Abafana bati:Imisifurire iduciye kuri stade
Imisifurire idahwitse, gutekinika ni bimwe mu bintu bigenda bica abafana benshi ku bi buga byo mu Rwanda .Kudahemba abasifuzi nibyo bikomeje kubyara ibikorwa bibi bikorerwa ku bibuga bitandukanye.Ibikorwa bibi bihakorerwa bidashimisha abafana baba bishyuye amafaranga yabo ndetse n’umwanya baba bataye bajyya ku mastade kureba umupira abandi baturutse no mu Ntara.
Umwe mu mikino inkundwa n’abantu benshi ku isi mu ngeri zose n’ibitsina byose ni umupira w’amaguru. Niyo mpamvu umwe mu bahanzi b’i byamamare Nyafurika Casimry Zaozuba we yahisemo guhimbira abayobozi, abafana buwo mukino n’abakinnyi muri rusange indirimbo mu rurimi rw’igifaransa yise “football ce n’est pas la guerre,football c’est savoir fair” ashaka gusobanura ko umupira atari intambara.
Iyo ugeze mu bihugu by’i Burayi ukavuga umukino (a game) bo basobanukirwa ko uvuze “football” (Umupira w’amaguru). Iki n’icyimenyetso si musiga cyerekana ukuntu umupira w’amaguru ukunzwe muri ibyo bihugu kandi uhabwa n’agaciro hatibagiranye n’abafana bawo, wajya muri Amerika naho ukahasanga basket ariyo bita “American ball”nabo niwo mukino bakunda banawuha agaciro.
Uko isi yagiye itera imbere, niko n’umupira w’amaguru nawo wagiye utera imbere urushaho kugira abafana benshi, mu myaka 1970 mu bihugu by’Afrika nt' abafana bari bahari bafanaga amakipe y’i Burayi nk’uko bimeze muri iyi 'myaka aho usanga amakipe akomeye nka Arsenel,Man Utd,Barlcerona zigihe zigira abafana mu migabane yose nkuko mu bihugu zibarizwamo bimeze.
Muriri terambere ry’umupira w’amaguru niho haje no kuzamo icyitwa gutekinika aho abayobozi runaka batanga inyoroshyo kugirango yaba ikipe cyangwa igihugu kibashe kubona biyoroheye ibyo cyifuze, niyo mpamvu mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ubu abayobozi baryo bakurikiranyweho ugutekinika bakoze bagahabwa ikitwa inyoroshyo (ruswa).
Reka mve hanze iyo nze iwacu hano mu Rwanda, umupira w’maguru naho niwasigaye inyuma hari abafana hari n’amakipe ndetse n’ubuyobozi. Ariko ikibabaje nuko aho gutera intambwe ujya imbere ahubwo utera intambwe usubira inyuma, impamvu niki? Ntagiye kure, mfatiye ku mukino uherutse wa nyuma (final) w’igikombe cy’amahoro (Amahoro cup) wahuje Polisi FC na Rayon Sports FC amakipe yose abarizwa mu kiciro cya mbere muri Shampiyona y’u Rwanda yageze kuri final aruko yakoze akazi kanini ko gutsinda andi makipe nayo atoroshye niyo mpamvu uwo mukino wahabwaga agaciro mu bafana dore ko ayo makipe yombi afite ahatandukanira imwe n’iya abashinzwe umutekano indi niya abaturage bose, imwe igira abafana benshi cyane indi ikagira abafana bacye cyane,aho niho atandukanira.Ubwo twaritugiye kureba uwo mukino, nabajije umwe mu bafana b’imena ba Rayon Sports nzi yuko akunda umupira muri rusange mubonye yibereye muri shuguri .
