Umurenge wa Kigali urugomo ruravuza ubuhuha :Naramabuye Ramazani yariyishe Shakira Mukasekuru Imana ikinga ukubuko.

Urujya n’uruza rw’ibibazo by’ubwumvikane buke bishingiye ku mitungo nibyo bikomeje guteza amakimbirane mu muryango nyarwanda.Iyo bitatejwe n’umubyeyi wakoze irage nabi,bitezwa n’ubuyobozi buhengamira kufite amafaranga,cyangwa bigakorwa n’umwe wo mu muryango wanze kwemera gusangira nabo bagirana isano.Aha niho havuye urugomo uwitwa Naramabuye Ramazani wadukiriye mu ishywa Mukasekuru Shakira akamukubita igitiyo mu mutwe.

Umudugudu wa Murama,Akagali ka Kigali , Umurenge wa Kigali niho habereye urugomo .Bijya gutangira Naramabuye Ramazani yasanze Mukasekuru Shakira yicaye ku ibaraza ry”inzu azana igitiyo arakimukubita.Intandaro yabaye ibuye kandi riherereye kwa Mukasekuru Shakira.Ubwo Naramabuye Ramazani yakoraga urugomo yafatanije n’umugore we Mukampeta Julienne.Uko umwe k’uwundi babitangarije itangazamakuru.
Naramabuye Ramazani we n’umugore we Mukampeta uwo bari bagiye kwicisha igitiyo Mukasekuru Shakira nimwishywa we.
Abaturage bose bavuzeko Naramabuye Ramazani we ahigira kwica Mukasekuru Shakira,kandi Ibi ntagitangaza kirimo ,kuko Naramabuye Ramazani yigeze gufungirwa icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi .

Mukasekuru Shakira yari yishwe na Nyirarume Naramabuye Ramazani Imana ikinga ukubuko (photo ingenzi)

Niba rero Naramabuye Ramazani yarafunzwe akurikiranyweho icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi,akaba agihigira kwica na mwishywa we.Ubu rero buri muturage wo mu mudugudu wa Murambi arasabako Naramabuye Ramazani n’umugore we Mukampeta bakurikiranwaho icyaha bakoze cyo gukubita igitiyo Mukasekuru Shakira mu mutwe.Abo bireba nibo bahanzwe amaso.
Murenzi Louis

Mukasekuru Shakira yari yishwe na Nyirarume Naramabuye Ramazani Imana ikinga ukubuko (photo ingenzi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *