Inyota y’irari yatumye Uwimana Ibrahim yinjira ubutinganyi bamutoteje ahungisha amagara ye aratoroka.
Uko bucya bukira isi iragenda yugarizwa n’imico itandukanye,imwe igatsemba iyo mubihugu bikiri munzira y’amajyambere harimo n’igihugu cy’u Rwanda.Aha niho hashingirwa hamaganwa itsinda ry’ababana bahuje ibitsina aribo batinganyi.Amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com aravuga ko ngo umwe mubasore babayislamu witwa Uwimana Ibrahim yatatiye umuco nyarwanda ,kongeraho n’amahame y’Idini rya Islamu yinjira ubutinganyi.
Bamwe mubatuye mu murenge wa Rwezamenyo ho mu karere ka Nyarugenge bagize bati”Umuryango wa Amuza n’umugore we Nyiramasoni Khadja batunguwe no kubona umwana wabo Uwimana Ibrahim yadutanye ubutinganyi ntibyabashimisha bashingiye ku myemerere yabo y’Idini ya Islamu amakimbirane avuka ubwo.Abavandimwe ba Uwimana Ibrahim n’abaturanyi nabo bahuje idini bahise bamwamagana.Uko ubutinganyi benshi bafa nk’amahano Uwimana Ibrahim yarahunze.Ikindi cyaje ngo gutera ubwoba Uwimana Ibrahim nuko benshi mubo bahuje imyemerere bakamubwirako yicwa.Benshi mubo mu murenge wa Rwezamenyo twaganiriye bakangako twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo bagize bati”Uwimana Ibrahim yaratotejwe kugeza naho yabwirwagako natava mubutinganyi azicwa.Kugeza Ubu dukora inkuru twari titarabona abo mu muryango we ngo twumve icyo babivugaho.
Gusa bivugwa ko Nyirasoni Khadja nyina wa Uwimana Ibrahim we yaramushyigikiye.
Murenzi Louis