Umujyi wa Kigali: Umurenge wa Kigali imiyoborere myiza niyo ntego gukorera umuturage bikaba ku isonga.

Ihame rya buri muyobozi n’ugukorera umuturage bityo iterambere rihamye rikabona inzira ihamye mu bikorwa binyuranye.Iyo umuyobozi yegereye umuturage akamwerekako umwe k’uwundi ar’ijisho rya mugenzi we kubayobora munzira iboneye biba byiza.Turi mu murenge wa Kigali ,umwe muyigize Akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.Uko bucya bukira Umurenge wa Kigali uragenda ugira ibikorwa bitandukanye by’iterambere,ariko akarusho n’uko uturwa muburyo bugezweho.Imyaka yashize Umurenge wa Kigali wafatwaga nk’icyaro ,kuko nta n’ibikorwa remezo byaharangaaga,uko bakora imihanda ya kabulimbo,amazi n’amashanyarazi,kongeraho kubaka amashuri,amazu y’amagorofa yaba ayo guturwamwo,ndetse nay’ubucuruzi byose byazamuye ubwiza bw’uyu murenge byose bishingira k’ubuyobozi bwiza bwawo.

Kwegereza abaturage ubuyobozi niyo ntego mu murenge wa Kigali

Urwego rwo kumva ibibazo by’abaturage ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigali bwakoze Inama ibera mu kagali ka Nyabugogo ku Gitikinyoni.Intego nyamukuru kwarukuganiriza abaturage.Inama yariyobowe n’Umunyamabanganshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali Ntirushwa Christopher,umushyitsi mukuru yari DGG wo mu karere ka Nyarugenge Bwana Bucyana Alexis, Umuyobozi wa RF mu karere ka Nyarugenge Lt col Ngamije Augustine.

Buriwese witabiriye Inama yashimiye inzego zabahaye ibiganiro

Umurenge wa Kigali ibikorwa bitangirira k’urwego rw’Isibo, Umudugudu,Akagali bikagera k’Umurenge ,ibi bikorwa murwego rwo gusangira ubuyobozi buri wese agahabwa ijambo umuturage akaba ku isonga mu bikorwa bimukorerwa.Inzego zirimo polisi ikorera mu murenge wa Kigali nayo yari ihari nk’urwego rw’umutekano amanywa n’ijoro.

Ubuyobozi bwahaye abana ifunguro bereka ababyeyi uko barindwa igwingira

Dasso nayo nk’urwego rwegerejwe abaturage kugirengo rubugabunge umutekano uko bwije n’uko bukeye.
Irondo ry’umwuga naryo ryitabiriye Inama murwego rwo guhuza imbaraga n’izindi nzego.Abakozi b’Umurenge wa Kigali nabo bavuye mubiro bajya kuganiriza abaturage.Buri wese wafashe ijambo yatanze ikiganiro yibanda k’umutekano wo nkingi ya byose.Umutekano niwo nkingi yubaka ubuzima bw’umunyagihugu,kuko iyo atekanye amajyambere amugiraho ntarutangira.

Ibibazo byakemukiye muruhame

Iyi nama kandi yagarutse k’uburezi n’ubuzima bw’abana barindwa igwingira.
Uburezi bwibanzweho kuko u Rwanda rugomba kugira abana biga kuva ku ishuri ry’incuke, amashuri abanza n’ay’isumbuye kugeza kuri Kaminuza.Ubuzima bwiza bwo bubaho iyo umwana yakuze neza atagwingiye.Umwana iyo agwingiye ntabasha kwiga,ntacyo yimarira muri rusange.Aha rero niho hatuma Umurenge wa Kigali ushyiramo imbaraga zo kurwanya igwingira.

Gitifu w’Umurenge wa Kigali Ntirushwa Christopher

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kurwanya isambanywa ry’abana.
Umuturage iyo abwiwe ko ihohoterwa ar’icyaha gihanwa n’amategeko arabyirinda.Umuturage iyo yeretswe ko nakora icyaha akagihanirwa azabahomba arakirinda.Iyo umuturage akanguriwe ko gusambanya abana ar’icyaha arakirinda.
Umuyobozi iyo abwiye umuturage ko kizira kunywa ibiyobyabwenge abigira kirazira.

Nyuma y’inama habayeho ifunguro rusange
Inzego z’umutekano zihora ziwubungabunga

Iyi nama abayobozi bakanguriye abaturage kwirinda kunywa ibiyobyabwenge,cyane icy’inzoga yitwa (Tunywe less) Murwego rwo gukemura ibibazo no guha ijambo umuturage habajijwe ibibazo (12)
Murwego rw’imiyoborere myiza ibibazo (9) byahawe ibisubizo.Ikindi nuko ibigera kuri (3) byavuzweho ko bizakurikiranwa.

Gukangurirwa kwirinda icyah

Umwe k’uwundi mubaturage bitabiriye inama bishimiyeko abayobozi babahaye umwanya bakabumva.Ababyeyi benshi bishimiyeko abana bahawe ifunguro ry’abana babo.Abaturage bo mutundi tugali two mu murenge wa Kigali natwo dushonje duhishiwe.Gukorera ku Mihigo nibyo biteza umuturage imbere.
Kimenyi Claude.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *