazi kanjye gasanzwe k'ubucuruzi mbona umugore witwa Niwenkunda Jessica araza arambwira ngo ninshake ahandi njya gukorera kuko izo nzu zigiye gufungwa.

Ubwo namubajije impamvu hazafungwa Niwenkunda yahise ambwira ko yavuganye n'umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge Ngabonziza Emmy .

Ubwo Niwenkunda Jessica yakomeje ambwirako agomba gukomesha Rudasingwa Munana James cyane ko yamusuzuguye.

Niwenkunda akimara gutirimura ikirenge nibwo uwitwa Bosco ushinzwe isuku mu murenge wa Nyamirambo yahise afunga ashyiraho impapuro izi ureba.

Bukeye Niwenkunda Jessica yaragarutse ati "ntiwabonye ko bafunze noneho nukuyisenya.Ubwo Rudasingwa Munana James na Niwenkunda Jessica baburanaga murukiko Rukuru urubanza RC 0004/12/HC/Kigali niho Busingye Johnston yari Perezida warwo.

Aha Rudasingwa Munana James yari yasubirishijemo urubanza RC 0015/11/HC/Kigali kwemezako inyandiko y'ubushyingiranywe yandikiye muri Uganda ifite agaciro mu Rwanda.Urukiko rwaciye urubanza Rudasingwa Munana James adahari rwemeza ko inyandiko ya Niwenkunda Jessica ifite agaciro.

Mu iburana urukiko rwemejeko isubirishwamo rya Rudasingwa Munana James ifite ishingiro kuko atarahari hasubirishwamo RC0015/11/HC/Kigali.

Niwenkunda Jessica yasabaga urukiko rwemeza ko ishyingiranwa ryakorewe mu gihugu cya Uganda ryemerwa.

Rudasingwa Munana James yeretse urukiko ko atigeze ashyingiranwa na Kampororo Jessica ko niryo zina rya Niwenkunda aribwo aryumvise.

Rudasingwa mbere y'uko urukiko rupfundikirwa yatanze ibimenyetso byuko Niwenkunda Jessica yasezeranye mu gihugu cya Uganda n'undi Mugabo.

Muri kopi dufite hagaragarako Kampororo Jessica waje kuba Niwenkunda yari yarasezeranye na Nkurikiyinka Leandere mu myaka ya 1980/1983 cyane ko tariki 7 Gicurasi 2013 umuburanyi atatanze ubusobanuro bityo ibya Niwenkunda Jessica ntibihabwe agaciro.

Ibi siko byagenze kubogama byahawe intebe.Itariki 5 Kamena 1989 yahimbwe na Niwenkunda Jessica ko yasezeranye na Rudasingwa Munana James atahabwa agaciro kuko, Niwenkunda atigeze asezerana na Rudasingwa Munana James,ahubwo Rudasingwa Munana James yakomeje yereka urukiko ko inyandiko Niwenkunda aregesha ifite ubusembwa ko itakwakirwa.

Ubu Niwenkunda Jessica akaba aregera kugabana imitungo na Rudasingwa Munana James bakaba baburanira murukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Kampororo Niwenkunda niba asaba kugabana imitungo na Rudasingwa kandi imwe ayigabamo ibitero ngo isenywe bizagenda gute?hari ibyangombwa byerekana ko Niwenkunda Jessica yafashe mu Rwanda kandi akabifata nk'ingaragu,ariko byagera murukiko akizirika kuri Rudasingwa ko bashyingiranywe.Umuhanzi ati "umucamanza n'ubwo urengana arabibona,ariko ntarundi rubanza nukuyabara.

Iteka bivugwako ubutabera bwigenga,ariko har'aho ugera ukibaza uko bizakemuka Twagerageje gushaka Niwenkunda Jessica kugirengo tumubaza niba ibivugwa nabacururiza mu mazu ya Rudasingwa ko azazisenyesha ntitwamubona,na Rudasingwa nawe ntitwamubona tubajije batubwirako bamujujubije akaba yaratorotse bashaka kumugirira nabi.

Uwaba afite igisubizo cyo kuri iki kibazo niwe uhanzwe amaso.

 

Kalisa Jean de Dieu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *