Akarere ka Nyarugenge:Umurenge wa Kigali hasojwe amahugurwa yabakora Irondo ry’umwuga umufatanyabikorwa GAMICO Ltd ahabwa igihembo cy’ishimwe.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 30 ukuboza 2023 Mu Murenge wa Kigali hasojwe amahugurwa yabakora irondo ry’umwuga yari amaze iminsi itatu, yateguwe mu rwego rwo kongerera ubushobozi abanyerondo 221 aho bayasoje bapimwa indwara zitandura, hatagwa n’ibihembo byishimwe ku tugali twahize utundi mu gukusanya amafaranga y’irondo.

GAMICO Ltd yahawe igihembo cy’ishimwe

Mu gusoza aya mahugurwa kandi umuyobozi wa kampani Gamico Ltd yashyikirijwe igihembo cy’ishimwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Bwana Emmy Ngabonziza, mu rwego rwo kumushimira nk’umufatanyabikorwa myiza w’akarere cyane mukubungabunga umutekano no gutera inkunga ibikorwa byoguteza imbere irondo.

Utugali twahize utundi mu gukusanya amafaranga y’irondo twahawe igihembo cy’ishimwe.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Bwana Emmy Ngabonziza yabibukije ko umutekano ariwo shingiro rya byose, abasaba gukora kinyamwuga, gukorana neza n’abaturage bakamenya amakuru hakiri kare bagakumira icyaha kitaraba, yabasabye kandi kwirinda imyitwarire mibi no kugira imikoranire myiza hagati yabo, Yanabibukije ko ibyo biga bitagomba kuba amasigara kicaro ahubwo bikwiye kubaranga mu kazi kabo ka buri munsi.

DEA w’Akarere ka Nyarugenge, Gitifu w’Umurenge wa Kigali n’inzego z’umutekano

Ati:” Ibyo mwigiye muri aya mahugurwa muzabigendereho igihe cyose indanga gaciro mukuye hano muzazikoreshe muba intangarugero ku bandi.”

Yakomeje ashimira Umuyobozi wa kampani GAMICO ltd kubikorwa by’indashyikirwa amaze kugeza muri uyu murenge cyane mu guteza imbere irondo.

Abakora irondo ry’umwuga bose bahawe inkweto zizabafasha kunoza neza akazi kabo.

Umuyobozi wa GAMICO ltd Jean Philippe Ndagijimana yashimiye ubuyobozi bw’akarere ku igihembo cy’ishimwe yahawe abizeza ubufatanye muri byose.

Ati:”Imbamutima ni nyinshi kubwi igihembo nahawe ndabashimiye cyane,irondo ry’umwuga ni ingirakamaro kumutekano w’ibyo dukora ndetse n’abaturage muri rusange ni muri urwo rwego natwe dukora ibishoboka murwego rwo kugira ngo rikorwe neza kandi mu uburyo bunoze kandi ndakomeza kubizeza ubufatanye muri byose.”

Irondo ry’umwuga ryasoje amahugurwa

Umunyamabanga nshigwabikorwa w’Umurenge Christophe Ntirushwa yavuze ko aho irondo ryavuye naho rigeze ubu ari heza harimo itandukaniro rinini cyane ari ibikwiye kwishimirwa ndetse rikarushaho kunozwa neza.

Akagali ka Rwesero kesheje umuhigo

Abagize irondo ry’umwuga muri aya mahugurwa bigishijwe,Amasomo yo gukunda igihugu,Amasomo yo kunoza inshingano,Amasomo yo gukumira no kurwanya ibyaha,Amasomo yo kugira indangaciro na kirazira hamwe n’imyitwarire iboneye mu nshingano z’irondo ry’umwuga.

Abakora umwuga w’irondo bapimwe indwara zitandura.

Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *