Akarere ka Kayonza visi Meya Munganyinka Hope yakingiye ikibaba Koperative Indatwa ihohotera Kayiranga David imutwarira umuceli.
Mugihe Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda ihora ibwira abayobozi ko umuturage agomba gukorerwa ibikorwa bimuteza imbere,ariko mu karere ka Kayonza ho wagirango izo mpanuro ntizibareba.Mugihe bivugwako mu karere ka Kayonza akarengane kavuza ubuhuha umwe k’uwundi arasaba kurenganurwa,kuko benshi bashoye imitungo yabo bahuye n’igihombo.
Ubwo inkuru yasakaraga ko Koperative Indatwa iyoborwa na Batibuka Laurent yagiye murugo rw’umuturage witwa Kayiranga David bakahakura umuceli ungana na 10450 kg,bamubwira ko bucya bakamwishyura,ariko kugeza n’ubu bakaba baramwambuye.Nibwo twatangiraga gushakisha amakuru cyane ko havugwagamwo visi Meya Munganyinka Hope ushinzwe ubukungu mu karere ka Kayonza.Abo muri Kageyo mu murenge wa Mwili tuganira banze ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo,ariko bagize bati”tariki 9 gashyantare 2023 nibwo Koperative Indatwa yagiye murugo kwa Kayiranga David ihakura umuceli.Umwe yadutangarijeko Batibuka Laurent afatanije na Ndayisaba Eliab bo batwaye uriya muceli bagamije kuzambura Kayiranga David,undi we yakomeje adutangariza ko uburiganya bwo kwambura Kayiranga David bwashimangiwe na visi Meya Munganyinka Hope ,kuko mu nama zakozwe ntamwanzuro yakoze.
Umwe mubashinzwe umutekano mu karere ka Kayonza tuganira yanze ko amazina ye atangazwa,kubera umutekano we tuganira yagize ati”birababaje biteye agahinda aho abaregwaga gukora ubujura bw’umuceli wa Kayiranga David aribo visi Meta Munganyinka Hope yahaye inshingano zo gukemura ikibazo.Ariko benshi muri abo bakoze amakosa muri Koperative Indatwa bamaze kuvamo abandi baratoroka.Undi wavuzweko ariwe Nyirabayazana w’ikibazo cya Kayiranga David n’uwitwa Ndayisaba Eliab,kuko yanakoze inyandiko mpimbano yiyitirira ibikorwa bya Kayiranga David.Uyu uvuga rikijyana mu karere ka Kayonza yadutangarijeko Ndayisaba Eliab ngo yaba yaranditse urwandiko rusaba imbabazi aduha na kopi yarwo.Kuba rero ikirego cyarageze murukiko ntibivuzeko inzego zindi zarebera akarengane gakorerwa umwenegihu.Twsgerageje gushakisha amakuru kuri Kayiranga David ,ngo twumve icyo avuga k’u bibazo yatejwe na Ndayisaba Eliab afatanije na Koperative Indatwa bakingiwe ikibaba na visi Meya Munganyinka Hope ntitwabasha kumubona.
muraho,
Nitwa Ephrem Nsengumuremyi nyobora ikinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo.com
Mu karere ka Kayonza mubereye umuyobozi haravugwamo ikibazo cy’uko hariho umuturage witwa Kayiranga David mwanyaze umuceli we yari yarahinze mu murenge wa Mwiri , twagirengo tumenye niba azishyurwa cyangwa atazishyurwa?
Itegeko rinyemerera guhabwa amakuru nawe rikwemerera gutangazwaho inkuru wahawe umwanya ku nkuru ikuvugwaho,niyo mpamvu twaguhaye ijambo ku bikuvugwaho.
Ntabwo visi Meya Munganyinka Hope yigeze asubiza . Amakuru atugeraho nay’uko mu karere ka Kayonza habaye inama visi Meya Munganyinka Hope agashimangirako Kayiranga yahinze adafite uruhushya rwa Ministeri y’ubucuruzi n’inganda,kandi ko itegeko ryayo risimbura itegeko nshinga.Aka karengane kakaba kerekana ko ariho hahaye icyuho Ndayisaba Eliab akiyitirira umusaruro wa Kayiranga David.
muraho,
Nitwa Ephrem Nsengumuremyi nyobora ikinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo.com
Har’amakuru atugeraho ko Koperative uyobora yitwa Indatwa yatwaye umuceli w’umuturage kugeza na n’ubu ikaba itaramwishyura?twagirengo tumenye uko ikibazo giteye?niba muzamwishyura cyangwa mutazamwishyura?
Uyu uyobora Koperative Indatwa nawe yanze kugira icyo avuga k’u nkuru zimvugwaho,cyane ko uruhururikane rw’ibibazo byugarije abahinzi b’umuceli byaburiwe igisubizo.