Irushanwa rya CAF champions league Pyramids fc yongeye kwereka APR fc ko iciriritse itaramenya amatsinda
Ikipe ya Pyramids fc yo mu Misiri yatsinze APR fc ibitego 3-1 byongera gutuma indoto zayo zo kwerekeza mu matsinda ya CAF Champions League zirangira indege yayijyanye iyigarura Kigali itazimye.
Uyu war’umukino
wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri muri CAF Champions League .Kuwa gatandatu sa mbili z’umugoroba nibwo abakunzi b’ikipe y’APR fc ,kongeraho abakeba bayo bari bategereje kureba uko isezererwa mu majonjora itagiye mu matsinda. Ikipe zombi zanganije igitego 1-1 wabaye muri cyabanjirije gishize kuri Stade Amahoro.
Abakinnyi 11 umutoza w’ikipe ya Pyramids fc Krunoslac Jurcic yabanje mu kibuga; El-Shenawy, Mahmoud Marei, Ahmed Sami, Ibrahim Blati Toure, Fiston Kalala Mayele, Ramadan Sobhi, Mostafa Mohamed Fathi, Fagrie Lakay Mohamed Chibi, Mohamed Lashin na Mohamed Hamdi.
Abakinnyi 11 umutoza w’ikipe y’APR fc Darco Novic
yabanje mu kibuga; Pavelh Nzila, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Niyomugabo Claude, Byiringiro Gilbert, Seidu Dauda Yussif, Taddeo Lwanga, Mohamadou Lamine Bah, Mugisha Gilbert, Ruboneka Jean Bosco na Mamadou Sy.
APR FC yinjiye mu mukino izi neza ko kugira ngo ikomeze igere mu matsinda isabwa gutsinda 1-0, 2-0, 2-1… cyangwa no ikanganya ibitego biri hejuru ya 2 kubera ko CAF igiha agaciro igitego cyatsindiwe hanze.
Batangiye ubona amakipe yombi ubona bashakisha ahava igitego bigatuma batakaza imipira bya hato na hato. Nyuma gato ku munota wa 7 Ibrahim Blati Toure yatanze umupira uremereye wari uvuye muri koroneri Nshimiyimana Yunusu akozaho umutwe gato umusanga aho yari gusa uca hejuru gato y’izamu .
Bakomeje guhatana ku munota wa 10 APR FC yafunguye amazamu ku mupira warutanzwe neza na Byiringiro Gilbert, myugariro wa Pyramids FC awukuramo usanga Seidu Dauda Yussif awutera neza inshundura ziranyeganyega.
ikipe ya Pyramids fc yahise ikanguka isatira ishaka kwishyura, gusa ba myugariro ba APR FC barimo Nshimiyimana Yunusu bagakiza izamu bashyira imipira muri koroneri.
Ku munota wa 25 APR yari ibonye igitego cya Kabiri ngo ikomeze kugira umutekano habura gato ku mupira Mugisha Gilbert yasunikiye Niyomugabo Claude nawe awuhindura imbere y’izamu usanga Mamadou Sy ashyiraho umutwe ariko birangira unyuze impande y’izamu gato cyane.
Ku munota wa 45 Pyramids FC yabonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Mohamed Chibi ku mupira yahawe na Fagrie Lakay.Igice cyambere cyarangiye banganya igitego 1-1.
APR FC yagarutse ivuye kuruhuka Baza bakora impinduka mu kibuga havamo Mugisha Gilbert hajyamo Chidiebere.
Ku munota wa 47 ikipe y’Ingabo z’igihugu yakomeje gusatira ibona uburyo bwashoboraga kugira icyo butanga ku mupira Chidiebere yahaye Ruboneka Jean Bosco atera ishoti risanga umunyezamu wa Pyramids FC aha gaze neza.
Pyramids FC yakomeje umukino isatira ishaka igitego cya 2 aribwo yarataga uburyo bwari kuvamo igitego nk’aho Ramadan Sobhi yarekuye ishoti rigakubita igiti cy’izamu.
Yakomeje guhatana ku mu nota wa 69 Pyramids FC yabonye igitego cya 2 gitsinzwe na Fiston Kalala Mayele akoresheje umutwe ku mupira wazamuwe na Mostafa Mohamed Fathi.
APR FC Yakomeje ishaka uko yakishyura ikora impinduka mu kibuga havamo Dauda Yussif, Mamadou Sy na Mamadou Lamine Bah hajyamo Tuyisenge Arsene, Victor Mbaoma na Richmond Lamptey ngo , ishakisha irebe ko yashaka igitego cyo kwishyura ariko bikomeza kugorana.
ikipe ya Pyramids FC ku munota wa 89 yabonye penariti ku ikosa Byiringiro Gilbert yakoreye Zalaka wari winjiye mu kibuga asimbuye iterwa neza na Hafez inshundura ziranyeganyega, ubwo iba ibonye igitego cya 3 kiba kirabonetse.
Umukino warangiye, Pyramids FC iyoboye ku bitego 3-1 ubwo ihita isezerera APR FC mu mikino ya CAF Champions League : ikipe yo mu Misiri yahise yerekeza mu abafana b’ikipe y’APR fc mugahinda kenshi,mugihe abafana b’ikipe ya Rayon sports bo bashimishijwe nuko batsinze Gasogi United na mukeba agatsindirwa mu Misiri.
MUKARUKUNDO Donatha