Ishyamba si ryeru hagati y’abashoferi n’abakozi ba RURA kubera amande y’ibihumbi magana abili.


Uko iminsi ishira indi igataha niko mu isi hagenda hazamo iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga Ibi bifasha Leta kugenzura uko umusoro winjira ntawuwinyereje cyangwa amande atangwa ku bihano biba byahawe abatubahirije amategeko.Inkuru yacu iri hagati y’abashoferi n’abakozi ba RURA ikigo ngenzuramikorere cya Leta.Kuki abashoferi binubira gucibwa amande y’ibihumbi magana abili y’u Rwanda?kuki RURA ica ayo mande?tariki 20 Ukwakira 2022 nibwo habaye ikibazo leta ikwiye guhagurikira,kuko abagenzi bari batwawe n’umushoferi wa minibus yavaga Kamonyi ijya Nyabugogo yafashwe n’umukozi wa RURA.Umushoferi witwa Yundayi azwi mu matagisi kuva 2002 .Ubwo umukozi wa RURA yafataga uwo mushoferi yasabye abagenzi kwerekana amatike.

Abashoferi barinubira akarengane bakorerwa (photo archives)

Abashoferi barinubira akarengane bakorerwa (photo archives) I’ll

Umushoferi yabwiye umukozi wa RURA ko imashini yapfuye amusaba imbabazi.Icyakurikiyeho umukozi wa RURA yamwatse Premis na carte joune.Yundayi yarabimuhaye arangije ati “mwebwe muzatuma abanyarwanda bahunga igihugu mwe mukorera umwanzi wa FPR.Yundayi ati “ay’amafaranga muduca yagatsi yanditse murihe tegeko?ati muzatuma abanyarwanda biyahura.Mu mvugo zikakaye Yundayi yakomeje kubwira abapolisi n’uwo mukozi wa RURA ko ibyabo bizasubirwamo.Abapolisi bakuye Yundayi mu modoka bamubwira kureka umujinya.Yundayi yongeye kubabwira ko yabagonga yashaka agasazira muri Gereza.Abapolisi babwiye Yundayi kujya kwishyura amande akajya atanga amatike.Ubwo Yundayi yasubiraga kwatsa imodoka abagenzi bagize ubwoba kuko bagirengo arayikubita ku giti cyangwa igonge izindi.Muriyo minibus harimo uwitwa Gatari yavuzeko agiye gufata imiti i Ndera kuko bamufungiye ivatire bamuca ibihumbi magana ane kandi yaratwayemo umwana we n’uw’umuturanyi abajyanye ku ishuri.Mukandoli Beatrice we yatangarije ikinyamakuru Ingenzi na ingenzinyayo com ko abakozi ba RURA bateye abantu batunze ibinyaruziga ibisazi kuko baca amande bitekerereje.Mukandoli we ati “bamfatiye moto ariyo yari ntunze n’umuryango wanjye none narayibuze ngera kuri polisi trafic ati ngoho rebamo plaque yawe nkayibura,none nabuze icyo nakora n’abana banjye ntabwo bagiye kwiga.ingenzi ubwose bapfuye gufata moto ntakosa yakoze ifite ibyangombwa byose?Mukandoli moto iyo yafashwe na camera mpita mbona ubutumwa (sms) kandi iyo ntayo nabonye,ikindi bakuyeho mubazi.Imisoro n’ubwishingizi irabyujuje.Nkubu Leta yakuyeho amakoperative imigabane y’abanyamuryango ihomberamo ibeshyako amadeni za koperative zari zifitiye abantu ko azishyurwa nta nakimwe cyakozwe.ingenzi wumva igisubizo arikihe? Mukandoli igisubizo n’uko umunyarwanda yareka kujujubywa ,urugero nko kuba barakuyeho amakoperative byateye igihombo iyo migabane ntawuzi irengero nibyo bitera abantu indwara zo mu mutwe abatazi kwihangana Igisubizo kindi n’uko RURA yagabanya amande ica kuko guca moto ibihumbi ijana kuzamura bitera uburwayi bwo mu mutwe Abo bireba n’imwe muhanzwe amaso mugihe mwashakishaga igitera uburwayi bwo mu mutwe.Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *