Ubutabera: Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwahamije Murangira Jean Bosco n’amashumi ye icyaha cyo kwica Twagirayesu Samuel bahanishwa igifungo cy’imyaka cumi n’itanu.

Ubwo umucamanza yinjiraga mucyumba cy’urukiko aje gusoma imanza nshinjabyaha,benshi bari bategereje kumva uko asoma urwa Murangira Jean Bosco n’amashumi ye bakubise Twagirayesu Samuel bakamwica.Umusaza Ndahimana Floduard se wa Nyakwigendera Twagirayesu Samuel bamaze gusoma urubanza rwabishe umwana we bagahanywa icyaha yagize ati”Imana irandenganuye kuko Murangira Jean Bosco yanyiciye umwana aransuzugura”Imyaka cumi n’itanu niyo y’igifungo cyakatiwe Murangira Jean Bosco n’amashumi ye.Iburana ubwo ryaberaga muruhame murukiko rwisumbuye rwa Muhanga benshi bumvise uko Murangira Jean Bosco n’ishumi ye Ndanyunzwe Sulieman baburanye,bose babonye ko amaraso y’inzirakarengane azabasama.Nibande bishe Twagirayesu Samuel?
Igitero cyagabwe kuri Twagirayesu Samuel cyarimo Rugendo Juvenal hamwe na Ndanyunzwe Sulieman.Aba bicanyi bamaze kumufata bamufungiraniye mubwiherero.Ubwo batangiraga igikorwa cy’ubuhotozi ninabwo Murangira Jean Bosco yahageze nawe arakubita kugeza bamurembeje.
Murangira Jean Bosco yakoze amakosa menshi,none ahamwe n’amaraso ya Twagirayesu Samuel.

Dr Nteziryayo Faustin Perezida w’urukiko rw’ikirenga (photo archives)

Umuryango wa Nyakwigendera Twagirayesu Samuel washimye ko uhawe ubutabera mugihe Murangira Jean Bosco n’amashumi ye bahoraga baberekako ntacyo babakoraho.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *