Akarengane: Mukakamanzi Therese Uwamariya arasaba urwego rw’Umuvunyi ko rwamurenganura ku mutungo we wagendeye ku nyandiko mpimbano

Uwo mutungo uri mu karere ka Nyarugenge umurenge wa Kanyinya akagari ka Taba umudugudu wa Nyarusange. umuryango wa Nsengimana Prosper niho wari utuye mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu1994. 

Bahavuye bahungiye muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo mu cyahoze ari Zaire. Mu 1996 baratahutse bajya iwabo mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro ubu akaba ari mu karere ka Nyamagabe mu ntara y’amajyepfo y’u Rwanda.

Mukakamanzi Therese akomeje gutabaza (photo archives?

Uwo mutungo ugizwe n’amazu abiri yubatswe mu isambu ingana na Hegitali imwe irenga yegereye umuhanda wa kaburimbo Kigali_Musanze. Ubwo rero byaje kugibwamo n’abari abaturanyi ba Nsengimana Prosper arias Gikongoro mu buryo bwo kubohoza.

Mu Kwakira 2004 Ndagijimana Ethienne w’umwarimu yaje aturutse I Karongi mu yahoze yari Kibuye ubu ni mu ntara y’ Uburengerazuba.

Nk’uko abamuzi babivuga, aza ashaka icumbi aho muri Kanyinya, ahasanga Ntacyabukura Protegene murumuna wa Nsengimana Prosper nawe wari utuye muri uwo mudugudu.

Ubwo bagirana amasezerano y’ubukode mu nzu yari agiye kubamo kandi anarindishwa n’iyo nzu isigaye hamwe n’iyo sambu, nk’uko amasezerano abivuga.

Ndagijimana Ethienne yagiye muri iyo mitungo aratuza ntiyigera yishyura na macye, abari bayirimo Ndagijimana yabakuyemo avuga ko yahaguze!

mu mwaka wakurikiyeho wa 2005 Nsengimana Prosper yitabye Imana. Nyuma y’aho nibwo Mukakamanzi Therese Uwamariya umugore wa nyakwigendera yaje kureba iby’umutungo wabo, ari kumwe na Ntacyabukura Protegene.

Ubwo yabonanaga n’uwari umubereye mu nzu Ndagijimana Ethienne wari mwarimu aho I Kanyinya, yamubwiye ko nta mafaranga afite ariko ko azagaruka ubutaha kuyafata, bakaba bazumvikana uburyo bwo kuba yahagura.  

  

Ubwo Mukakamanzi Therese Uwamariya yagarukaga kwishyuza amafaranga y’ubukode, Ndagijimana Ethienne yamubwiye ko nta mwanya afite wo kuvugana nawe ko yajya kurega aho ashaka ko yahaguze kera.

Ubwo Mukakamanzi yaregeye inteko y’abunzi mu kagali kaTaba kayoborwaga na Madamu Mutesi Patricia, uyu nawe yamubereye urukuta rwo kumubangamira.

Ababyeyi ba Mutesi Patricie nabo hari inzu bari baragurishije Nsengimana Prosper mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ubwo yaje kuyigarurira yitwaje umwanya yari afite mu buyoyobozi kandi n’ubu yahawe kuyobora ahandi nyuma abonye ko banyirayo bahunze arayivugurura nyuma yaje no kuyigurisha.  

Ubwo rero byageze mu bunzi Ndagijimana Ethienne azana inyadiko ivuga ko yaguze inzu na Nsengimana Prosper ibihumbi magana atandatu (600,000Frw) itagira umugabo n’umwe wemeza ubwo bugure, itariho na Mukakamanzi Therese umugore we banasezeranye byemewe n’amategeko. 

Inteko y’abunzi yari ikuriwe na Habimana Chrisostome yanzura ko Ndagijimana Ethienne ariwe ufite ukuri agomba kwishyura amafaranga ibihumbi icumi (10,000Frw) by’ubukode n’andi ibihumbi ijana (100,000Frw) yasigayemo agura!

Gitifu tuvuze haruguru yakomeje kujya amushyiraho amananiza amwima kopi z’indangizarubanza kugera aho igihe cyo kujurira kigenwa n’itegeko kirangiye.

Aho aziboneye yajyanye ikirego mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge aregera iyo nyadiko mpimbano Ndagijimana Ethienne yaje akinga abantu mu maso ko yaguze, umucamanza  mu izina ry’urukiko avuga ko ibyo abunzi bakoze bigumaho.

Ubwo umucamanza yirengagije nkana ko n’ubundi abunzi nta bubasha bari bafite bwo kuburanisha urubanza rw’umutungo urengeje agaciro ka miriyoni 3 y’amafaranga y’u Rwanda.

Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Niyonkuru Francoise icyo gihe, ntibwabyishimiye bwajuririye iki kirego cy’inyandiko mpimbano mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Kuko iyi nyandiko yoherejwe muri Rwanda Forensic Laboratory (RFL) ubu yahindutse Rwanda Forensic Institute (RFI) cyahamije ko sinyatire y’iyo nyandiko bitirira Nsengimana Prosper itari umwimerere.

Ubushinjacyaha bwasabye ko Ndagijimana yahanirwa icyaha cy’inyandiko mpimbano ariko umucamanza yabyirengagije nkana aca urubanza avuga ko iby’abunzi banzuye bigumaho.    

 

Bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Nyarusange baganiriye na bamwe mu banyamakuru ntibashatse ko amazina yabo aza hano ku bw’umutekano wabo bagira bati: 

“ubwo bugure tutazi nk’abaturanyi b’uyu muryango wa Nsegimana Prosper ko harimo uburiganya uyu Ndagijimana yagiye akoresha ahantu hose kugirango yigarurire uyu mutungo.

Turasaba ko rwose inzego zose zibifitiye ububasha zahagurukira iki kibazo zigakora n’iperereza hano muri Kanyinya ukuri kukajya ahagaragara.”

ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *