UBUTABERA: Abo NDASHIMYE Bernardin wigeze kuba Umuvunyi wungirije yahuguje isambu yabo baratabaza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul KAGAME.

Urujya n’uruza rw’ibibazo byugarije ubutabera bw’u Rwanda nirwo Umukuru w’Igihugu yagarutseho ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya b’Urukiko rw’Ikirenga aho yagize ati abanyarwanda babuze ubutabera kuva kera, ariko ubu nta cyababuza kububona. Mu bakirengana, hari uwagize ati ubujura bukoreshwa ibyemezo by’abacamanza babogamiye ku buriganya bw’abambura abandi ibyabo bitwaje ububasha bahawe bakoresha mu nyungu zabo nibwo bugezeweho. Iyo twisunze amateka ya kera, dusanga ubujura bwarahozeho, kubera ko bene muntu bajya kwica mwene Nyagasani Yezu Kiristu, bamubambanye n’ibisambo bibiri. Ikibazo gikomeye ni ukubona ubusambo bukoreshwa ibyemezo by’abacamanza bagombye kurenganura uwarenganye ariko bagaca imanza uko baziriye cyangwa mu gitinyiro cy’uwambuye undi umutungo we ku maherere. Ibi biteye isoni n’agahinda gakabije cyane cyane iyo bibera mu Rwanda rw’ubu. Dushingiye ku bitekerezo by’abo twagiye tuganira nyuma y’inama Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagiriye Madamu MUKANTAGAZWA Domitila, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na Bwana HITIYAREMYE Alphonse umwungirije, KAMPAYANA Martin duhuye yadutekerereje akaga bahuye nako gashimangira koko ko abanyarwanda batari bacye bashorwa mu karengane n’abagombye kubungabunga umudendezo w’imibereho yabo. Ati jye na mugenzi wanjye GASINZIGWA Paul twahuye n’uruva gusenya ubwo uwari Umuyobozi w’Akarere ka Karongi KAYUMBA Bernard yatwamburaga ubutaka gakondo twihahiye mu buryo buteganywa n’amategeko, akabugabira mu buriganya NDASHIMYE Bernardin wari Umuvunyi wungirije kubera ko urwo rwego rugenzura imikorere y’abayobozi rugitangira benshi bararutinyaga bityo ubonye uko ahakirizwa mu by’abandi akabikora. Mu iperereza twikoreye kuri icyo kibazo, abantu batari bake bagiye badutangariza akumiro bagize babonye abo bagabo ukuntu barenganyijwe ku mugaragaro. Bati twabonye bagurira uwitwa HIGIRO Donat igice cy’isambu ye kingana na hegitari hafi y’ikivu bavuga ko bagiye kuhashora imari ku buryo abaturage babona imirimo ibatunga ariko bakomwa mu nkokora na KAYUMBA Bernard afatanyije na NDASHIMYE Bernardin bitwaje icyo bari cyo ku buryo baburanye kuva bagura ubwo butaka mu mwaka wa 2000 kugeza magingo aya nta kirahakorerwa. Uko amakuru akomeza atugeraho, havugwa ko usibye igitugu n’igitutu, nta tegeko ryigeze rikurikizwa mu kubambura ubutaka bihahiye. Ubwo butaka nyiri kubuhuguza yashyize ku isoko, buherereye mu Mudugudu wa Gacumba, Akagali ka Kibuye, Umurenge wa Bwishyura, Akarere ka Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba. Nyuma y’ibiganiro bigamije ubwumvikane nk’uko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ribiteganya, haba uwo wari Umuyobozi w’Akarere ka Karongi cyangwa NDASHIMYE Bernardin, bavuniye ibiti mu matwi bashora ba nyir’ubutaka mu manza z’urudaca.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame (photo archives)

Byabaye ngombwa ko babanza gutakambira inzego zose z’Ubuyobozi bw’Igihugu kugera no kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ariko biba iby’ubusa kubera ko zasabaga abarengana kugana Inkiko. Nibwo bareze Akarere ka Karongi gutanga ubutaka butari ubwako, maze Abacamaza bagenda bahererekanya icyemezo cyo kutakira ikirego ngo kubera ko cyaje impitagihe kandi hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ko nta bukererwe bwabayeho, cyane cyane hakurikijwe igihe amakimbirane yandikiwe mu gitabo cy’ibarurwa ry’ubutaka. Kuba nta Tegeko riteganya ko impitagiye yambura umuturage umutungo we, haje kuregwa uwagabiwe ubwo butaka, ariwe NDASHIMYE Bernardin, gufata umutungo utari uwe hakoreshejwe uburiganya, nabyo biba iby’ubusa kubera ko Abacamanza bagiye bafata icyemezo cy’uko ikirego kitakiriwe ngo kubera ko nk’uwagobokeshejwe mu rubanza rw’Akarere ka Karongi atakongera kuburanishwa. Ubu, nk’uko amategeko abiteganya abo bagabo basabye Urukiko rw’Ikirenga kwemeza ko bagiriwe akarengane bityo bakaba basubizwa uburenganzira bwabo ku mutungo biguriye nta yandi mananiza. N’ubwo ubwo busabe bumaze igihe nta gisubizo kiraboneka, ubu bahanze amaso uburyo Madamu MUKANTAGANZWA Domitila, Perezida w’urwo Rukiko azatanga ubutabera akurikije inama aherutse kugirwa n’Umukuru w’Igihugu. N’uko bamwe mu bategetsi mu Rwanda bigabiza iby’abaturage bitwaje ububasha bahawe bakabukoresha mu nyungu zabo bwite aho gutuma abaturage batunga ibyabo mu mudendezo nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ahora abibasaba buri gihe iyo barahira imbere ye. Twagerageje gushaka abo bashoramari bombi bari kumwe, kugirango tumenye aho bageze bakurikirana ikibazo cyabo, ntitwashobora guhura mbere y’uko inkuru itangazwa. Hasigaye kumenya uzatanga umuti w’icyo kibazo cy’akarengane ndengakamere uwo ari we.

KIMENYI Claude.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *