Ubuzima:Intara y’Iburengerazuba mu karere ka Rubavu habereye ibirori by’ubukangurambaga murwego rwo kurwanya Sida
Rwanda:Kurwanya icyorezo cya SIDA ni uruhare rwa buri wese kandi umuntu wanduye Virusi itera SIDA ntibivuze ko aba agiye gupfa .
Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA ku nsuro ya 45 wabereye mu Karere ka Rubavu Intara y’Iburengerazuba kuri iki cyumweru Tariki 01 Ukuboza 2024.Uyu munsi
wari ufite insanganyamatsiko igira iti:”Kurandura Virusi itera SIDA n’inshingano yanjye”.nawe.niyacu twese.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yasabye buri wese kugira uruhare mu kurwanya icyorezo cya SIDA,anahumuriza abacyanduye.
Yaguze:”Buri wese agomba kugira uruhare mu kurwanya icyorezo cya SIDA binyuze mu kwifata,ubudahemuka no gukoresha agakingirizo ,kandi iyo umuntu yanduye Virusi itera SIDA ntibiba bivuzeko agiye gupfa.Ndifuriza umunsi mwiza wo kurwanya Sida buri wese witabiriye ibi biroro,yatanze ubutumwa bugira buti”mboneyeho no kwihanganisha ,abo mu miryango yabo baba barazize Sida,haba abavandimwe babo cyangwa inshuti zabo muriyi myaka 45 ishize.Kuba umuntu yaranduye Virus itera Sida,ariko agafata imiti neza abaho igihe kirere. Abantu 9 ku munsi bandura Virusi itera Sida,uyu n’umubare munini cyane kandi abicwa na SIDA benshi babiterwa no kuba baza kwipimisha batinze kuko abasangwamo virus imaze umwaka,biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo gutinyako bahabwa akato.Ministiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana yakomeje abwira abitabiriye ibirori kuva ku bayobozi kugeza ku baturage agira ati” ndasaba ubufatanye bwa buri wese mu kurandura icyorezo cya SIDA kandi nidushyira hamwe tuzayirandura burundu”.
Mu buhumya bwatanzwe na Afazali Jean Léonce,Umunyamuryango wa RRP+ yagarutse ku rugendo rwe amaze kumenya ko yanduye Virusi itera Sida anashima Guverinoma y’u Rwanda ikora ibishoboka byose kugira ngo irandure iki cyorezo.
Yagize ati:Navukiye mu Karere ka Karongi,nize amashuri abanza neza,nyarangiza ndi uwa mbere ariko nkimara kugera mu yisumbuye nibwo namenyeko nanduye Virusi itera SIDA,muri icyo gihe hari mu mwaka wa 2012.Byabaye igihe kidasanzwe kuri njye kuko numvaga amakuru ko uwanduye Virusi itera SIDA aba apfuye,ntacyo akora ndetse n’ibindi.Narwaye amaso ngiye kwuyivuza baba barampimye basanga naranduye Virusi itera SIDA.Kwiyakira byarananiye numva ntacyo nkimaze mu isi, kugeza ubwo nanze no gufata imiti nize ku bigo 5 by’amashuri yisumbuye,najyaga gufata imiti nihishe.Ariko muganga yaranganirije kugeza ubwo yampuje n’abandi banduye ntangira kwigirira icyizere.
Ubu nkora akazi k’uburezi mbayeho neza nta kibazo mfata imiti ubuzima bugakomeza.
Ndashima Leta y’u Rwanda iba hafi abanduye Virusi itera SIDA binyuze mu kubaha imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA,ndetse n’ibindi nkenerwa, ikanakora ibishoboka byose mu rwego rwo guhangana n’iki cyorezo,ndanashima Umuryango RRP+ uduhora hafi,ndanasaba buri wese kwipimisha akamenya uko ahagaze yasanga yaranduye Virusi itera Sida agafata imiti kandi kwandura ntibivuze ko uba ugiye gupfa”.
Mu ijambo rye,Ozonia Ojielo UN Resident Coordinator yashimye aho u Rwanda rugenze mu kurandura Virusi itera SIDA.
Yagize ati:”Nka UN turashima aho Leta y’u Rwanda igeze ihangana no kurandura icyorezo cya Virusi itera SIDA,yaba mu kwita ku banduye,gushyiraho ingamba zitandukanye zo kugikumira no ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa uwanduye,mbese ibikorwa by’u Rwanda mu kurwanya SIDA biri hejuru cyane bigatuma uwanduye atiheba. .Natwe nka UN tubijeje ubufanyanye mu kurwanya iki cyorezo aho muzakenera ubufasha bwacu twiteguye kuzabubaha”.
Prof Claude Mambo Muvunyi,Umuyobozi Mukuru wa RBC, yashimye abitabiriye uy’umunsi wo kurwanya SIDA yemezako aya ari amahirwe babonye yo kuyirwanya .
Yagize ati:”Ndashima buri wese witabiriye uy’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA,barimo inzego bwite za Leta,imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’abandi bose.Iyo twaje kwizihiza umunsi nk’uyu wo kurwanya SIDA ni amahirwe yo kureba aho duhagaze,ibyo twakoze ndetse n’ahakiri ikibazo kugira ngo abe ariho dushyira imbaraga.
Tuzakomeza gukorana n’inzego zitandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo kurandura SIDA burundu”
Prof Muvunyi yanakomoje ku nsanganyamatsiko y’uy’umwaka wa 2024.
Yagize ati insanganyamatsiko y’uy’umwaka iragira iti:”Kurandura SIDA ni inshingano yanjye” yawe”yabo”yacu”Buri wese amenyeko kuyirandura ari inshingano ye. Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo iki cyorezo gitsindwe burundu yaba mu Gihugu muri rusange,mu turere twibasiwe nacyo turimo nka Rubavu,Intara y’iburengerazuba ndetse n’ahandi hose”.
Ishimwe Pacifique,Umuyobozi wa’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yashimye ko uy’umunsi wizihirijwe mu Karere abereye Umuyobozi,yanakomoje ku mbogamizi bagihura nazo.
Yagize ati:”Nk’Akarere ka Rubavu twishimiye ko umunsi mpuzamahanga wo
kurwanya SIDA ku nshuro ya 45 wizihirijwe muri aka Karere,nk’abanya-Rubavu turacyahura n’mbogamizi zirimo urujya n’uruza rw’abantu ari naho usanga abantu bandurira.Ndashima abafatanyabikorwa bakomeje kudufasha mu guhangana n’iki cyorezo kandi ibyakozwe bitanga icyizereko mu SIDA izaranduka burundu”.
Imibare itangazwa na Ministeri yUbuzima mu Rwanda (Minisante) igaragazako mu bantu 100 bapfa buri munsi, 7 muri bo baba bishwe na SIDA kandi ngo abantu 9 ku munsi aribo bandura Virusi itera SIDA.
Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC, kivuga ko 55% by’urubyiruko rufite kuva ku myaka 10-24 y’amavuko rwugarijwe n’indwara y’agahinda gakabije(depression), ituma umuntu adafata imiti neza bikaba byamuviramo urupfu rwihuse.Uwanduye Sida ntakwiye guhabwa akato.
Ngendahimana Jean Pierre.