Nibwo mubajije impamvu atagiye gushyigikira ikipe ye ?Yanshubije mu magambo ntasobanukiwe ako kanya ariko naje gusobanukirwa nyuma y'umupira urangiye kuko icyo yashakaga cyari kigaragariye buri wese.Yatangiye agira ati:Ntaho jya kuko namenye ko umukino bawutekenitse”, sinigeze mubaza uko watekenitswe n’abawutekenitse n’ikipe yatekenikiwe.
Njyeze muri Stade iyo mvugo nakomeje kuyumva noneho berura ngo igikombe kigomba kujyanwa na Polisi FC, ariko abo bose babivugaga wasangaga nta gihamya babifitiye.
Umukino utangiye, amakipe yose yakinaga neza ku mpande zose, mu minota ya mbere ikipe ya Rayon Sports yabonye igitego cyiza gisobanutse n’umuntu wese udafana Rayon yemeye ko ari igitego ,ariko icyaje gutangaza abafana, umusifuzi wo hagati Kagabo Issa yaje kwanga icyo gitego impamvu niwe uyizi kuko niwe mucamanza wanyuma.
Nyuma yo kwanga icyo gitego cyari gihagurikije abafana amagana ba ba Reyon basubiye mu ntebe zabo basubira muri ya mvugo ngo umukino bawurangije kuwutekinika ndetse umwe abwira mugenzi we ati, twitahire umukino bawubihije. Uko umukino wagenda urangira niko byagaragarariga buri wese ko ikipe ya Rayon Sports yarisigaye ikina n’umusifuzi Kagabo Issa kurusha uko yakinaga n’ ikipe ya Polisi FC bari bahanganye mu kibuga.
Umukino warangiye ikipe ya PolisiFC yegukanye itsinzi ariko nayo uwo mupira bahanye wabyaye igitego ukaba uwari wakorewe ikosa yari umukinnyi wa Rayon ariko birangira ariwe uhanwe aha abari kuri stade baribuka uko umutoza Kayiranga yatanze umugabo ho Imana apfukama yerekana ko arenganijwe ari nawo umupira wabyaye igitego ku munota wa 87.Nyuma y’umukino nk’uko bisanzwe itangazamakuru ryabajije abatoza ku mpande zose yaba utsinze ndetse n’utsinzwe,?uwabanje kubazwa icyo avuga k’umukino ni Kayiranga Jean Baptsite umutoza wa Rayon Sports yashubije muri aya magambo ati “ndashimira Imana ko nayimenye,ati icyampa nabayobora umupira w’amaguru nabo bakamenya Imana ati :Ahari hajya hakora ukuri utsinze akaba ariwe utahana itsinzi”,itangazamakuru rimubaje icyo yashakaga kuvuga?Asubiza ati,“mujyende murebe ama image kuri TV muzabona ukuri” arekeraho.
Igikombe n’ibihembo byagiye gutangwa abafana b’umupira w’amaguru bivovotera imisifurire, bavuga ko batazagaruka ku ma stade niba ari uko bizajya bigenda igikombe runaka cyikitwa icya makipe runaka, Impamvu batangaga nyuma y’umukino koko irumvikana uko ikipe ya Rayon Sports itagikwiye n’amakipe agikwiye kubera n’umunsi wo kwibohora uba wabaye n’uruhare bagize mu kwibohora, ese ntakuntu iri rushanwa ryazahindura izina rikitwa umukino wa gicuti (Friend mach) mu mwanya wi kwitwa irushanwa (Tournment) bakabwira abatoza n’abafana ko igikombe ariki kipe runaka bakerekana n’impamvu n’abatoza bagatoza babizi ndetse n’abafana bakajya kuri stade babizi bitari mu marenga? icyo umuntu yakwibaza niki? ese koko umupira w’u Rwanda nta transiparency ugira,ese Ishyirahamwe ry’umupira w'amaguru Ferwafa ryo ririgenga? Aha niho dushaka ibisubizo.Ukuriye abafana ba Polisi FC ariwe Vandame yivugiye kuri micro zitandukanye ko bateguye bagatekenika kugirango babone igikombe.
GAKWANDI James