Murekezi Jean Baptiste yongeye gutabaza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku karengane yakorewe nabo muri FPR Inkotanyi.
Kuva u Rwanda rwabaho ijambo intabaza ryabayeho hashingiwe ku bantu cyangwa umuntu wakorewe akarengane.Icyo cyiciro cy’abanyantege nke iyo bahohoterwaga baratabazaga kugirengo barenganurwe.Aha rero niho umusaza Murekezi Jean Baptiste ahera atabaza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.Iy’intabaza ya Murekezi Jean Baptiste arayikura ku karengane avugako yakorewe nabo muri FPR Murekezi Jean Baptiste aganira n’itangazamakuru yatangajeko yakorewe ihohoterwa akamburwa isambu ye , agafungwa kugeza n’ubu ababohoje isambu ye bakaba baranze kuyimusubiza cyangwa ngo bamuhe amafaranga ajye kwishakira aho atura.
.Twifashishije ibaruwa za Murekezi Jean Baptiste yandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame amwereka uko yarenganyijwe.Ibaruwa imwe iragira iti”Murekezi Jean Baptiste,Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Ndera, Akagali ka Gisura .Tel 0788474372 yo kuwa 12 Kamena 2024. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.Impavu gusaba kwibutsa . Nyakubahwa Perezida
Mbandikiye iyi baruwa nibutsa ibaruwa twabandikiye ku itariki 21 Werurwe 2023 tubasaba ko mwaturenganura ku karengane twakorewe twamburwa isambu y’umuryango wa Muhashyi ifite 11 ha ,tukaba twarayambuwe naba bakurikira:Honorable Ltd Col Karemera Joseph,ubu yitabye Imana imutuze aheza
Tushabe Richard na Nkusi Sam.kugeza n’ubu ntagisubizo twahawe,kandi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika umuryango wangara ku gasozi.
Murekezi Jean Baptiste yakomeje atangariza itangazamakuru ko tariki 21 Werurwe 2023 yongeye yandikira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame aho yagize ati”impamvu tubandikiye ntabwo turenze izindi nzego n’uko hashize imyaka myinshi izo nzego zindi ntacyo zakemuye.Mukababaro kenshi Murekezi Jean Baptiste ati”tariki 18 Mutarama 1998 nibwo Karemera Joseph warukiri umusirikare mukuru ari na Ministri w’uburezi kuko yari afite ipeti rya col yaje kureba Mama umbyara ariwe Mukashwiga Vista ,amubwirako ashaka ko bagura isambu bityo akayigira urwuri rw’inka ze.Mukashawiga ariwe Mama yabwiye Dr Col Karemera Joseph ko yamugurishaho 2 ha ku mafaranga ntashoboye kumenya.Igitangaje n’uko tariki 19 Mutarama 1998 bukeye bwaho nibwo Dr Karemera Joseph yagarutse amubwirako azamuzanira amafaranga bumvikanye.Uko Murekezi Jean Baptiste akomeza yerekana akarengane ke.Yagize ati”Mu ijoro ryo kuwa 19 Mutarama 1998 Honarable Dr Col Karemera Joseph ahavuye umukecuru wanjye yicanywe n’abuzukuru be aribo: Nzabandora warufite imyaka 15,undi wishwe ni Kayinamura warufite imyaka 13,undi nawe wishwe Nkurikiyimukiza warufite imyaka 8 kongeraho Sibomana warufite imyaka 5. Murekezi Jean Baptiste yadutangarijeko ubwo yashakaga gukurikirana urupfu rwa nyina Mukashawiga Vista n’abuzukuru be yahise afungwa ashinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 . Murekezi Jean Baptiste akomeza yerekana akarengane agira ati”nafunzwe imyaka 7 n’ukwezi kumwe nyuma nza kugirwa umwere.Murekezi yakomeje atakamba avugako mugihe yarafunze bamwe biyita abanyabubasha ba FPR Inkotanyi begereye umugore wanjye mugihe narifunze abagurisha ubutaka twari dutunze bungana 3,5 ha n’inzu n’ubu igihari ku mafaranga ibihumbi managatanu y’u Rwanda (500.000 frw) Murekezi ati” mwibaze namwe?nyuma ntibanyuzwe ,bakora andi manyanga batwara n’ahandi hari hasigaye hangana na 8 ha ku mafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni ebyeri n’ibihumbi maganatatu.
Ahibazwa na benshi Murekezi Jean Baptiste n’umugore we k’umutungo w’umuryango yawumuhaye ate?uyu Murangwayire Dativa yibazwaho ku isambu y’abantu batanu uko yayizunguye? Murangwayire n’umugore wa Murekezi Jean Baptiste ,ariko ntarundi ruhare yarafite ruzungura kwa Muhashyi cyaneko na Murekezi yarafunwe atarapfuye?
Kuba umugore wa Murekezi Jean Baptiste ariwe Murangwayire Dativa yaragurishije isambu y’umuryango wa Muhashyi nta burenganzira abifitiye,kuba inzego z’ubuyobozi zitandukanye zitarigeze zimenya ko iyo sambu yagurishijwe byerekana ubudahangarwa bwari mubiganza byabayitunze ubu.Ubuse koko ibi birakwiye ko Murekezi Jean Baptiste mwene Muhashyi na Mukashawiga yamburwa isambu akangazwa mu Rwanda?ninde bireba?uwo bitareba ninde? ubutabera buboneye nibwo nkingi yabyose.Mukashawiga n’abuzukurube bashyinguye mu isambu itunzwe na Dusabe Richard ukibaza ukuntu abana n’Imva zabo batagirana isano? Murekezi Jean Baptiste we ubu ari kumwe na bashiki be bafashijwe n’ijambo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko hariho abimwa ubutabera bituma bongera kwandika bibutsa uko barenganijwe ngo barenganurwe.
Kimenyi Claude