Ishyamba si ryeru mu ikipe ya Rayon sports ubukomisiyoneri buravuza ubuhuha.

Utagera aragereranya,utakunda Rayon sports yakanatekereza uwamuhaye inshingano zo kuyiyobora.Uko bucya bukira birarushaho kuzamba no kuganisha habi ikipe ya Rayon sports.Uwayezu Fidel wagabiwe ikipe ya Rayon sports 2021ntagire umusaruro w’intsinzi yerekanye benshi baracecetse kuko batinyaga uwamugabiye.Umwaka 2022 abakunzi b’ikipe ya Rayon sports nabwo barihanganye bagira bati”Uwayezu Fidel ntabwo amenyereye iby’umupira w’amaguru , ahubwo tumufashe turebe ko haricyo twageraho.Umwaka 2023 wo wabayemo agahebuzo ,kuko we n’uwari umutoza Haringingo Francis bakoze amahano.Ubumwe bw’abakunzi b’ikipe ya Rayon sports bwahurijwe hamwe igikombe cy’Amahoro gitaha k’ubururu n’umweru habyinwa Murera.Umwaka 2024 nibwo Uwayezu Fidel na Patrick Namenye baketsweho kurya ifaranga ry’ikipe yo mugihugu cya Libya,aha niho abareyo bari bateze gusubira mu matsinda,ariko icyizere gishirira kuri Pele stadium Kigali.Abakunzi b’ikipe ya Rayon sports bagaya Uwayezu Fidel bashingiye ku binyoma nkaho yabeshyeko yasanze mu ikipe ya Rayon sports amadeni angana na miliyoni maganinani z’amafaranga y’u Rwanda.Aha yabajijwe uko yayabonyemo aryumaho,abajijwe niba hariryo yishyuye?nabwo yararuciye ararumira.

Uwayezu Fidel yaje kuvumburwaho kugura abakinnyi badashoboye kandi abaguze amafaranga menshi.Uwayezu Fidel yavumbuweho kugura abatoza nabwo mu bwiru,aha biterwa n’uko umuterankunga Skol igurira Rayon sports,ikanabahemba.Uwayezu Fidel afite ikigirwamana cyitwa Namenye Patrick akaba ariwe bafatanya kuyisenya.Abakunzi b’ikipe ya Rayon sports babwiye Uwayezu Fidel guhindurira Patrick Namenye akazi akava mu igurwa ry’abakinnyi,ariko kugeza nubu byarananiranye.Kugira imvugo zibiba urwangano nibyo byaranze Uwayezu Fidel cyane ko yageze naho yiyemererako yakwica umuntu.Icyegeranyo cyerekanako ikipe ya Rayon sports igeze aharindimuka.Abakinnyi bava mu mahanga bagacumbikirwa muri Hotel ya Fidel iba mu karere ka Bugesera.Abakunzi b’ikipe ya Rayon sports barasabako Uwayezu Fidel yasubizwayo kuko azambije ubumwe bw’abakunzi bayo.
Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *