rucaguUmutekano uhamye :umusingi w’iterambere

Rucagu Boniface yakubise umucengezi inshuro mu majyaruguru ubumwe ngo kaci kaciiiii!!!!

Umutekano aho wageze byose biraboneka.

Rucagu yabaye nkawa mugabo bwoba wazanye imbogo imuhetse ku mugongo wayo ikaza kwicirwa ibwami.Rucagu yasabye FPR kumugabira Ruhengeri nawe akazana umutekano akamenesha umucengezi.Rucagu yabigezeho amashyi ngo kaci kaciiii!!!.

Mbere yuko twinjira mu nkuru yacu twashakaga kwerekana ko intambara irwanwa mu nzira nyinshi kugeza uyitsinze cyangwa ukayitsindwa.Umugabo Rucagu Boniface yumvikanye mu ngoma zose zayoboye u Rwandakugeza bamwe bamwise <<Nkejuwimye>>Abasesengura basanga gukunda igihugu bitandukana no gukunda ishyaka riri ku butegetsi.

rucagu

                                  Umutahira mukuru Rucagu

Igihe umucengezi yari yibasiye amajyaruguru nibwo Rucagu yumvikanye ko ari Perefe wa Perefegitire ya Ruhengeri arinayo akomakamo.Abantu batandukanye twaganiriye mu ngeri zose babanje kumpa urugero rw'umugani w'umugabo bwoba waje kuregerwa umwami ,nyuma akaza guhabwa igihano cyo kujya guhiga imbogo yabuzaga abajyanaga ituro ibwami.

Aba nabo bati:Rucagu yagabiwe Ruhengeri ari nayo akomokamo ,kandi umucengezi isasu rye rivuza ubuhuha kugeza naho yaramaze gufunga imihanda ya Kigali n'amajyaruguru.Rucagu we ntabwo yarebeye izuba umucengezi kuko yamukubise inshuro amahoro aba yose kugeza ubu. Iyo ugeze mu gice cy'intara y'amajyaruguru uhasanga ibiganza bibiri biramukanya byanditseho amagambo akaze atanga ubworoherane,bose bemeza ko ari igihangano cya Rucagu.

Bamwe mu basirikare batandukanye bayoboraga ingabo mu majyaruguru twaganiriye badutangarije ko Rucagu yakoze akazi gakomeye cyane kuko yarwanye urugamba  nkuko nabo barurwanaga.Ikindi kuba yarakuye abanyarwanda benshi mu mashyamba ya Kongo aho yagiye yigisha ko mu Rwanda ari amahoro ,uwo yigishije nawe akigisha abandi.Rucagu ni Umutahira mukuru w'intore z'u Rwanda .

Itorero ry'u Rwanda ririgisha abana bakiri bato kugeza naho buri mwaka abana b'abanyarwanda baba mu mahanga baza kwigishwa umuco w'u Rwanda bikaba binashimangirwa n'abagiye mu mahugurwa bahagurukiye kuri STADE Amahoro Remera.Ibi nibimwe mu bikorwa byo kwibohora biba bigikomeza.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *