Angelique Uwamaliya rurageretse na Nkurunziza
inkiko zikwiye gushishoza ku mikorere y, abahesha b'inkiko kuko baba bibereye mu nyungu zabo ,zikabyarira abaturage ibibazo. Minisitiri Busingye mu kiganiro n'itangazamakuru yongeye kwiyama bamwe mu bahesha b'inkiko batandukira umwuga bakagonganisha abaturage hagati yabo ,cyangwa abaturage na Leta. Umugabo Nkurunziza Apollanaire yarenganuwe n'urukiko rwisumbuye rwa Musanze ku karengane yagiriwe n' umuhesha w'inkiko Uwamariya Angelique. Urukiko rwisumbuye rwateye utwatsi icyemezo cyari cyafashwe n'urukiko rw'ibanze rwa Muhoza kuko kitari gikurikije amategeko. Abaturage bakomeje kwibaza uko bizarangira nyuma haboneka igisubizo mu buryo bwatanze icyizere ko Uwamariya n'itsinda rye bashobora gusubiza Nkurunziza umutungo we bamize bunguri.
Nkurunziza yaregeye urukiko rw'ibanze rwa Muhoza kuwa 30/11/15 avugako ikirego gitanzwe n'umuburanyi umwe mu mategeko ko
kigomba kuba cya cyemuwe bitarenze amasaha 48 asaba ko cyamunara yateguwe na Angelique kuwa 3/12/15 yahagarikwa . Aha kuba iki kirego cyaratanzwe mbere yuko cyamunara iba kandi bikanamenyeshwa abari kuyikoresha ntibabyiteho nikigaragaza ko hari icyari kibyihishe inyuma . Biravugwa ko kuba yaragombaga gusubizwa kuwa 2/12/ 015 ntibyaba kuko urubanza rwashyizwe kuwa 4/ 12/015 hagati aho cyamunara yarabaye kuwa3/12/015 ihagarikwa nokubura umuguzi yimurirwa kuwa 21/12/015 . Nkurunziza yaburanye ahagarikisha cyamunara ariko urukiko ntirwa fata icyemezo ruhitamo kugobokesha abaregwa le7/12/015 . Ikigaragara ni uko urukiko rwirengagizaga urubanza rugaha agaciro cyamunara kandi ibyo byose byakorwaga hazwinezako hadakurikijwe amategeko. Nkurunziza na Angelique ruragetse
Ibi byirengagizwaga ubwo urubanza rwimurirwaga kuwa 11 /2/016 rugasomwa kuwa 16/2/16 umucamanza yafashe icyemezo cyo kutakira ikirego . Ibi nibyo byatumye nyuma Nkurunziza ajuririye urukiko rwisumbuye rwa Musanze ruburanisha urubanza kuwa17/3/016 rusomwe kuwa 24/3/016 rurenganura Nkurunziza ruvugako urukiko rwabanje hari ibyo rwirengagije rutegekako rugomba gusubira mubunzi rukaburanwa mumizi. Ubwo twashakaga amakuru kuri bamwe mu bari baje kumva urubanza Uwamariya Angelique uregwa yashatse kurwanya itangazamakuru ,aho kuriha amakuru. Abaturage bari aho k'urukiko nibwo badutangarije ko umuhesha w'inkiko Uwamariya Angelique uwo asuzuguye wese ahita amukubita. Angelique yigabiza umutungo wa Nkurunziza
Bamwe mubakurikinye urubanza bavugako Nkurunziza yakorewe ubugambanyi biturutse kuri uyu muhesha w'inkiko witwa Uwamariya Angelique bakomeza bagira bati :dukurikije uko urubanza rwatangiye dusanga harabayemo akarengane bahereye igihe urubanza rwatangiriye n'ukuntu yagiye asiragizwa bikarangira banze ikirego yatanze.Ibyo byose basanga biri hagati y'uyu muhesha w'inkiko Angelique n'itsinda bakorana .Nkurunziza avugako nikigaragara ni uko batesheje agaciro umutungo we bakawugurisha make. Ibikorwa bigayitse byose nibyo urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwatesheje agaciro bikemezwa ko urubanza rusubira mu rwego rw'abunzi.
Niba kuba umuhesha w'inkiko bitanga ikibari cyo kurenganya umuturage ukamugurishiriza umutungo wanabona ubwishyu ukagurisha ahandi biragayitse. Uwamariya nawe yagurishije umutungo wa Nkurunziza yabonye n'ubwishyu agurisha n'indi mitungo ye. Ubutabera ni bube maso kuko akarengane gakorwa n'abamwe mu bahesha b'inkiko karavuza ubuhuha.
Ntihabose Dieudonne