Gishamvu ya Butare jenoside yakorewe abatutsi 1994 yahasize imfubyi abapfakazi nÔÇÖamatongo
Gishamvu kimwe n’ahandi mu Rwanda umututsi yahizwe bukware kugeza inkotanyi zifashe igihugu. Amateka ya Gishamvu mu gihe cya jenoside ni mabi cyane kuko yari igizwe na ma segiteri icumi kandi yose yaratuwe n’abatutsi.
Iya mbere ukwakira nibwo Gishamvu hatangiye urwijiji rushingiye ku bwoko kuko bamwe mu ba paremehutu bumvaga ko bazongera bakica bagatwika amazu bakarya n’inka bamaze kumenesha abatutsi nkuko babikoze kuva mu 1960- 1973.
Iminsi yaricumye kugera amashyaka menshi avutse. Mu 1994 nibwo Gishamvu yumvise ko ibonye Minisitiri w’intebe ariwe Kambanda Jean, dore ko avuka muri segiteri Mubumbano yicyo gihe kuko ubu byabaye umurenge wa Mukura.
Kambanda abinyujiji mu mu paremehutu Munyarugano hamwe n’abana be kongeraho umukwe we Niyuzurugero bifashishije abacuzi bagiriwe inama na muganga Nzavugejo udasize umuforodebu wavuraga amatungo muri Seminaire Nkuru ya Nyakibanda hakaza Dr Gasana wo mu bisi kwa Bagirubwira na bene nyina hakaza Sebujangwe Jean Nepomuscene,bifashishije konseye Cyuma na mukuru we Gatabazi bagafashwa na abapolisi ba komine bashyize mu bikorwa ubwicanyi bwibasiye abatutsi muri Gishamvu. Kuri Paruwasi ya Nyumba bashyingura abatutsi bishwe 1994
Imiryango izwi yishwe ni: Abahenda,abaganzu,abazigaba ,abongera, Abacyaba ,Abenemugunga,abaconsho bo kwa Semuzima na Bulimbwa. Izi nkoramaraso zatangiye kugaba ibitero mungo z’abatutsi ,maze bahungira mu bisi bya Gishamvu babanza kwirwanaho kuko bari bahuye nabo mu bakanura ,hamwe nabandi bari bavuye muri za komine Runyinya bahunga Burugumesitiri Hategekimana Deo nabandi bahungaga bava Gikongoro.
Aha rero Murara Gabriel yaje kuba Burugumesitiri wa Gishamvu yiyambaje abasirikare ba EX far kugirango baze babafashe kwica abatutsi bari mu bisi. Ibi ntabwo byabashobokeye ,nyuma bafashe micro babakangurira kujya muri seminaire nkuru ya Nyakibanda no kuri paruwase ya Nyumba . Uyu ni Kambanda wahekuye u Rwanda
Abatutsi bakihagera nibwo interahamwe za Rwimbogo ziyobowe na Gakuba Pascal ayobowe na Sebudandi Michel ,Ruganintwali Marc ,Manzi Jean Damascene, Ndayisenga wo kwa Karenzi, Rugimbana,Ngomanzungu kongeraho abakubukubu bose bafashijwe na Nyamwasa polisi n’umuryango we bageze Nyakibanda bahasanze Muganwa ,Rwandema Joseph mwene Nyaruhirira Eduard mwene nzagahimana hamwe nabandi benshi nibo bagabye ibitero mu batutsi bari bahungiye aho twavuze haruguru barabatsemba.
Ababashije kurokoka barasaba ko imwe mu mibiri y’ababo itarashyingurwa ababishe babibabwira bakishyingurira ababo. Ibi bivugwa kuko umukecuru Kanyanja umubiri we wabonetse mu mungoti aho Ruhinguka Revalian yamwiciye ,none no mu itongo rya Rukwirwa Mathias habonetse undi murambo.
Abarokotse bakomeje no gusaba ko bakwishyurwa imitungo yabo, kandi barasaba ko bakubakirwa kuko abenshi batagira aho bahengeka umusaya. Twibuke twiyubaka.
Nsengumuremyi Ephrem