Ibyabakora bakanatungwa n’ivugabutumwa mvamahanga batangiye kwibaza icyo bahowe n’uwo bahimbaza.
U Rwanda rwa kanyarwanda rwavuzweho ko rwaremwe na Gihanga.Ingoma uko zagiye zisimburana mbere y’umwaduko w’abavugabutumwa mvamahanga, abanyarwanda bagiraga uko basenga Imana y’i Rwanda.Dore ko muri byo bihe umwaka w’u Rwanda watangiraga muri nzeli kuko muri Kanama,ari nabwo basangiraga umuganura bishimira umusaruro bejeje.Amateka atwereka ko ivugabutumwa mvamahanga ryageze mu Rwanda mbere ari ryo ryaje rivuga intumwa y’Imana Muhamed.

Aba bayislamu ntibigeze bakundana n’abanyarwanda kuko babuzaga inzoga.Icyo gihe buri munyarwanda yanywaga inzoga izaje kwitwa Gakondo,kuko nta nzoga mvamahanga,cyangwa izo munganda ntazari mu Rwanda.Byabaye ihame abanyarwanda ntibigeze bayoboka idini rya Islam. Abari bayoboye idini ya Islam bumvishaga abanyarwanda ko kunywa inzoga aricyaha ,ko unywa inzoga abakoze icyaha.Abaporoso nabo bageze mu Rwanda ,nabo yigishaga Umwami Yesu ko ariwe nzira y’ukuri n’ubugingo.

Abaporoso nabo bumvishaga abanyarwanda ko bagomba kureka inzoga kugirengo bazajye mu abanyarwanda bati”aho kureka inzoga nzareke iryo juru.Abadiventitse nabo baje batsemba inzoga,bo barenzaho ko kuwagatatu izuba rirenga,kugeza kuwagatandatu nanone ritararenga ntawemerewe kunywa no kurya “Isabato”,itararangira.Abanyarwanda nabo ntibayobotse.Abazungu karundura batangiriye Shangi ya Nyamasheke kugeza Kageyo yo muri Ngororero y’ubu bahahurira n’Umwami I V Kigeli Rwabugili.

Abasesengura ibyo mu Rwanda bemezako ubwo abavugabutumwa Gaturika aribo bahiritse Ingoma y’Umwami Kigeli IV Rwabugili.

Ubwo Abavugabutumwa Gaturika bageraga mu Rwanda baje bafite amayeri menshi bemera kunywa ku ntango.Abanyarwanda bati”ababo ntacyo kuko bemera inzoga”Buri dini ryafashe ubutaka ririkebera Umwami Yuhi Musinga aba agabiye Gaturika Save yo mu Bwanamukali icyiswe Misiyoni gishinga imizi.Buri dini ryose ryagiye ribona ubutunzi ribikesha abayoboke.Abakera bati”Kiliziya yakuye kirazira” Isesengura,ese Leta y’u Rwanda guha amadini umurongo utavuzweho rumwe ntacyo bizahungabanyaho imyemerere ya buri muntu wihebeye idini?ese zimwe munkunga zatangwaga binyuze mu madini nizihagarara ntacyo bizabangamira uwafashwaga?Ikibazo cyavuzwe cyo kugira ibikorwa remezo,benshi bati”idini nirifunga ibikorwa byafashaga abanyarwanda bizagenda gute? Kiliziya Gaturika ifite amashuri,ibitaro ese nayo irarebwa n’iri tegeko rishya?abakiristu bo muri ADEPR bo baratangaza ko igihe batangiye icyacumi bakishyirira mu mifuka ntibubake ibikorwa remezo nibashaka bazifunge.Imana basenga kuki itabahagazeho?Ese abajya bavugako iyo basenga atari Bayari iraza kubagoboka?RGB se yize umushinga neza?Tubiharire Imana y’i Rwanda.
Kimenyi Claude