Urugiye kera ruhinyuza intwali:Rev Ndayizeye Isaie munzira ebyeri mu itorero ry’ADEPR kwegura ku neza ,kweguzwa ku ngufu.

Amadini mvamahanga kuva ageze mu Rwanda buri munyarwanda yagiye ayoboka akurikije imyumvire ye.Inkuru yacu iri mu itorero ry’ADEPR .Ntabwo tujya mu mateka yo mu itorero ry’ADEPR,ahubwo turi mubibazo biyugarije bitezwamo na Rev Ndayizeye Isaie.Ibanga ry’ubwizere rishingiye k’urukundo n’ubukiristu Rev Ndayizeye Isai nibyo yabanje kwica akigabirwa itorero ry’ADEPR.Ubu rero biravugwako,birabonekako,byemejweko Rev Ndayizeye Isai yacanye umuriro mu itorero ry’ADEPR none kuwuzimya bikaba byamunaniye.Rev Ndayizeye Isai ngo abwira Abapasiteri n’abakozi bo muri ADEPR ko yahawe na FPR,ko ariyo izamwambura itorero.Abapasiteri nabo cyane abo Rev Ndayizeye Isai ashinja kugambanira itorero ry’ADEPR nabo bakavugako ar’abakada ba FPR kuva igihe cy’urugamba rwo kubohoza igihugu.Aha rero niho hahanzwe amaso Gasamagera Wellarars Umunyamabanga mukuru wa FPR kugirengo akemure ibibazo.Tugiye kujya mu nzira zerekana uko Rev Ndayizeye Isai yakwegura ku neza ataraseba mu itorero ry’ADEPR.Rev Ndayizeye Isai ubwe yirukanye Abapasiteri abaziza ko batize ivugabutumwa,kandi ubwe nawe atararyize,ubu arimo aryiga.Rev Ndayizeye Isai yakoze ivangura mu itorero ry’ADEPR ,aho yishyuriye bamwe kujya kwiga ivugabutumwa,abandi ntabishyurire.Kuva inzego za Leta zaramwandikiye ibaruwa zimusaba kwishyura imisoro yanyereje.Inzira yo kweguzwa ku ngufu.Aha niho hagiye kumubera igisasu cyane ko yakoze amakosa adakwiye kwihanganirwa yo kurema urwangano hagati muri Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda iyobowe na FPR ,kandi mundangagaciro zayo harimo gusenya ibisigisigi byashenye u Mbere y’uko ADEPR igira abakiristu n’abanyarwanda bo mu Rwanda ruyobowe na FPR,bikaba bidakwiye ko ADEPR yaba indiri y’amacakubiri n’urwangano kuko aho byagejeje u Rwanda harazwi.

Ubwo Rev Ndayizeye Isai yandikiraga Rev Ntakirukimana Theoneste ibaruwa imushinja kugambanira itorero ry’ADEPR no kumwambura inshingano byahise bihindura isura .Rev Theoneste Ntakirukimana yandikiye Rev Ndayizeye Isai ibaruwa imwerekako yinjije ikizira ahera.Nkuko tubikesha ibaruwa yandikiwe Isaie Ndayizeye imwambura inshingano birerekanako RGB yamuhaye nidatabara vuba ADEPR ishobora gusenyuka.Niba RGB iyobowe na Kayitesi Usta ivugako ishinzwe imiyoborere myiza,yo iyireba ibirimo kubera muri ADEPR ibona harimo ibyishinzwe mu nshingano zayo?Rev Ndayizeye Isai kuva yakwinjira muri ADEPR yihutiye kwirukana Abapasiteri babaye abasirikare kuva FPR itangije urugamba rwo kubohoza igihugu.Bamwe muribo bagannye inkiko baratsinze batangiye kwishyurwa.Abandi Ndayizeye Isai yirukanye nabigeze kuyobora ADEPR mbere y’uko ayigabirwa

Buri mupasiteri wandikiwe ibaruwa na Rev Ndayizeye Isai wese aragira ati”twe tuzagana inkiko kuko Ndayizeye Isai ntabubasha afite butwambura umuhamagaro wa Gishumba cyane ko twe twawize we atarawiga.

Rev Ndayizeye Isaie ushinjwa na Rev Ntakirukimana Theoneste kumukorera iyicarubozo(photo archives)

Ndayizeye Isai arashinjwa na Rev Theoneste Ntakirukimana ko yihimbiye amabwiriza akayadoda tariki 12/9/2021 kandi yari yaramwirukanye tariki 28/7/2021. Aha ngo Ndayizeye Isai yashingiye ku masezerano ashyirwaho umukono n’umukuru w’itorero.Aha byaje guteshwa agaciro na Sibomana Jean kuko yavuzeko aramahimbano.Ndayizeye Isaie yaregewe RIB none ikirego cyageze muri Parike.Mugihe rero Rev Ndayizeye Isai yandira Rev Theoneste Ntakirukimana ko amwambura inshingano.Rev Theoneste Ntakirukimana nawe ati”Wowe Ndayizeye Isaie nkwambuye inshingano uzakomeza kuyobora ntazo ufite harakurikiraho iki?

Ubuyobozi bw’ikinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo.com har’amakuru bugirengo bubabaze avugwa mu itorero ry’ADEPR muyobora.Ayo makuru nayo kwambura Abapasiteri inshingano.Kuko Abapasiteri wambuye inshingano badutangarije ko wabarenganije ukababezhyera ubashinja kugambanira itorero.Mwe nkabanditse ibaruwa mutange ishusho y’uko ikibazo gihagaze mu itorero ry’ADEPR?

Rev Ntakirukimana Theoneste wambuye Ndayizeye Isaie inshingano za Gishumba (photo archives)

Itegeko rinyemerera guhabwa amakuru nawe rikwemerera gutangazwaho inkuru uhawe umwanya kubikuvugwaho kuko ur’umuyobozi mukuru k’urwego rw’igihugu

 

Ndayizeye yanze gusubiza turinze dukora inkuru.Abizerwa batandukanye twaganiriye banze ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo bagize bati”Har’ubwo umuntu umwibeshyaho ukamuha inshingano adashoboye.Si Ndayizeye gusa ukoze amakosa no kuva k’urwego rw’isibo kugeza muri Ministeri babamo.Umwe yagize ati”Twe tukimara kubona Ndayizeye yandikiye Abapasiteri abashinja ubugambanyi bwo kugambanira itorero ry’ADEPR,twasanze ubwe yabibye urwangano mu banyarwanda cyane ko abahohotera ar’abanyarwanda.Twe icyemezo twatangiye kukigeraho cyo gukuraho ingona ya Ndayizeye kuko ntaho yageza itorero ry’ADEPR.Abasesengura basanga Ndayizeye yarahawe inshingano zitarize,bityo umusanzu yatanze ukaba aruriya ntawundi yarafite.Amakuru yandi avahizewe n’uko uzasimbura Ndayizeye yatangiye kurambagizwa.Ubutaha tuzabagezaho uko inzego ziriho zitegura ubuyobozi bushya mu itorero ry’ADEPR.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *