Bamwe mubiswe ibyitso by’Inkotanyi barahunze basahurwa imitungo na Nzabakirana Eduard barenganijwe n’urukiko Gacaca barasaba kurenganurwa.

Umwe k’uwundi barajwe inshinga zo kumva urubanza mu nkiko z’ubucuruzi mu Rwanda kugirengo bumve uko bamwe mubari abacuruzi bahunze bagasahurwa na Nzabakirana Eduard.Inkuru yacu iri mu mujyi wa Kigali aho byongeye gushyuha kubari bafashwe bagatotezwa bashinjwa kuba ibyitso by’Inkotanyi.Tariki 1/ukwakira 1990 nibwo FPR yatangije urugamba rwo kubohora u Rwanda.Leta ya MRND nibwo yiraye mubantu batandukanye ihera ku batutsi irafunga ibashimja kuba ibyitso by’umwanzi (Inyenzi) byashakaga kumvikanisha ko Inyenzi zateye u Rwanda.Ubwo inzego z’umutekano ziraye mubo bise ibyitso zirafunga .Icyo gikorwa kigayitse cyabanjirijwe n’ikinamico ryakozwe na Lt col Lenzaho Tharcisse waje no kuba Prefe w’Umujyi wa Kigali.Lt col yarashe mu kirere ijoro ryose ngo Inyenzi zageze mu mujyi wa Kigali maze umututsi yitwa icyitso.Uwacitse kuriyo cumu yarahunze ahungisha amagara ye.Ibyago bya bamwe niyo mahirwe yabandi.Aha niho Nzabakirana Eduard yahise yishimira ihunga ryabo bacuruzanyaga asahura ibicuruzwa byabo.Urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye abahunze baratahutse.Uko Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yagendaga ishakira ibisubizo bimwe mu bibazo byatewe nabiyumvishaga ko bazarenganya umunyarwanda bikarangira nibwo hizwe uko habaho Gacaca.Aha niho bamwe mubasahuwe na Nzabakirana Eduard batanze ikirego murukiko Gacaca rwo mu Kagali ka Kiyovu mu murenge wa Nyarugenge.

Ubwo inteko Gacaca yahamagazaga Nzabakirana Eduard ngo yisobanure yabuze igisobanuro,ahubwo hazamo ko uwari Konseye wa Segiteri Nyarugenge Mbyariyehe , Burugumesitiri wa Komine Nyarugenge Karera bagurishije ibyabiswe ibyitso.Ariko k’uruhande rwa Nzabakirana Eduard waje aherekejwe na mubyarawe Rushema nawe wafungiwe kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi bakitwaza Rugero Paulin warokotse jenoside yakorewe abatutsi,ko icyo gihe yarakiyobora Gacaca y’umurenge Nyakabanda, uretseko Mukantaganzwa Domitile wayiyoboraga k’urwego rw’igihugu yaje kwirukana Rugero Paulin.Icyo gihe bamwe mubareze Nzabakirana Eduard ntibashizwe banze no gusinya ku myanzuro,kuko batemeraga ubutabera bahawe.Nzabakirana Eduard naramuhamagaye yanga kunyitaba,ndamwandikira yanga kunsubiza.Zimwe mu nshuti za hafi za Nzabakirana Eduard zagize ziti “Nzabakirana Eduard afite HiLL VEIW HOTEL ibarizwa mu Kiyovu cy’Abakire,akagira n’indi HILL VIEW ibarizwa mu mujyi wa Rubavu,akagira umuturirwa witwa Tropical House.Ubwo rero bamwe mubasahuwe na Nzabakirana Eduard biteguye kugana inkiko ngo nawe arashakisha uko yazisobanura.Ikindi Nzabakirana Eduard yavuzwe mu bitangazamakuru bitandukanye byaba ibyo ku mbuga nkoranyambaga na YouTube ko nawe ari mu bashoramari bigwizaho za ngeso zamaganwa n’umukuru w’igihugu.Amakuru ava ahizewe n’uko Nzabakirana Eduard yatangiye gushaka uwamuhuza nabo yasahuye bitagiye mu manza.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *