Umujyi wa Kigali: Akarera ka Nyarugenge hakozwe umuganda Abaturage bashishikarizwa gukumira ingaruka ziterwa n’ibiza no kurinda igwingira ry’abana.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Nzeli 2023 Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Urujeni Martine, Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’ Akarere ka Nyarugenge Emmy Ngabonziza n’inzego z’umutekano n’abafatanya bikorwa batandukanye harimo n’umushinga ( Dr Alfred Paul Jahn Foundation for Human Development ) ufasha abanyeshuri kwiga no gucyemura bimwe mu ibibazo bibangamiye abaturage harimo no kubafasha kwiteza imbere bifatanyije n’abaturage bo mu umurenge wa Kigali mu akagali ka Rwesero umudugudu wa Makaga mu gikorwa cy’umuganda.
Aho basanye ibyumba 6 by’amashuri byangijwe n’umuyaga, basana inzu 8 z’abatishoboye zangijwe n’ibiza, batera ibiti mu rwego rwo kurwanya isuri no kwirinda ingaruka ziterwa n’ibiza basabwa gukumira ingaruka ziterwa n’ibiza no kurwanya igwingira ry’abana.

Abaturage bitabiriye Umuganda

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Urujeni Martine mu butumwa yageneye abitabiriye umuganda ,ya bibukije ko turi mubihe by’umuhindo ko bagomba kwita cyane ku nzu batuye mo bazirika ibisenge, kubungabunga imirwanyasuri ,gutera ibiti mu rwego rwo kwirinda isuri n’ingaruka z’ibiza

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ‘imibereho myiza y’abaturage Urujeni Martine.

Yagize ati:“ Igihe turimo n’igihe kimvura nyinshi ni mukumire ingaruka ziterwa n’ibizi murabona abafatanya bikorwa babatereye ibiti by’imbuto muzabyiteho neza ntibazagaruke ngo basange byarumye cyane ko bizabafasha no kurwanya ikibazo cy’igwingira ry’abana kandi bizabafasha no kurwanya ibiza.”

Fidele Uwimana Umwe mu abafatanya bikorwa waturutse mu mushinga wa Dr Alfred Paul Jahn Foundation for Human Development wari wifatanyije n’abaturage ba Rwesero mu umuganda,wanateye inkunga igikorwa cyo gusana inzu z’abatishoboye zangijwe n’ibiza nawe yasabye abaturage gusigasira ibyagezweho ndetse abasaba no kugira uruhare mu bikorwa bibateza imbere bakirinda ko bazahora bafashwa ahubwo nabo bakagira ishyaka ryo kuba muri bamwe bafasha abandi mu kwiteza imbere.

Uwimana Fidèle Umwe mu bafatanya bikorwa waturutse mu mushinga wa Dr Alfred Paul Jahn Foundation for Human Development .

Umwe mu baturage bari bitabiriye umuganda Uwumuremyi Goretti avuga ko nk’abaturage bashima ibikorwa bakorerwa ndetse n’inama abayobozi babagira nabo bakaba biyemeje kubishyira mu bikorwa.

Umwe mu bari bitabiriye umuganda uwumuremyi Goretti

Ati:” Nkatwe nka abaturage tumaze kumenya ingaruka ziterwa n’ibiza ni uko twabyirinda Kandi tuzi n’icyo twakora ngo twikure mu bucyene turwanya n’igwingira icyo twakwizeza abayobozi bacu ni uko ubwira uwumva atavunika.”

Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’ Akarere ka Nyarugenge Emmy Ngabonziza yashimiye inzego zitandukanye zaje kwifatanya n’abaturage bo mu umurenge wa Kigali mu akagali ka Rwesero mu gikorwa cy’umuganda anasaba abaturage gukomeza gufata amazi yateza isuri aboneraho no kwibutsa ababyeyi ko ari igihe cy’itangira ry’amashuri abasaba kugeza buri mwana wese ku ishuri no gutanga amakuru kubana batarajya kwiga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge Emmy Ngabonziza

Yagize ati:” Ndashimira abayobozi n’inzego z’umutekano ndetse n’abafatanyabikorwa baje kwifatanya n’abaturage mu muganda, abaturage ba Rwesero namwe murebe ibikorwa babakoreye ni mushyireho akanyu mufate amazi yateza isuri mutere ibiti kugira ariya mazu basanye yangijwe n’ibiza atazongera kwangirika ikindi nababwira ababyeyi batarageza abana ku ishuri ni bihutire kubajyana n’abavuga ko babuze ibikoresho babanze bagere ku ishuri tubimenye tubafashe abaturage namwe ni mutange amakuru kubana bari mu Mudugudu batiga tuze tubareba bajye ku ishuri.”

Nyuma y’Umuganda hatanzwe impanuro

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Marie Solange Kayisire, yavuze ko amashuri arenga 50 ariyo yagizweho ingaruka n’ibiza, ibyumba byayo bikajyamo amazi ibindi birasenyuka.

Umuyobozi w’umurenge wa Kigali Christophe Ntirushwa yasabye abaturage gukurikiza Inama bagirwa.

Mu rwego rwo gukumira no kwirinda ko ibiza byongera gutwara ubuzima bw’abantu, ndetse no kwangiza ibikorwa remezo bitandukanye, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), ivuga ko yafashe ingamba z’uko abantu bose bagituye ahantu babona hashobora gushyira ubuzima bwabo n’ibyabo mu kaga, kwihutira kuhava kandi ari bo ubwabo babigizemo uruhare.
Minisiteri y’Ibidukikije mu Rwanda ivuga kandi ko hari ingemwe z’ibiti zigera kuri miliyoni 63 zizaterwa muri iki gihe cy’Umuhindo, zirimo ibiti bisanzwe by’amashyamba, ibivangwa n’imyaka, ibiti by’imbuto ndetse n’imigano.

Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *